Abafite sitasiyo zitanga lisansi na mazutu bagaragaza ko baha ababagana ibyujuje ubuziranenge

Abafite sitasiyo zitanga lisansi na mazutu bagaragaza ko baha ababagana ibyujuje ubuziranenge

Abatanga serivise z’ ibikomoka kuri peteroli na esansi basaba ko abafite sitasiyo zicuruza ibi gukora kinyamwuga banasusuma ko ibyo batanga byujuje ubuziranenge.

Felix Ufiteyezu ni Umukozi ushinzwe igenamigambi ry’ama Station muri Engen avuga ko ubuziranenge ku bikomoka kuri Petelori ndetse mu kigo Vivo Energy Rwanda ari ibintu bitaho cyane mu kugenzura ngo harebwe ko byujuje ubuziranenge.

Ati” Ikintu cy’ubuziranenge ni ingenzi cyane ku buryo muri Vivo Energ Rwanda ariyo ikoresha blande ya Engen umukiriya ni umwami, niyo mpamvu kubintu 3 twiyemeje guha abakiriya bacu harimo ibifite ubuziranenge ndetse no kubaha serivise nziza”

Felix agaragaza ko i petelori cyangwa essence bije iyo bigeze mu bwato bigeze Dar Es Salaam muri Tanzania cyangwa i Mombasa muri Kenya, ipakurwa igashyirwa mu bigunguru mbere y’uko ipakirwa amakamyo yoherezwa mu Rwanda.

Felix akomeza avuga ko kuri buri rwego yaba mazutu cyangwa esansi bibanza gupimwa kugirango bibikwe ahabugenewe aho babikura babiha ababagana.

Ati” kuri buri rwego hagenda hafatwa ibipimo mbere y’uko esanzi na mazutu bishyirwa mu ngunguru za bugenewe irabanza igapimwa hakarebwa ko igifite ubuziranenfe yavanye ku ruganda, yagera no mu gihugu bagapima ko ikamyo ije yujuje ubuziranenge bw’ibyo itwaye, hanyuma natwe ya modoka yagera kuri sitasiyo zacu tugapima tukareba ko nta bindi binyabutabire byivanze mo duhuje ibirango bya esansi cyangwa mazutu umushoferi atwaye, kugirango harebwe ko itaba yagiriye n’ikibazo mu nzira”.

Ibipimo bifatwa kuri ramperature ya dogire 20 hagendewe ku ireme bwite kuri esansi no kuri mazutu ibipimo bya mazutu yujuje ubuziranenge kandi biba bigomba kuba bifite ireme bwite (Density) iri hagati ya 823 na 867 ku bushyuhe nibura bwa 200C.

Naho Lisansi yujuje ubuziranenge igomba kuba ifite ireme bwite hagati ya 721 na 771, ariko bigashobora kuba byahinduka bitewe n’ubushyuhe buhari.



 

 

 

MUKANYANDWI Marie Louise

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *