Chadwick Boseman (T’Challa) umukinnyi wa Filime wamenyekanye cyane muri ‘Black Panther’ yitabye Imana azize Canceri

Chadwick Boseman umugabo ufite izina rikomeye muri Cinama watumbagirijwe izina na Filime ‘Black Panther’ yiganjemo abakinnyi b’Abirabura akinamo yitwa T’Challa cyangwa Black Panther (Igisamagwe cy’umukara), yitabye Imana ku myaka 43 azize indwara ya Cancer yari amaranye imyaka ine.

Uyu mugabo w’icyamamare muri Sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku Isi hose muri rusange, yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 29 Kanama 2020.

Ni amakuru yahamijwe n’abo mu muryango we, watangaje ko nyakwigendera Chadwick Boseman yapfiriye iwe i Los Angeles muri Amerika.

Urupfu rwe rwashenguye imitima ya benshi mu bakunzi ba Sinema by’umwihariko abakunzi ba filime ‘Black Panther’ uyu mugabo akinamo nk’umukinnyi w’imena, iyi ikaba imwe muri filime zikunzwe cyane ku Isi.

Muri iyi Filime ‘Black Panther’ yiganjemo abakinnyi b’Abirabura, Chadwick Boseman akina yitwa T’Challa aho aba ari Umwami w’igihugu, Wakanda, cyo muri Afrika kiri ahantu hihishe ariko giteye imbere cyane mu ikoranabuhanga.

Ni umwanya yagiyeho asimbuye se wari umwami w’iki gihugu.  Abandi bakinnyi bagaragara muri iyi filime ni Michael B. Jordan uzwi muri filime yitwa Creed, Lupita Nyong’o, Danai Gurira, Martin Freeman, Angela Bassett, Daniel Kaluuya, Letitia Wright, Winston Duke, Forest Whitaker na Andy Serkis.

Nyakwigendera Boseman yasazeye kuri iyi si y’abazima akiri muto kuko yarI afite imyaka 43 gusa
Yegukanye ibihembo bitari bike kubera Film yitwayemo neza ya “Black Panther “
Chadwick Boseman na Lupita bahuriye muri Filime ‘Black Panther’
Chadwick Boseman Imana imihe iruhuko ridashira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share