Bugesera: Abagore biyemeje kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu micungire y’amazi

Bugesera: Abagore biyemeje kugira uruhare mu ifatwa ry’ibyemezo mu micungire y’amazi

Mu rugendo rwo gukangurira abanyarwanda kugira ubumenyi mu gukoresha no gufata neza amazi kugira ngo himakazwe umuco wo kugira isuku n’isukura, abagore bo mu Bugesera barasabwa kugira uruhare mu gufata ibyemezo mu micungire yayo.

Ibi babisabwe binyuze mu mahugurwa atangwa n’urubyiruko rwibumbiye mu muryango wa RYWP ahabwa abagore biganjemo inshuti z’umuryango, abagore bayobora ingo zabo ndetse n’abakobwa babyariye iwabo.

Muri aya mahugurwa hagaragajwe ko abagore bahezwa mu gufata ibyemezo ku birebana n’ibikorwaremezo by’amazi; nko kugena aho amavomo ashyirwa mu Mudugudu ndetse no gucunga ayo mavomo.

Nishimwe Ritha ushinzwe ibikorwa by’amazi isuku n’isukura muri Rwanda Young Water Professionals yasobanuye ko guhugura abagore ku ihame ry’uburinganire mu gufata ibyemezo mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura bifasha igenamigambi rihamye mu gukemura ikibazo cy’amazi n’ikoreshwa ryayo mu baturage.

Munganyinka Solange wo mu Murenge wa Juru, uri mu bagore baherutse guhabwa amahugurwa ku ihame ry’uburinganire mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura avuga ko ubusanzwe abagabo kakunze kugaragara mu bikorwa byo gucunga amavomo no gutanga ibitekerezo by’ahakwiye kujya amavomo mashya kuruta abagore.

Ati: “Akenshi usanga twebwe abagore tudakunze kugaragara mu bikorwa byo kugena ahakwiye kujya amavomo y’amazi kandi ugasanga abagore ari twebwe tujya kuvoma ayo mazi kenshi. Ariko nyuma yo kutwereka ko uruhare rwacu rukenewe, tugiye kujya dutanga ibitekerezo ku mazi n’ibikorwa byayo kuko akenshi ari twebwe dukora imirimo ikenera amazi cyane kurusha abagabo.”

Mukamurara Marie Rose nawe uri mu bagore bahuguwe n’urubyiruko ruharanira kubungabunga ibidukikije n’umutungo kamere w’amazi, agaragaza ko akazi ko kuvoma amazi yo gukoresha mu rugo kaba kareba cyane abagore n’abana bityo akabona ko hazabaho impinduka mu kugena gahunda zo kugeza amazi meza ku baturage ndetse n’ibindi bikorwa bijyanye n’isuku n’isukura.

Yagize ati: “Iyo witegereje usanga abagore n’abana mu muryango aribo baba bafite akazi ko gushaka amazi yo gukoresha murugo. Ubwo rero hari gahunda nziza yo gukwirakwiza amazi meza mu Karere kacu, ni byiza ko twebwe abagore tugira uruhare mu micungire n’imikoreshereze yayo kugira ngo na ya suku igerweho mu muryango.”

Ndayisabye Viateur ushinzwe Isuku n’isukura mu Karere ka Bugesera, yasabye abamaze guhugurwa gukomeza gukora ubukangurambaga mu baturage kugira ngo umuco w’isuku ugere kuri bose.

Ati: Turabona bizagira impinduka ikomeye koko bizahindura imyumvire yo kumva ko isuku ireba abagore gusa nyamara bari badafite uruhare mu igenamigambi mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura.”

Kugeza ubu, mu karere ka Bugesera hamaze guhugurwa abagore basaga 50 bahagarariye abandi mu byiciro binyuranye kugira ngo bagire uruhare mu gufata ingamba ziboneye mu mazi isuku n’isukura mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindiwi (2017-2024), biteganyijwe ko Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100% nibura mu 2024, bavuye kuri 84.8% bariho ubu na 74.2% bariho mu 2010.

Ni ibintu bizagerwaho hubakwa kandi hanasanwa imiyoboro y’amazi yo mu mujyi wa Kigali, indi mijyi no mu cyaro, hazongerwa ingano y’amazi atunganywa ku munsi akazava kuri metero kibe 182 120 akagera kuri metero kibe 303 120.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryemeza ko iyo abaturage badafite mazi meza ntibagire n’ibikorwa by’isukura bibaviramo kurwara impiswi, inzoka n’izindi ndwara zirimo n’izikomoka ku mirire mibi.

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *