Abahoze mu buyobozi bwa Umwalimu SACCO barafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha bwataye muri yombi Bwana Joseph Mugire wahoze ari umuyobozi muri Koperative Umwalimu SACCO na Liliane Nyirarukundo nawe wakoraga muri iriya Koperative ibakurikiranyeho inyandiko mpimbano.

Ubutumwa RIB yacishije kuri Twitter bugira buti: “ RIB yafunze Mugire Joseph, uwahoze ari umuyobozi muri koperative “UMWALIMU SACCO” na Nyirarukundo Liliane, umukozi muri iyi koperative, bose bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano, gutonesha no kunyereza umutungo.”

Uru rwego ruvuga ko abafashwe bafungiye kuri Station yarwo iri ku Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe idosiye.

Kugira ngo bafatwe byavuye kubyo RIB yabonye nyuma y’igenzura ku mikoreshereze y’umutungo w’iyi Koperative n’iperereza ry’ibanze.

Imibare y’ingenzi kuri Umwalimu SACCO

Umwalimu SACCO ni ikigo gifitiye abarimu akamaro kuko nta n’umwe muri bo uhembwa amafaranga ye adacishijwe yo.

Ibi bituma babona uburyo bwo kuba bakwaka inguzanyo.

Imibare iri ku rubuga rw’Umwalimu SACCO yerekana ko abarimu 886.735  kugira ngo bakore imishinga 12 000.

Iyi Koperative ifite ibiro 30 hirya no hino mu Rwanda.

Muri iki gihe kandi abantu 72. 334 bafitemo accounts/comptes

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share