Perezida William Ruto yahawe inkoni y’ubushumba yo kuyobora EAC

Perezida William Ruto yahawe inkoni y’ubushumba yo kuyobora EAC

Inama y’Abakuru byo mu mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba yateraniye i Arusha, kuri uyu wa Gatandatu, yemeje Perezida wa Kenya, William Ruto nk’Umuyobozi mushya w’uyu muryango.

Iyi nama yari yitabiriwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, yari ifite insanganyamatsiko irebana no guteza imbere ubucuruzi, iterambere rirambye no kwimakaza amahoro n’umutekano mu mibereho y’abaturage. 

Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, Uwa Tanzania Samia Suluhu Hassan, William Ruto wa Kenya, Salva Kiir wa Sudan y’Epfo, Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud ndetse na Visi Perezida w’u Burundi, Prosper Bazombanza. 

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yo ntiyigeze yitabira iyi nama.

Iyi nama yabimburiwe n’ibiganiro byabereye mu muhezo byibanze ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe mu nama iheruka yabaye mu Ugushyingo umwaka ushize.

Ni ibiganiro byanemerejwemo Perezida wa Kenya William Ruto nk’Umuyobozi Mushya ugiye kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka umwe.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko muri manda ye, azateza imbere imibereho y’abaturage bo muri uyu muryango, yongerere imbaraga ubucuruzi bw’imbere ndetse n’ishoramari.

Yabwiye bagenzi be ko azaharanira amahoro n’umutekano mu karere, ateze imbere imiyoborere myiza, asobanura ariko ko kugira bigerweho, uyu muryango ukeneye amafaranga yo kwifashisha.

Perezida William Ruto akimara gutorwa yahise asaba ibihugu binyamuryango kugaragaza ubushake mu gushyira mu bikorwa intego na gahunda z’uyu muryango.

Ati: “Dukwiye kwikuriraho imbogamizi ziri hagati muri twe, ibyo ninabyo bizatwemerera guhahirana hagati mu karere, ibyo ni ibizagirwamo uruhare no gukuraho imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo. Ibyo byose ni ibishobora gutuma tugira Akarere gakungahaye mu bukungu kandi gafunguye ku isoko ry’umurimo no kuwuhanga.”

Muri iyi nama ya 24 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel wavuze mu izina rya Perezida Kagame, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zikibangamiye uyu muryango zirimo n’umutekano muke. 

Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangajwe nk’Umuyobozi wa EAC, asimbuye Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir wari uyoboye uyu muryango kuva mu Ugushyingo 2023.

Perezida Ruto agiye kuyobora EAC mu mwaka umwe uri imbere

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *