Bugesera: K’ubufatanye bwa PPIMA n’Akarere, bimwe mu bibazo by’abaturage bikwiye gukemuka bidasabye ingengo y’imari

Bugesera: K’ubufatanye bwa PPIMA n’Akarere, bimwe mu bibazo by’abaturage bikwiye gukemuka bidasabye ingengo y’imari

Bugesera ni kamwe mu turere dukorana n’umushinga PPIMA mu Mirenge yose uko ari 15, mu gikorwa cyayo kitwa imboni z’imiyoborere myiza kuva ku rwego rw’utugari n’imirenge k’ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’abaturage ugakusanya ibitekerezo, ibyifuzo n’ibibazo abaturage bifuza ko byakorerwa ubuvugizi bigakemuka ndetse n’ibyifuzo bijyanye n’ibikorwa bakorerwa n’inzego z’ubuyobozi, bakabikusanyiriza mu tugari bigahurizwa ku rwego rw’umurenge, bikazamuka bigahurizwa ku rwego rw’akarere.

Ni muri urwo rwego kuri uyu wa gatanu, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Bugesera habereye igikorwa cyo guhuriza hamwe abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose, abafatanyabikorwa ndetse n’abakozi b’urwego rw’Akarere kugirango umushinga PPIMA ubagaragarize ibyavuye mu baturage bibe byakwigwaho binashakirwe ibisubizo hifashishijwe ingengo y’imariy’umwaka utaha.

Mu bibazo cyangwa se ibyifuzo byagaragajwe n’abaturage bavuga ko ari ibyibanze byakagombye gukemuka mbere y’ibindi, ni nk’ubucucike bwinshi buri mu mashuri bituma abana batiga neza bisanzuye byumvikana ko byanagira uruhare ku iyangirika ry’ireme ry’uburezi, ibibazo by’ubuvuzi ndetse n’ibyerekeranye n’ibikorwa remezo.

Sebarundi Ephrem ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ririma, aganira n’itangazamakuru yavuze ko ibyavuye mu baturage bishyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cyiza ariko hakabaho inzitizi z’uko hari ibidashyirwa mu bikorwa ku bw’impamvu zitandukanye.

Ati : “ N’ubwo ibyifuzo bishyirwa mu bikorwa ku kigero cyiza, hari bimwe bishobora kudakorwa kubera ko hari ibiba biremereye bikeneye ingengo y’imari nk’ibijyanye no gutunganya ibishanga, kuvomera imyaka i gasozi, kongera ibyumba by’amashuri n’ibindi kuko hari igihe muri uwo mwaka nta ngengo y’imari iba ihari ariko bikaba ari byo na none duheraho tubishyira mu byibanze bizakorwa ku rwego rw’Akarere kugirango bibe byashakirwa ibisubizo”.

Sebarundi avuga ko uko iminsi yicuma mu ikusanyirizo ry’ibitekerezo bishirwa mu ngengo y’imari bigashingirwaho, ibishoboka bigakemuka kandi n’ibidakemutse bigakorerwa ubuvugizi ku rwego rwisumbuyeho.

Avuga ko nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu ikusanyo ry’ibitekerezo n’ibyifuzo, ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu bidasaba ingengo y’imari nko gukorerwa ubuvugizi ku mikorere y’ibigo bimwe na bimwe abaturage baba batishimiye.

“ Nka Poste de santé zirahari ariko abaturage banenga imikorere yazo, ibyo biri mu nshingano z’ubuyobozi kugirango abo bakozi bakore akazi kabo neza; nk’abayobozi twafashe umwanzuro ko tugiye kubahwitura tubagaragarize ibishimwa n’ibigawa nabo babe babikosora ndetse n’ibisabwa guha umuturage ibisobanuro, yajya asobanurirwa kugeza aho anyuzwe”.

Ku kibazo cy’ubucucike bukabije bwagaragaye mu mashuri butuma hari n’abana biga bicaye hasi, abanyamabanga nshingwabikorwa bihaye umukoro wo kwishakamo ibisubizo intebe zigashakirwa ahashoboka hose nibura abana bakiga bicaye ku ntebe kimwe na bagenzi babo.

Igihe kingana n’umwaka ‘PPIMA’ imaze ikorera mu Karere ka Bugesera , igice cya mbere guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena, uyu mushinga wakoze ubushakashatsi bugaragaza uko serivise abaturage bagomba guhabwa n’uko zihagaze, ikindi gice cya kabiri cy’umwaka gihera muri Nyakanga kugeza mu Gushyingo ‘PPIMA’ ifasha abaturage kwegeranya ibyifuzo byabo.

K’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka ushize hari ibibazo n’ibyifuzo byongeye kugaruka kuri iyi nshuro bivuze ko nta bisubizo abaturage babonye, umuyobozi w’umushinga PPIMA, Gakwaya Jean Marie Vianney, asubiza iki kibazo yavuze ko kuba ibyifuzo bigarutse ari uko basanze ingengo y’imari yarakozwe.

Yagize ati: “ ibyo twagaragaje ubushize n’ubu byagarutse, ni uko icyo gihe ingengo y’imari yari twasanze yarakozwe cyangwa se yararangiye, kuri ino nshuro tugaragarijwe ko nabyo bikinewe niko gufata ibishyashya biza bisanga na bya bindi bitasubijwe ariko noneho bikaba bigiye kugendana muri iyi ngengo iri gutegurwa”.

Gakwaya avuga ko hari inzitizi bahura nazo mu gihe cyo kwegeranya ibyifuzo by’abaturage nk’ikibazo cy’imyumvire y’abaturage badashobora gusobanura neza ibibazo bafite rimwe na rimwe no kubyandika cyangwa se kubikorera ubugororangingo bikagorana, hakaba n’indi mbogamizi yo kuba ubwitabire bw’abaturage hari igihe buba bucye kandi mu by’ukuri inama yarategujwe bigatuma n’ibitekerezo bibavuyemo biba bike.

‘PPIMA’ ivuga ko yifuza ko ibibazo by’abaturage bagaragara nk’umutwaro ubaremereye byagacyemutse ku kigereranyo cya 75% byibuze ku rwego rw’Akarere, wenda 15%  isigaye nayo igakorwa ku rwego rw’igihugu, gusa uyu mushinga ukaba ugaragaza ko icyo gipimo ki kiri hasi ugereranyije n’uko babyifuza.

Umushinga PPIMA umaze imyaka igera muri itatu ukorana n’Akarere ka Bugesera; mu ntangiriro hari umuryango ‘RWAMLEC’ waje gusimburwa na ‘FVA’ aho nayo igiye kumara igihe cy’umwaka ikorana n’Akarere mu Mirenge yako yose uko ari 15, ukaba uterwa inkunga na NPA (Norwegian People’s Aid) muri rusange ukorera mu Turere 19 tugize igihugu, naho FVA yo igakorera mu turere 5 nka Bugesera, Rusizi, Ruhango ndetse na Gisagara.

Inama yahuje inzego zitandukanye zikorera mu Karere ka Bugesera ngo bigire hamwe icyakorwa

Abanyamabanga nshingwabikorwa baboneyeho gutanga ibitekerezo ku bibazo byagaragajwe mu Mirenge yabo

Ubuyobozi bw’Akarere na PPIMA basoje inama banzuye ko ibyagaragajwe byose bizahabwa umurongo bigakemurwa

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *