William Ruto ashobora kutaziyamamaza muri2022

Icyegera cya Perezida wa Kenya UhuruKenyatta, ngo ashobora kutaziyamamariza umwanya  wa Perezida wa Kenya muri 2022. Ruto avuga ko ashobora kutaziyamamariza umwanya wa Perezida wa Kenya mu rwego rwo kumara impaka ku bijyanye nuko yayobora Kenya. Akaba yaravuze ko hari abanyapolitike bamwe muri Kenya bafite ubwoba ko yazabatsinda muri ayo matora. Kuva muri 2018, Ruto yazengurukaga igihugu cyose mu rwego rwo kureshya abayoboke bazamushyigikira mu matora ateganyijwe muri 2022. Ariko muri iyi minsi, akaba yarashyizweho igitutu bamusaba kwegura, kubera ibiro bye bishinjwa kubabyarijanditse muri ruswa ingana n’amashilingimiliyari 39,5  yaba yaratanzwe mu gikorwa cyabaringa cyo kugura intwaro. Bityo mu buryo butunguranye, icyo cyegeracy’umukuru w’igihugu cyikaba cyatangaje koashobora kutaziyamariza uwo mwanya mu matoraateganijwe muri 2022. Ubwo yafataga ijambo mu muhango wo gushyingura  ahitwa Lanek mu Karere ka Nakuru ku wa 26 Gashyantare 2020, Ruto yavuze ko abanyapolitike bamwe bafite ubwoba bw’uko yazabatsinda, bashaka gushyira igihugu mu kavuyo , ariko kandi yongeraho ko ashobora kutaziyamamaza . Aime Gerard UFITINEMA Impuruza.net

Read more
Share