Ikigo kita k’ubuzima ‘OMS’ gitangaza ko mu mwaka wa 2050 Kanseri nshya ziziyongera ku bwinshi

Ikigo kita k’ubuzima ‘OMS’ gitangaza ko mu mwaka wa 2050 Kanseri nshya ziziyongera ku bwinshi

Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko biteganyijwe ko mu 2050 abarwayi bashya ba kanseri bazava kuri miliyoni 20 bayisanzwemo mu 2022 bakagera kuri miliyoni 35, ibingana n’ubwiyongere bwa 77%.

Ni imibare yatangajwe n’Ikigo cya OMS gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri, aho cyakoreye ubushakashatsi mu bihugu bigera ku 185 kibukorera kuri kanseri zigera kuri 36 zitandukanye.

Iki kigo cyagaragaje ko kanseri y’ibihaha mu 2022 ari yo yazahaje ubuzima abw’abatuye Isi kurusha izindi aho yari ifitwe n’abarenga miliyoni 2,5 imibare yihariye 12,4% by’abarwayi bose, iyi kanseri igakurikirwa n’iy’ibere ku bagore, iy’urura runini, iya prostate ndetse n’iy’igifu.

Kanseri y’ibihaha kandi ni yo yihariye umubare munini w’abahitanwa na kanseri muri rusange aho ibarirwa abarenga miliyoni 1,8 bangana na 19% by’abahitanwa n’iyi ndwara bose.

Iki kigo gishinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri kigaragaza ko uko ibihugu bisumbana mu mikora ari na ko abazahazwa cyangwa bakicwa na kanseri baba batandukanye, OMS ikagaragaza ko ari yo mpamvu iri gukorana n’ibihugu 75 mu Isi kugira ngo byubakirwe ubushobozi bwo guhangana n’iyi ndwara.

Cyagaragaje ko nko mu bihugu bikize umugore umwe muri 12 azaba asangwamo kanseri y’ibere ariko umwe muri 71 akazaba ari we uhitanwa n’iyi ndwara iri kugarika ingogo muri iyi minsi.

Ni mu gihe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ho umugore umwe muri 27 ari we uzajya asangwamo kanseri ndetse umwe muri 48 agahitanwa na yo.

Kuba umuntu umwe muri benshi ari we uzajya asangwamo kanseri mu bihugu bikennye si uko abantu bayifite bazaba ari bake ahubwo ni ubushobozi bwo kuyipima buba buri hasi bukajyana n’ubumenyi buke abaturage bo muri byo bihugu bifite bukizamuka baba bafite.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko bimwe mu bizatuma iyi mibare ikomeza gutumbagira, birangajwe imbere n’umubyibuho ukabije, kunywa itabi n’inzoga n’ibijyanye n’ibihe nk’ingaruka z’iyangirika ry’umwuka abantu bahumeka n’ibindi.

Mu Rwanda na ho izi kanseri nk’iz’ibere, igifu n’izindi zirahangayikishije kuko imibare igaragaza ko abarwaye kanseri y’ibere mu 2022 bari 635, barimo abagabo 26, mu gihe abagaragayeho kanseri y’igifu bari abantu 472, abarwaye iy’inkondo y’umura bo bari 617 na ho kanseri ya prostate yagaragagaye ku bagabo 491.

Imibare y’abarwaye kanseri yagiye yiyongera cyane, kuko kuva mu 2018 imibare igaragaza ko abarwayi bashya bari 3275, mu mwaka wa 2019 bahita biyongera bagera ku 4997.

Mu 2020 bagabanyutseho gato kuko bageze ku 4880, kuva icyo gihe imibare ihita itumbagira kuko mu 2021 abarwayi bashya bari 5214, na ho mu mwaka wa 2022 abarwayi bashya barwaye kanseri bari 5283, mu gihe abagera ku 1000 babarirwa mu bitaro bahitanwa n’iyi ndwara.

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yerekana ko 80% by’ibikenewe ngo abarwaye kanseri bitabweho bihari mu Rwanda, ahereye ku kigo kivura kanseri (Rwanda Cancer Center) cyafunguwe mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, n’ibindi bitaro bitanu bifite ubushobozi bwo kuvura kanseri hifashishijwe imiti cyangwa gushiririza igice cyafashwe na kanseri.

Magingo aya, mu Rwanda hari abaganga 12 bavura kanseri bakoresheje uburyo bwo kuyishiririza cyangwa gutanga imiti, ababaga ibere babiri, ababaga kanseri z’abagore babiri, abasuzuma kanseri 15 n’abandi bunganira mu zindi ndwara.

 

Mu 2050 abarwayi bashya ba kanseri bazaba babarirwa muri miliyoni 35 ku mwaka

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *