Nyarugenge: “ Geraldine Trada Fondation” yifatanyije n’abarwayi kuzirikana ububi bw’indwara ya Diyabete
Ku ya 14 Ugushyingo, ni itariki ngarukamwaka yahariwe kuzirikana ububi bw’indwara ya Diyabete, Leta y’uRwanda ibinyijuje muri Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho, abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa bifatanya kuwuzirikana, by’umwihariko uyu mwaka ubuyobozi bwa “Geraldine Trada Fondation” bwongeye kwifatanyije n’abarwayi ba Diyabete kuwuzirikana ku nshuro ya 4.
Ni kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Ugushyingo 2024, k’ubufatanye bwa “ Geraldine Trada Fondation”, “Rwanda NCD Alliance” ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Muhima bahuriye mu gikorwa cyo gusangira n’abarwayi bazirikana n’ububi bw’iyi ndwara, baboneraho n’umwanya wo gutanga ubutumwa no kubahugura k’ubumenyi bw’ibanze bw’iyi ndwara cyane ko n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Baho neza wirinda Diyabeti; isuzumishe! ”.
Mugabo Innocent ni umubyeyi utuye mu Karere ka Kicukiro, afite umwana w’imyaka 9 urwaye Diyabete, avuga ko yatangiye kugaragaza ibimenyetso byayo birimo kugira inyota cyane, no gucika intege ubwo yari amaze kugira umwaka n’amezi kuko yujuje imyaka 2 ari mu bitaro.
Mu rugendo rwo kuvuza umwana we, avuga ko “ Twabanje kumutwara ku kigo nderabuzima abaganga babanza kugirango n’inzoka arwaye baduha imiti ariko uburwayi ntibwakira agakomeza gucika intege, tumujyana ku bitaro byigenga barebye ukuntu arembye badutegeka gusubira muri Centre de santé nabo batwohereza ku bitaro bya Masaka, aba ariho babona ko arwaye Diyabete kuko bapimye basanga afite ibipimo bingana na 866.
Uyu mubyeyi mu myaka igera kuri 3 amaze akorana na “ Geraldine Trade Fondation” ayishimira uburyo imufasha kubonera imiti ku gihe ( Inshinge, insuline,…) y’umwana we kandi akayifatira k’ubuntu.
Yagize ati: “ Usibye ubuvugizi badukorera hirya no hino, badufasha no kubona imiti y’ubuntu nta n’igiceri dutanze mu gihe abandi bo bayigura, nka njye nyifatira ku kinamba ku ishyirahamwe ry’abarwayi ba Diyabete, ngira ikibazo iyo nasanze yashize ariko nabyo biba gake cyane”.
Uzabakiriho Jean Damascene ni umugabo utuye mu Karere Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge, nawe urwaye Diyabete; yabimenye ubwo yari afite imyaka 14 imwigirizaho nkana kuko ubu ahagaze ku kaguru kamwe akandi bagaciye ku bw’ingaruka mbi zayo.
Uzabakiriho avuga ko yarwaye igisebe mu kirenge cy’ibumoso kizanye ubwo hari mu mwaka wa 2005, yivuza hirya no hino no mu baganga barimo n’abagakondo kubera ubushobozi bucye yari afite cyane ko n’uburyo bwa Mutuelle bwari butaraza, ku mwaka wa 2016 abaganga nibwo batahuye ko impamvu y’ubwo burwayi ari diyabete bahita bafata umwanzuro wo kumuca akaguru kugirango batangirire hafi indwara ye gukomeza kumumunga.
Ashimira “Geraldine Fondation”, avuga ko kuva mu mwaka wa 2020 ubwo yagiraga amahirwe yo guhura nayo, ikibazo cy’imiti cyakemutse kuko atakiyigura.
Ati: “ Badufasha kudukorera ubuvugizi tukabona imiti k’ubuntu ndetse bakanadushakira itike nka twe abaturuka kure itugeza aho dufatira imiti kandi ku bw’ubuvugizi twakorewe, tugera kwa muganga bakadukorera vuba cyane tutahatinze”.
Uyu mugabo ni ubwo we yagize amahirwe yo kubona imiti k’ubuntu, asabira na bagenzi be badafite ubushobozi ko bakorerwa ubuvugizi Leta ikaba yakuraho ikiguzi runaka ku miti ya Diyabete, abarwayi bayo bakaba bayifatira k’ubuntu nk’uko abafite Virus itera Sida bayifata.
Umunyamabanga ushinzwe ibikorwa mu ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD alliance), Bwana Mbarushimana Alphonse, avuga ko gufata imiti k’ubuntu bishoboka cyane ko byose binakorwa n’abantu.
Ati: “ Birashoboka kuko hari n’aho bigeze ariko sinavuga ngo ni ejo cyangwa ejobundi kuko byose bikorwa n’abantu ariko bikanakorwa n’ubushobozi runaka, mu by’ukuri Sida yagaragaye mbere y’uko indwara zitandura zigaragara, gusa izi ndwara bikaba byaragaragaye ko zihitana abantu benshi kurusha Sida ariko iyo unarebye usanga hari ibyakozwe byinshi mu gihugu cyacu kugirango abarwaye Diyabete na serivise zose zikorerwa abarwaye indwara zitandura babashe kubona imiti kuko igiciro kiri hasi cyane ukurikije no mu bihe byahise , bivuze ko ari urugendo”.
Nyuma yo gusura abana barwaye Diyabete byamuhaye umukoro wo kuzagira icyo abafasha…
Mutesi Tracey Trada, ni umunyarwandakazi utuye ku mugabane w’iBurayi mu gihugu cy’Ubwongereza wagize igitekerezo cyo gushinga umuryango wa “Geraldine Trada Fondation” agikuye ku kuba umwana we nawe yari amaze kurwara Diyabete, avuga ko we n’umwana we baje mu Rwanda gusura abana bayirwaye basubirayo ariko atekereza kuzagira icyo babafasha mu buryo ubwo ari bwo bwose bungana n’ubushobozi bafite.
Mutesi avuga ko n’ubwo Leta ikora uko ishoboye ngo itere inkunga y’imiti abarwayi ba Diyabete, usanga hakiri urugendo n’imbogamizi zishingiye k’ubushobozi buke abarwayi baba bafite bigatuma bamwe byanabaviramo kwiyanga no kureka gufata imiti.
Ati : N’ubwo Leta ikora iyo bwabaga ngo ifashe abarwayi kubona imiti mu buryo bworoshye haracyari imbogamizi nko kubona itike ibakura mu ngo zabo bajya kwa muganga, ibiryo byabo cyane ko biba binatandukanye n’iby’abandi, kutabona ubushobozi bwo kwishyura mutuelle de santé n’ibindi, aho niho tugerageza kuziba icyuho n’ubwo biba bitoroshye kuko nta bushobozi dufite bwo kugera kuri bose ugasanga ari nk’igitonyanga mu Nyanja”.
“ Geraldine Trada Fondation” yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2019, mu minsi ishize bakaba baranabonye icyangombwa kibemerera gukorera mu Rwanda, kugeza ubu ikaba imaze kugira abanyamuryango baturuka mu miryango 15 iri hirya no hino mu gihugu.
Ubushakashatsi bwerekanye ko 50% by’abarwayi ba Diyabete batayisobanukiwe, inzego z’ubuzima zigakangurira abanyarwanda kwisuzumisha muri rusange izi ndwara zitandura byibuze rimwe mu mwaka k’umuntu uri hejuru y’imyaka 35.
Mu bushakashatsi kandi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cyita k’ubuzima ( RBC), bwagaragaje ko mu mwaka wa 2012 abarwayi bari ku kigero cya 2,9% naho mu mwaka wa 2021 bagabanukaho 3,1%.