Karongi: Meya, Visi Meya na Perezida w’Inama Njyanama beguye

Karongi: Meya, Visi Meya na Perezida w’Inama Njyanama beguye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo, Meya w’Akarere ka Karongi, Mukase Valentine, Niragire Théophile, Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu na Dusingize Donatha Perezida w’Inama Njyanama bashobora kuba beguye.

Muri aya masaha Imvaho Nshya ivuganye n’Umunyamabanga w’Inama Njyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nyiraneza Bernadette, avuga ko ari mu nama ariko nta byinshi avuze ku iyegura ry’aba bayobozi.

Kugeza ubu Imvaho Nshya iracyagerageza kuvugisha Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi kugira ngo hamenyekane ukuri kw’aya makuru.

Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yateranye mu nama idasanzwe tariki 23 Ukwakira 2023, nabwo yeguje Umuyobozi w’Akarere Mukarutesi Vestine waziraga kugirwa inama ntazubahirize.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, yatangarije Radio Rwanda ko aba bayobozi beguye ku mpamvu zabo bwite.

Yagize ati: “Abo bayobozi uko ari batatu beguye ku bwende bwabo nk’uko babyanditse kandi nta n’igitangaza kirimo kuko si ubwa mbere, si n’ubwa nyuma kuba abayobozi bumva ko batagishoboye gushyira mu bikorwa inshingano batorewe cyangwa se bahawe. Iyo wumva ko utabishoboye ni byiza kwegura.”

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *