Mu bwishongozi bwinshi umutoza wa Rayon Sports yatangaje akazina bazajya bamwita
Nyuma yo kugaragaza umusaruro wo ku rwego rwo hejuru, umutoza wa Rayon, Sporta Robertinho yavuze ko kwitwa Robertinho gusa bitamuhagije, ahubwo abamuhamagara bajya bamwita mwarimu Robertinho, kuko ngo abona ibyo akora birenze gutoza, bikaba kwigisha abakinnyi umupira w’amaguru.
Aya magambo, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo wamamaye nka Robertinho, yayatangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ubwo bari bamaze gutsinda ikipe ya Vision FC ibitego bitatu ku busa, iba intsinzi ya Munani yikurikiranya ikipe ya Rayon Sports ibonye muri iyi shampiyona ya 2024-25.
Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yagize ati” Mfite impano nyinshi mu ikipe, kandi nzi n’uburyo bwo gutegura ikipe yanjye buri mukino dukinnye tukawutsinda. Sinkunda kugaruka ku bakinnyi banjye umwe ku wundi, gusa Rayon Sports mu myitozo tuba dufite amakipe atatu, ariko icyiza ni uko turi itsinda rimwe kandi turi umuryango.
Buri wese azi ikipe nari mfite hano mu myaka itanu itambutse, yari nziza kandi abayobozi banshigikiye. Uyu munsi nabwo tugiye gukora intambwe ku yindi, tureba ko twatsinda umukino ku mukino”.
Umutoza wa Rayon Sports wari wasazwe n’akanyamuneza, yabajijwe ibanga akoresha kugira ango agire abakinnyi bakomeye cyane cyane ko muri uyu mwaka afite Iraguha Hadji na Fall Ngagne bari kumufasha kwitwara neza, no mu myaka itanu yatambutse ubwo yafashaga Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona yari afite Jules Ulimwengu na Michael Sarmpong.
Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo yakomeje agira ati “Nkunda akazi kanjye, mwibuke ko icyanzanye hano atari ubukerarugendo, nazanywe n’akazi, ndi umutoza mpuzamahanga kuri Poro Licence, kandi ndi umwarimu. Ndi igitangaza, nakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil, amakipe yo muri Brazil narayakiniye nka Flamingo, Fluminese, ubwo urumva ari iki gitunguranye ku musaruro ndigutanga, ubu ndishimye kubera uko turi kwitwara.
Nkigera hano nasabye abakinnyi ko twakubahana, bakanyubaha nanjye nkabubaha Ubu buri wese yishyimiye iyi ntsinzi kuko turi umuryango mugari kandi ukina neza. Ubu izina ryange rishya ni Mwarimu Robertinho waje hano aje gutsinda.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Vision FC, Rayon Sports yagumye ku mwanya wa mbere.