DRC: Abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga biriwe mu myigaragambyo
Guhera kuri uyu wa Gatatu Taliki 13, Ugushyingo, 2024 abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bari mu myigaragambyo kubera umushahara bita ‘intica ntikize’ kandi nawo utinda.
Bavuga ko hari ibirarane by’imishahara Leta ibababereyemo bityo ko kutabibishyura byabashonjesheje.
Kubera gusonza, abakozi ba Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’iki gihugu batangaje ko baretse kujya mu kazi Leta ikabanza kubishyura kuko mu ngo zabo inzara inuma.
Anicet Mulenda uyobora Sendika y’abakora mu rwego rw’ububanyi n’amahanga avuga ko bafite agahinda batewe n’uko Minisiteri ifite ingengo y’imari mu nshingano zayo yanze kubagenera amafaranga y’ibirarane angana na 28% by’ayo bari bubone muri uku kwezi ku Ukuboza, 2024 kugeza rwagati.
Abigaragambya basaba Leta kuba yabishyuye imyenda yose bitarenze Ukuboza, 2024.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko umuhati wayo wo kumva icyo Leta ibivugaho nta cyo wagezeho.
Icyakora abigaragambya bo barahiye ko batazasubira mu mirimo igihe cyose bazaba batarishyurwa ayabo.