Itorero ‘Inganzo Ngari’ batanze umusanzu mu kubungabunga ibidukikije batera ibiti 6,400-AMAFOTO
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2024, Itorero Inganzo Ngari rimaze kuba ubukombe mu Rwanda mu mbyino gakondo, ryitabiriye Umuganda wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, Akagari ka Nyarutarama, Umudugudu wa Kamahwa.
Ni umuganda wabereyemo igikorwa cyo gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Ibiti byose hamwe byatewe muri uyu muganda rusange ni 6,400 nk’uko inyaRwanda yabitangarijwe na Aline Uwineza umwe mu bagize Itorero Inganzo Ngari.
Inganzo Ngari bakoranye uyu muganda n’abayobozi mu nzego zitandukanye zirimo Umujyi wa Kigali, ARCOS (NGO), Embassy of Canada, n’abandi bafatanyabikorwa. Ni igikorwa cyateguwe n’umushinga wa SUNCASA, mu bukagurambaga bwiswe “Igiti Cyanjye” bugamije kubungabunga ibidukikije, haterwa ibiti no kubikurikirana uko bikura.
Abashyitsi bakuru bitabiriye uyu muganda harimo Ambasaderi wa Canada mu Rwanda, Julie Crowley; Umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashyamba (RFA), Dr. Concorde Nsengumuremyi; Umuyobozi Mukuru wa ARCOS (Albertine Rift Conservation Society), Dr Sam Kanyamibwa; ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Déo Rugabirwa.
Inganzo Ngari batanze umusanzu mu kubungabunga ibidukikije batera ibiti 6,400-AMAFOTO

Gutera ibiti ni gahunda ishyizwe imbere cyane mu Rwanda. Mu mpera za 2023 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangije gahunda yo gutera ibiti bisaga Miliyoni 63 by’ubwoko butandukanye hagamijwe kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ni gahunda izafasha abanyarwanda kurwanya imirire mibi, binabafashe kwiteza imbere.
Mu biti biterwa hagomba kuba harimo n’iby’imbuto ziribwa. U Rwanda rwiyemeje gutera ibiti by’imbuto ziribwa Miliyoni 6 n’ibihumbi 400 mu mushinga w’imyaka itanu washowemo Miliyari 18 Frw. Kuwa 24 Ukwakira 2024 ni bwo iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Dr Cyubahiro Bagabe Mark.
Minisitiri Bagabe Cyubahiro Mark yavuze ko iyo gahunda igamije gutera ibiti by’imbuto ziribwa zifasha abaturage kwihaza mu biribwa bakava mu mirire mibi no kurwanya inzara ndetse n’ibifite ubudahangarwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Muri iyi gahunda ya Leta yo gutera ibiti, Umujyi wa Kigali wiyemeje ko uzatera ibiti birenga Miliyoni eshatu ku nkengero z’imihanda no mu ngo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, ukazakoresha urubyiruko muri iyo gahunda izabamo no kubikurikirana kugeza bikuze.
Abayobozi mu Mujyi wa Kigali bavuga ko muri iyi gahunda yiswe ’Igiti cyanjye’, urubyiruko ruzajya ruhabwa ibiti rubitere ariko habeho no gukurikirana imikurire yabyo, aho nyiri igiti azajya agisura kenshi akakibagarira kandi akakivomerera kugeza ubwo gikuze.
AMAFOTO Y’UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUGANDA WITABIRIWE NA INGANZO NGARI
Inganzo Ngari bateye ibiti birenga ibihumbi bitandatu mu muganda rusange