Kujenjekera indwara y’amavunja bishobora kuviramo uwayarwaye gutakaza urugingo

Kujenjekera indwara y’amavunja bishobora kuviramo uwayarwaye gutakaza urugingo

Bamwe mu barwaye amavunja usanga bibwira ko azikiza cyangwa se bakayihandurira kandi impamvu iyabatera ntaho yagiye bituma aba ibigugumu mubiri , ikaba imwe mu mpamvu yabaviramo gucibwa urugingo no gutakaza ubuzima.

Mu mudugudu wa Nyagasambu, Akagali ka Cyogo, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, hari umuryango wibasiwe n’indwara y’amavunja ababera icyorezo dore ko abagize umuryango bagera kuri 7 ( Umugabo, umugore n’abana babo 5), bose bayarwaye bakavuga ko ubukene ari bwo ntandaro yo kwibasirwa nayo.

Ubwo IMPURUZA yasuraga uyu muryango , Kamanzi Pascal ( amazina twamuhaye) , yatubwiye ko we n’umuryango we bafite ikibazo gikomeye cy’ubukene akavuga ko ari nayo ntandaro yo kwibasirwa n’amavunja.

Ati : “ Turacyennye cyane kubona amazi n’agasabune ngo dukarabe ndetse tumese n’imyenda yacu ni ikibazo gikomeye, twe tubona ko ari nayo ntandaro yo kurwara no kurwaza amavunja akaba agiye kutubaho karande”.

Kamanzi avuga ko we n’umuryango we nta wagiye kwivuza kuko nta n’ubwisungane mu kwivuza ( Mutuelle de santé ) bafite, ko batangiye bihandura ariko aho bigeze bigasa n’ibyarambiranye bagahitamo guhebera urwaje.

Umwe mu baturanyi utarashatse ko dutangaza umwirondoro we ahamya ko uyu muryango wugarijwe n’amavunja atari ubukene buyabatera ko ahubwo ari umwanda bigirira bo ubwabo.

Ati : “ Yego inzu yabo nta sima irimo ariko siyo mpamvu yaba urwitwazo, ubu se twese niko dufite amazu arimo amasima? Kuki tutayarwara se, izo mbaragasa twe ntizatugeraho? Ntabwo ari byo rwose ahubwo twe tubona ari umwanda bagira uyabatera”.

Uyu muryango urwaye ndetse urwaje amavunja  k’uburyo budasanzwe cyane ko nk’umugore we yanamugeze ku bice by’amabere n’ahandi hatandukanye, iyo urebye usanga ubayeho gikene kuko unakodesherezwa iyo nzu n’ubuyobozi, bamwe mu baturage  bakavuga ko bikwiye ko wakurikiranwa bya hafi bityo bakarindwa umwanda nayo bayakira.

Ubwo twaganiraga na BISENGIKANA Janvier; Umuyobozi w’Umurenge wa Muko, yatubwiye ko bagiye kongera gushaka icyakorwa kuri uyu muryango kugira ngo ugira imibereho myiza nk’iy’abandi baturage.

Yagize ati: “ Nk’undi munyarwanda wese birumvikana ko tugomba kumuba hafi, turagerageza kubegera, tuvugane n’umugabo hamwe n’umugore we turebere hamwe icyakorwa, nibiba ngombwa banashakirwe ubwisungane mu kwivuza bityo bashobore kuyivuza”.

Nshimiyimana Ladisilas, umukozi muri RBC

Bwana Nshimiyimana Ladisilas, ni umuyobozi w’agateganyo w’ishami ry’indwara zititaweho, akorera mu kigo cy’igihugu cyita k’ubuzima ( RBC); nawe tuganira kuri iki kibazo yaduhamirije ko kuba umukene bitakabaye impamvu yo kurwara cyangwa kurwaza amavunja kuko ibiyatera bikanayakwirakwiza k’umubiri impamvu nyamukuru ari umwanda.

“ Amavunja aterwa n’imbaragasa zikunda ahantu hari umwanda n’ivumbi, cyane nk’abantu bararana n’amatungo aho amavunja ntiyahabura rwose! Kutagira isima cyangwa se ubukene ntibyakabaye impamvu cyangwa urwitwazo nyirabayazana ku ndwara y’amavunja, iyo nta sima ihari umuntu yanatera amazi mu nzu cyangwa se ibyo bita ‘Gukurungira’, abantu bagakaraba ndetse bakamesa imyambaro yabo, ntaho amavunja yamenera habayeho isuku”.

Uyu muyobozi akomeza ashishikariza abarwayi b’amavunja kutayihererana ngo bumve ko bayihandurira kuko yororoka cyane, bakajya kwivuza cyane ko kwa muganga hari n’imiti iyavura yaba iy’ibisebe cyangwa se indi yo gutumbikamo igice yafasheho bityo bakirinda ko yaba ibigugu kuko byashobora no kubaviramo gucibwa urugingo runaka ndetse no kuba batakaza ubuzima.

Ati: “ Amavunja ntabwo ari indwara yo gukerensa igihe yabaye menshi kuko nta burya bwo kuyihandurira buba bugihari; kubera ko aho yafashe haba ari igisebe cyasamye, birashoboka ko hanakwinjiramo za tetanus n’andi mamikorobe umurwayi akisanga bamuciye nk’ikirenge cyangwa se k’urundi rugingo yafasheho, kanseri niko nazo ziza, ugasanga anatakaje ubuzima ku mpamvu y’akantu yitaga gato cyane”.

Hakozwe ubushashatsi ku bijyanye no kwandura amavunja mu muryango …

 

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima (OMS) mu bihugu bitandukanye bwerekanye ko amavunja yandura cyane mu muryango, aho umuntu umwe gusa ashobora kuba intandaro yo kwanduza indwara mu bandi, ibi bigaragazwa na raporo z’ibigo nderabuzima na za Kaminuza aho amavunja yandura ku buryo bworoshye mu muryango cyane cyane iyo habayeho kutita ku isuku.

Bwerekanye kandi ko igihe cyo gukwirakwira kw’amavunja gitandukana bitewe n’icyiciro cy’abantu, abana n’abasheshakanguhe nibo bagaragaza ibyago byinshi byo kwandura kuko umubiri wabo nta bwirinzi buhagije uba ufite bwo kwikingira neza indwara nk’amavunja.

Ni mu gihe urubyiruko rwo ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwasanganywe ibyago byinshi byo gukwirakwiza amavunja kubera ko hari byinshi bahuriramo n’imiryango cyangwa se amatsinda atandukanye bigatuma bayakwirakwiza mu buryo bworoshye.

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima (RBC), butangaza ko nta mibare ifatika y’abarwayi b’amavunja mu gihugu ihari, kuko abarwayi bayo usanga abajya kwa muganga ari mbarwa ukurikije n’ababa bayarwariye mu ngo zabo abenshi ugasanga bagifite imyumvire iri hasi yo kumva ko bayivura ( kwihandura).

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, OMS, ryashyize  ku rutonde indwara 21 zititaweho ku isi, indwara y’amavunja ikaba iri ku isonga. Ni ndwara ikigaragara mu baturage b’ibihugu 22 byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara n’igihugu cy’uRwanda giherereyemo, ku ntego ya OMS yo kurandura izi ndwara bitarenze umwaka wa 2030, uRwanda narwo rwihaye ingamba zo kurandura burundu iyi ndwara ifatanyije n’imiryango itandukanye ndetse n’abaturage ubwabo bakabigiramo uruhare.

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *