ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda na Demokarasi (UDPR), hamwe n’abayoboke baryo, muri iki gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda twibuka ku nshuro ya 27 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abasaga miliyoni bishwe urw’agashinyaguro bazira uko bavutse, ni umwanya wo kubunamira, kubasubiza agaciro n’icyubahiro bambuwe.

Ishyaka UDPR rirakangurira buri wese; kurangwa n’ubumuntu, kuba ku isonga mu bikorwa byose byo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, kubarinda ihungabana, kwita ku bacitse ku icumu bafite ibibazo byihariye bakabona ubufasha bukwiriye, kurwanya ingengabitekerezo n’ihakana n’ipfobya bya jenoside yakorewe Abatutsi cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kuranga aho abakehwaho gukora cyangwa gutegura jenoside yakorewe Abatutsi bihishe, gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro no kubungabunga amateka n’ibimenyetso bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Kwibuka kandi ni ukuzirikana no gushimira cyane Intwari (ingabo zahoze ari iza FPR-INKOTANYI) zitanze zikarokora abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, zikanayihagarika.

Ishyaka UDPR, rirashimira cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, wari ku isonga ku rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, shimirwa ishema n’isheja utera u Rwanda ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa ugejeje ku Gihugu. Wagaragaje ubudasa mu miyoborere maze ivanguramoko n’andi macakubiri yose biba amateka, abishe n’abiciwe bariyunga, ubumwe n’ubwiyunge birasagamba.

Ntore izirusha intambwe, wemeye guhuza ingabo zatsinzwe n’ingabo zabohoye igihugu, ibyo byatangaje benshi.

Mutima wuje imbabazi n’ubwenge buzira ubwiko, Abanyarwanda turagushima kandi turagukunda, Mubyeyi ubereye u Rwanda komeza imihigo.

Ubuyobozi bwa UDPR, muri iki gihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19, bwihanganishije abanyarwanda bose ku bw’ingaruka zikomeye cyabateje, kandi bukangurira buri wese gukomeza kubahiriza amabwiriza atagwa n’inzezo zibishinzwe mu rwego rwo gukumira no kwirinda Covid-19

Ni muri urwo rwego kandi uburyo bwo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27 bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

Ishyaka UDPR, rirakangurira buri wese, by’umwihariko umuyoboke wa UDPR kwitanga atizigama, kugira ngo dukomeze kwiyubakira Igihugu kirangwa no: Kwimakaza urukundo mu bantu, Gusigasira ubunyarwanda, Kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge, Kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside, Gutoza urubyiruko umuco wo gukunda igihugu no guharanira ubusugire n’ishema byacyo.

“Twibuke twiyubaka” kandi twirinda COVID19

Bikorewe i Kigali ku wa 07 Mata 2021
Hon. Depite Pie NIZEYIMANA
Perezida wa UDPR

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share