Izina Lambert Mende ryongeye kugaruka muri Dipolomasi ya DRC
Lambert Mende Omalanga wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo yategekwaga na Joseph Kabila Kabanga, yaraye ahuye na Perezida Museveni.
Bahuriye mu Biro bya Perezidansi ya Uganda baganira ku mubano DRC ifitanye na Uganda mu ngeri zirimo umutekano.
Uganda ifitanye umubano na DRC ushingiye ku bufatanye mu by’ubukungu n’umutekano ku buryo Uganda yemereye Kinshasa gutoza ingabo zayo.
Lambert Mende ntiyari wenyine kuko yari ayoboye itsinda ry’Abadepite icyenda nawe wa cumi.
Mu byo Perezida Museveni yemeranyije n’iryo tsinda harimo umushinga wo ‘gushyiraho itsinda ry’ubutwererane’ hagati y’Inteko Nshingamategeko z’ibihugu byombi.
Bemeranyije ko, ku bufatanye bw’impande zombi, hazabaho ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga ibihugu byombi bihuriyeho, ikaba imishinga irebana ahanini n’ubukungu n’umutekano.
Abo Badepite baganiriye kandi ku mikoranire igamije kurandura burundu umutwe wa ADF washingiwe muri Uganda ariko ugakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ingabo za Uganda zimaze igihe zoherejwe mu butumwa bwa gisirikare bwo kurwanya no kurimbura ADF ariko guhera mu mwaka wa 2021 kugeza ubu ntizirabishobora.
Uruzinduko rwa Lambert Menda Omalanga n’itsinda ayoboye rukorewe i Kampala rukurikira urwakozwe na Perezida Felix Tshisekedi n’Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa General Christian Tshiwewe.
Bombi bakiriwe na Museveni ndetse Gen Tshiwewe aganira na mugenzi we uyobora ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba.
Ibiganiro byabo byemeje mu buryo budasubirwaho ko ingabo za Uganda zizajya mu bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhubaka imihanda izafasha ibihugu byombi guhahirana.
Bemeranyije kandi ko hari ibikorwa bya gisirikare impande zombi zizakorana harimo no gutoza ingabo za DRC bikozwe n’iza Uganda.
Lambert Mende Omalanga yigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho abifatanya no kuba Umuvugizi wa Guverinoma ku butegetsi bwa Joseph Kabila.