Ku munsi wahariwe agakingirizo, RBC yaburiye abibeshya ko SIDA ikiri ya yindi

Ku munsi wahariwe agakingirizo, RBC yaburiye abibeshya ko SIDA ikiri ya yindi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko icyorezo cya SIDA ntaho cyagiye, gishimangira ko uburyo bwiza bwo kucyirinda ari ugukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo.

Ibi birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo byabereye mu mujyi wa Kigali byitabirwa n’abaturage cyane cyane urubyiruko.

Byateguwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Umuryango AIDS HealthCare Foundation (AHF Rwanda) ushinzwe kurwanya icyorezo cya virusi itera SIDA.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr. Basile Ikuzo, yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri Munyarwanda wese.

Yagize ati “Tuributsa abaturarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyo mpamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.”

Nteziryayo Narcisse ushinzwe gahunda y’ikumira muri AHF-Rwanda, yavuze ko Abanyarwanda bakwiriye kumva ko uburyo bwizewe bwo kwirinda virusi itera SIDA ari ugukoresha agakingirizo.

Yagize ati “Birasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo turwanye iki cyorezo cya SIDA. Impamvu mvuga ibi ni uko twagumye kuri 3% by’abantu bafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu usanga bikiri hejuru ya 10%, dukomeje kwirinda kwandura no kwanduza abandi rero, SIDA yazaba amateka mu myaka iri imbere.”

Yakomeje avuga ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Mu koroshya ko udukingirizo tuboneka hose kandi ku buryo bworoshye, hubatswe inzu hirya no hino mu gihugu zishinzwe gutanga udukingirizo ku buntu, mu mavuriro n’ibigo nderabuzima dushyirwamo ndetse no mu mashuri makuru na za Kaminuza.

Uwase Yvette wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko imwe mu mpamvu urubyiruko rukunze gutinya gukoresha agakingirizo ari isoni no kutagira ubumenyi ku ikoreshwa n’akamaro kako.

Ati “Kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo. Abambona banyita indaya!”

Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza ni uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA haba ku basanzwe batayirwaye ndetse kagafasha n’abayirwaye kutayikwirakwiza.

 

Ibiganiro byatanzwe byagarukaga ku kamaro k’agakingirizo mu kwirinda virusi itera SIDA

 

Uyu munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo ubwo wizihizwaga i Kigali

 

Bamwe mu bitabiriye beretswe ibyiza byo gukoresha agakingirizo

 

Hagaragajwe ko agakingirizo ari ingenzi mu kwirinda virusi itera SIDA

 

 

Ufitinema Aime Gerard

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *