Nast C, Ish Kevin, Bushali n’abandi barenga 80 bagiye gutarama mu bitaramo byitiriwe Acces
Kuva kuri uyu wa 14-16 Ugushyingo 2024, mu Rwanda hagiye kubera inama ya Accces itegurwa na Music in Africa izakurikirwa n’ibitaramo bizaba ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu birimo abahanzi nka Bushali, Nasty C, Ish Kevin n’abandi barenga 80 baturuka muri Africa.
Kuwa 13 Ugushyingo 2024, muri Mundi Center ahazabera ibitaramo bya Acces, habereye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’inama ya Acces ndetse n’ibitaramo bizaherekeza iyi nama.
Kugeza magingo aya abarenga 1500 bamaze kwiyandikisha basaba kwitabira iyi nama ifatwa nk’urubuga rukomeye mu kumenyekanisha ibihangano ku bahanzi ndetse no guhura kw’abahanzi no kumenyana.
Muri iyi nama igamije guteza umuziki nyafurika imbere no guhugura abahanzi uburyo bwo gukora umuziki kinyamwuga, abahanzi bagera kuri 80 bamaze kwiyandikisha kandi bazaba bari muri iyi nama aho bose bazahabwa ibiganiro ndetse banafate umwanya wo kuganira.
Umuyobozi muri Music In Africa, Eddie K Hatitye yavuze ko aya ari amahirwe abahanzi bo mu Rwanda bagize cyane ko ari ubwa mbere iyi nama igiye kubera mu Rwanda bityo ashishikariza abazitabira iyi nama kutazataha amara masa nk’uko baje.
Yagize ati “Buri gihe nkunda kuvuga ngo ‘Nuramuka uhuye n’umuntu ntakagusige uko yagusanze.’ Aha niho nahera mvuga ko buri wese uzitabira iyi nama atagwakwiye kuviramo aho.”
Avuga ku buryo bazakurikirana bakamenya ko ubumenyi bagiye gutanga mu Rwanda bukoreshwa kandi bwageze kuri buri wese, Eddie K Hatitye yavuze ko uruhare runini ari urw’umuhanzi ushaka gukuza umwuga we.
Yagize ati “Uruhare rwacu ni urwo gukora urubuga ruhuza abantu kugira ngo ibyo bakora bikomeze kumenyekana. Aha rero buri muhanzi niho aba akwiye kumva uruhare rwe kugira ngo akuze umwuga we nk’uko abandi bagiye babikora.”
Ku wa Gatanu, abarimo Nasty C, Bushali, B Threy na Ish Kevin kimwe n’abandi benshi ni bwo bazataramira muri Mundi Center hanyuma ibi bitaramo bikazarangira ku wa Gatandatu.
‘The Music In Africa Conference For Collaborations, Exchange, and Showcases (ACCES), ifatwa nk’inama idasanzwe mu guhindura imibereho y’abahanzi no kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’iterambere. Kuri iyi nshuro, izaba i Kigali, kuva ku wa 14-16 Ukwakira 2024.
Gahunda ya Acces yatangijwe mu 2016 nka kimwe mu bikorwa bya Music In Africa Foundation’s AGM mu muhango wabereye mu Mujyi wa Addis Abeba muri Ethiopia.
Icyo gihe gutangiza iyi nama byitabiriwe n’abantu bo mu bihugu birenga 15, aho ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w’icyamamare muri Ethiopia mu njyana ya Jazz, Mulatu Astatke.
Muri 2017, Acces yatangijwe nk’igikorwa Mpuzamahanga gihuza abacyitabiriye mu bihugu bigera kuri 50. Icyo gihe ijambo nyamukuru ryavuzwe n’umucuranzi w’icyamamare wo muri Senegal, Baaba Maal.
Muri 2018, iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho cyaherekejwe n’imurikagurisha n’ibiganiro byatanzwe na Mr. Eazi wo muri Nigeria, Blinky Bill wo muri Kenya, Blick Bassy wo muri Cameroon, Rikki Stein wo mu Bwongereza n’abandi.
Iki gikorwa kandi cyabereye mu Mujyi wa Accra muri Ghana mu 2019. Icyo gihe cyahuje abanyamuziki mu ngeri zinyuranye batanze ibiganiro barimo umuraperi Sarkodie wo muri Ghana, Sway Dasafo (UK), Efya (Ghana), Samini (Ghana), Skales (Nigeria) ndetse n’umuyobozi Mukuru uri mu bashinze ikigo ‘Ditto Music’, Lee Parsons wo mu Bwongereza.
Mu 2021 iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo, aho bakoranye n’abahanzi barimo Busiswa, Abidoza, Yugen Blakrok, Priddy Ugly n’abandi.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abari bahagarariye ibigo bikomeye ku Isi birimo nka Tik Tok, Reeperbahn Festival, Sony/ATV, Ditto Music, Africori, Linkfire, Believe n’abandi.
Gahunda ya Acces inaherekezwa no gutanga ibihembo “Music In Africa Honorary Award” hashimirwa abari mu bahanzi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa ku Mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa Acces, Eddie yavuze ko aya ari amahirwe akomeye yo kuba iyi nama ibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere avuga ko abanyarwanda bakwiye gufatirana ayo mahirwe.