Bamwe mu bagabo b’abasilamu bashinjwa gufata ku ngufu abo bashakanye

Bamwe mu bagabo b’abasilamu bashinjwa gufata ku ngufu abo bashakanye

Minisiteri y’uburingamire n’ iterambere ry’umuryango isaba abakorewe ihohotera n’abahura nabo gutanga amakuru kugirango harindwe ibimenyetso by’uwahohotewe bityo n’ubutabera bugakora akazi kabwo.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa mbere, tariki ya 02 Ukuboza 2024, mu nama y’iminsi ibiri aho yahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihurira n’umuryango nka WHO, UNICEF, CNF, inshuti z’umuryango n’abandi hagamijwe kurinda ihohotera rishingiye ku gitsina n’iriribangamira .

Bamwe mu bagize inama y’igihugu y’abagore bo mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko ibiganiro ari kimwe mu by’ingenzi bikemura ibibazo mu miryango na zimwe mu mpamvu zitera amakimbirane ndetse n’ihohotera rishingiye ku gitsina

Bampire Marie Jeanne ( Mariam ) ni CNF aho atuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, ubwo twaganiraga yakomoje kuri bimwe mu bitera amakimbirane ni ihohotera rishingiye ku gitsina ugisanga mu ngo aho, umugabo aza yurira umugore nta no ku mutegura ngo babe bakora igikorwa cy’abashakanye bose bakiyumvamo, akavuga ko n’ubwo biri hose ariko mu bagabo bamwe na bamwe  b’Abasilamu icyo kibazo cyiza ku isonga ugereranyije n’ibindi bibazo bakira.

Ati : “ ibyo bibazo duhura nabyo kenshi cyane! Hari bamwe mu bagabo b’abasiramu bagifite ya myumvire ya cyera y’idini yo kumva ko umugore ari nk’itungo ufata uko wishakiye, igihe ashatse imibonano mpuzabitsina akumva ko umwanya uwo ari wo wose agomba kurira umugore, hari n’abo dusanga rwose bamaranye igihe bafite n’abana bakuru ariko umugore nta byishimo yigeze kuva yashaka”.

Mariam avuga ko iyo myumbvire y’idini yagakwiye gushira cyane ko n’imbogamizi ahanini bahura nayo ari uko hari abagore bagihohoterwa ntibabibivuge, rimwe na rimwe bikarangira barwanye cyangwa se bicanye kandi bakagombye no kubiganiraho bigakemuka mu mahoro.

“ Kenshi na kenshi imyumvire y’idini ikunda kuzamo, mu byifuzo byacu ni uko njye na bagenzi banjye twashyiramo imbaraga, tugahozaho mu kwigisha kugirango umugore n’umugabo bagifite iyo myumvire cyane cyane ku idini babe babireka na bwa bwicanyi bwa hato na hato ndetse na za gatanya bibe byagabanuka”.

Maram avuga ko hari ibyo bishimira birimo no kuba abagabo basigaye bitabira amatsinda kuko mbere wasangaga nta bwitabire bw’abagabo, akagaragaza ko bizanagira umurongo uhamye mu igabanuka ry’amakimbirane

Kugirango ahari ihohotera rishingiye ku gutsina n’amakimbirane y’umuryango biranduke haba hakwiye gukorwa iki, haba k’uruhande rw’abaturage ndetse no ku nzego z’ubuyobozi?

Semana Jumapili ni inshuti y’umuryango mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge, avuga ko buri wese n’urwego arimo yagakwiye kumenya inshingano ze kandi akazikora neza,

Ati: “ Twese twagakwiye kumenya inshingano zacu kandi tukazihagararamo neza, ikindi ni ugukurikirana ndetse tukitabira gahunda za Leta nk’imiganda, umugoroba w’umuryango, inshuti y’umuryango ikaba irimo ikanatambutsamo ubutumwa tugakomeza guhugurana kugiranhgo n’abaturage bumve ububi bw’ihohotera iryo ari ryo ryose kandi bumve ingaruka n’ibihano bibirimo bityo kubyirinda bibe byashoboka”.

Bitewe na guhunda abaturage baba bihaye yo kujya bahura mu nteko rusange z’abaturage nk’utugoroba tw’umuryango, iyo bahuye bacibwamo amatsinda nk’iry’urubyiruko, abagore ndetse n’abagabo nyuma amatsinda yose agahurizwa hamwe ibyo bigafasha buri wese kwisanzura mu cyiciro cye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu mwaka wa 2019, ryagaragaje ko zimwe mu mpamvu zitera ihohotera n’amakimbirane mu muryango ziganjemo imyitwarire idahwitse, imyumvire iri hasi ku ihame ry’uburinganire , kutagira umuco wo kuganira, kubyara abana benshi batangana n’ubushobozi bw’umuryango ndetse n’ibindi.

Inzego zitandukanye z’abafite aho bahurira hose n’umuruango Nyarwanda bahuriye mu mahugurwa y’iminsi 2
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bifasha abahugurwa

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *