Abafite virusi itera Sida barinubira akato n’ihezwa bagikorerwa
Bamwe mu bagize urugaga Nyarwanda rw’Abafite Virus itera Sida baravuga ko nubwo imyumvire yahindutse kuri bamwe ariko hari aho abamenyekanye ko bafite virus itera sida bahabwa akato n’ihezwa rya hato na hato.
Bavuga ko ibyo bibagiraho ingaruka zo kwiheba no kwitakariza icyizere kandi nabo bafite uburenganzira nk’ubw’abandi.
Ni mugihe ikigo cy’Igihugu cyita k’ubuzima, RBC, kivuga ko kugeza ubu aho ibihe bigeze nta muntu n’umwe ugomba guhezwa cyangwa guhabwa akato muri servise runaka, ubikoze agomba kubihanirwa n’amategeko.
Mutambuka Deo ni umukozi mu rugaga Nyarwanda rw’abafite Virus ya Sida (RRP+), aganira n’Impuruza yavuze ko hari ubushakashatsi bwakozwe kandi ngo bujya gukorwa haba hari impamvu yabwo.
Ati: “ Ubushakashatsi bujya gukorwa hari impamvu, urebye ku bipimo mpuzamahanga u Rwanda ruri ahantu heza, ni ukuvuga ngo ubu turi munsi ya 15%; 13% kumanura ku bantu bakoreweho ubushakashatsi; bigaragaza ko akato n’ihezwa biriho bigabanuka” .
Akomeza avuga ko hari ibyiciro byihariye nk’iby’urubyiruko ariho hakenewe kwibanda kugira ngo hanarebwe impamvu zibitera”.
“ Hadakozwe ubwo bushakashatsi, dushobora kwisanga twasubiye nyuma yaho byahoze kuko ubwakozwe 2009 n’ubwa 2019 bugaragaza ko hari ibyakozwe kandi ni uko dukora tugamije kureba ko twarandura burundu akato n’ihezwa bishingiye ku kuba umuntu afite virus itera sida.”
Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA Muneza Slyvie, avuga ko akato n’ihezwa byakorerwaga abafite Virusi itera Sida mu Rwanda kagabanutse ku rugero rwa 90%.
Uyu muyobozi avuga ko ingamba, n’ubukangurambaga byashyizwe muri gahunda yo guhangana n’ikibazo cya SIDA bikozwe n’Inzego zitandukanye aribyo byatumye akato n’ihezwa byakorerwaga abafite Virusi itera SIDA kigabanuka.
Ati “Ubukene bw’abafite Virusi itera SIDA niyo mbogamizi yazaga ku isonga, ubu bafite ubushobozi bakesha amakoperative babarizwamo”.
Umuyobozi wungirije muri Koperative Duharanire amahoro iherereye mu Murenge wa Muko, Akarere ka Musanze, Bizimana Alphonse avuga ko akimara kwandura Virusi itera SIDA uwo bashakanye yahise amusiga yahukanira I Bugande.
Bizimana akavuga ko akimara kwandura Virusi bagenzi be bangaga kunywera ku gikombe yanywereyeho, akavuga ko nyuma y’aho bashyiriyeho Koperative ababanenaga babiretse kuko babona ko hari Ubushobozi babarusha.
Ati “Nibo bakiliya dufite kuko imyaka tweza aribo bayigura.”
Mukamana Patricie nawe ni umunyamuryango wa Koperative, avuga ko aho amariye kumenya ko umuntu ufite Virusi itera SIDA ari umuntu nk’abandi byatumye atinyuka aza gufatanya n’abayifite.
Ati “Njye ntayo mfite ariko turi kumwe, turafatanya mu guteza imbere Koperative yacu.”
Ubushakatsi bwakozwe na RRP+ hagati ya 1999- 2020 bwagaragaje ko urubyiruko 48%, abagabo 34.8% n’abagore 22.4% bafite virus itera Sida bakorewe ibikorwa byihezwa n’akato.