Umusirikare w’u Rwanda ukekwaho kwica abantu 5 yatawe muri yombi

Umusirikare w’u Rwanda ukekwaho kwica abantu 5 yatawe muri yombi

Umusirikare w’u Rwanda w’ipeti rya Serija arakekwaho kurasa akica abaturage batanu mu burengerazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, nk’uko bivugwa n’igisirikare.

Mu itangazo rigufi, igisirikare kivuga ko uwo musirikare w’imyaka 39 akekwaho “kurasa abantu batanu akabahitana mu rukerera rwo ku wa 13 Ugushyingo 2024”.

Umuvugizi w’igisirikare cy’U Rwanda, Brigadier Ronald Rwivanga, yahamije aya makuru.

Yavugiye kuri Radio y’igihugu ko uwarashe agahitana abaturage batanu ari Sergent Gervais MINANI w’imyaka 39, uyu akaba yari umusirikare w’U Rwanda.

Igisirikare kivuga ko uyu musirikare yatawe muri yombi kandi ko gifata “ingamba zikwiye zo kumukurikirana mu nzira z’amategeko”.

Uretse batanu bishwe ngo nta wundi muturage wakomeretse cyangwa se ngo habe hari ibindi byangijwe.

Yaba Brigadier Rwivanga cyangwa se itangazo ryasohowe mbere n’ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu nta n’umwe uvuga intandaro y’iri rasa ryavuyemo imfu z’abantu batanu.

Amakuru avugwa na bimwe mu binyamakuru ni uko ibyo byabereye mu kabari nyuma y’ubushyamirane bw’uwo musirikare n’abantu bari kumwe mu kabari.

Kugeza ubu biracyagoye gusobanukirwa ibyabaye kuko amakuru avuga ko hari hagati y’isaha indwi n’isaha cyenda z’urukerera, abantu benshi baryamye.

Umuturage utashatse ko dutangaza umwirondoro we yatubwiye ko nyiri akabari kabereyemo ubu bwicanyi yabuze bimaze kuba ndetse n’abantu bake bari basigaye mu kabari muri aya masaha akuze akaba ari bo barashwe.

Gusa uyu ngo yumvise abantu basa n’abatongana hakurikiraho urusaku rw’amasasu cyakora ngo ntiyatinyutse gusohoka ngo ajye kureba ibyabaye.

Twagerageje kuvugana n’igisirikare cy’u Rwanda, n’abakuriye Akarere ka Nyamasheke ariko ntibyashoboka kugeza ubu.

Umuvugizi w’ingabo z’U Rwanda yavuze ko igisirikare cyihanganisha ababuze ababo kandi ko gisaba abatuye aka gace kudakuka umutima kuko uwakoze yari wenyine kandi akaba yamaze gutabwa muri yombi.

Inkuru isa n’iyi iheruka kuvugwa mu 2014 aho umusirikare w’ipeti rya Private yarashe abantu 11 hagapfa abagera kuri bane mu kabari ko mu mujyi wa Byumba. Uwo musirikare yahamwe n’icyaha cyo kwica akatirwa gufungwa burundu.

Akarere ka Nyamasheke

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *