The Ben yasabiye imbabazi icyemezo kigayitse yafashe cyo gutorokera muri Amerika

The Ben yasabiye imbabazi icyemezo kigayitse yafashe cyo gutorokera muri Amerika

The Ben yasabye imbabazi Abanyarwanda bafashe kuguma kwe na Meddy muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nko kubatenguha, ahamya ko cyari icyemezo batigeze bajyana ubwo berekezagayo mu 2010.

 

Ibi The Ben yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru Jado Castar wa B&B FM.

Muri iki kiganiro, The Ben yagize ati “Ni icyemezo tutagiye dufite n’ikimenyimenyi Meddy yari yaragiyeyo aragaruka. Mu yandi magambo ntabwo gahunda yari ukugumayo.”

The Ben ahamya ko nyuma yo kwamamara cyane, bageze aho babona ko kubaho ubuzima bw’i Kigali nk’ibyamamare byari bigoye, ari na yo mpamvu bahisemo kugenda.

Ati “Sinavuga ko twari dufite gahunda yo kugenda kugeza ubwo twari tugezeyo, impamvu ya mbere yari ukugira ngo turangize amasomo. Byari bigoye ko umuhanzi ukomeye nka Meddy byamworohera ko ajya kwiga muri KIST ngo yicare yige.”

Uyu muhanzi yaboneyeho umwanya wo gusaba imbabazi abakunzi babo ariko anabibutsa ko nta bundi buryo bwari kubagira abagabo uretse amahirwe bari babonye icyo gihe, nubwo uburyo byakozwemo butari bunyuze mu nzira nziza.

Ati “Ndumva nanabisabira imbabazi kuko twikunze tukirengangiza urukundo twahawe n’Abanyarwanda, ariko nkagaruka mvuga ko nta bundi buryo bwari kutugira abagabo, ubu niba tuvuga ko Meddy yize neza byakunze kuko yagiye muri Amerika. Wenda yari kujyayo mu bundi buryo ariko reka turebe amahirwe yari abonetse.”

The Ben yemera ko icyemezo bafashe cyatengushye abari babohereje barimo ubuyobozi, icyakora agahamya ko icy’ingenzi ari uko bagumanye umutima wo gukunda igihugu bagakomeza gukora.

Ati “Icyari kuba kibabaje ni uko twari kugenda tukandagara, ngira ngo tumazeyo imyaka ibiri twasohoye indirimbo tuvuga u Rwanda […] ngira ngo zimwe mu mpamvu zituma mara igihe kinini hano, ni ukugaragaza ko aha ari mu rugo, aho mfite ibikorwa byanjye.”

Uyu muhanzi ahamya ko icyemezo cyo kuguma muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagifashe bahubutse ariko na none akavuga ko kimwe mu byabasunitse ari imyaka bari barimo kuko bari bakiri abana, icyakora ashimira Imana kuba batarigeze bitwara nabi ahubwo bararushijeho guhesha igihugu ishema.

The Ben yahishuye impamvu we na Meddy bafashe icyemezo cyo gutorokera muri Amerika

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *