Idamange yagakwiye gukuriranwa n’ubutabera akabihanirwa – Naphtal Ahishakiye (IBUKA)

Idamange Iryamugwiza Yvonne ni umubyeyi w’abana bane uvuka mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Rugarika. Ni izina rimaze kunyura mu matwi ya benshi bitewe n’uko mu minsi ishize yakoresheje imbuga nkoranyambaga (Youtube) atangaza amagambo arimo menshi yafashwe nk’apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’aho yakavuze ko imibiri y’abazize Jenoside iri mu nzibutso yabaye ibicuruzwa.

” Coronavirus ni iturufu igihugu gikoresha nk’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye iturufu! Imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside iri mu nzibutso hirya no hino mu gihugu icuruzwa igihugu kikavanamo amadovize nyamara abayirokotse bo babayeho nabi, bamwe ntaho kuba bafite abandi inzu zibagwaho kubera gusaza,…”

Ayo ni amwe mu magambo Idamage yakoresheje. N’ubwo byagiye bigaragara ko no mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi harimo abihandagaza bagapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku mugaragaro cyangwa bakagaragaraho ingengabitekerezo yayo, nyuma y’aya magambo ya idamange nawe warokotse Jenoside yakorewe abatutsi, Imiryango itandukanye irimo IBUKA, CNLG, Abantu ku giti cyabo, bagiye bagaragaza ko ibyavuzwe ari ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ari imvugo yuzuye ingengabitekerezo ndetse banavuga ko Idamange yagakwiye gukurikiranwa n’Ubutabera akabihanirwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Naphtal Ahishakiye ati:

” Ni ibyaha bihanwa n’amategeko, harimo amagambo apfobya Jenoside avuga ko Jenoside ari igicuruzwa kandi mu by’ukuri kuva Jenoside yahagarikwa, Leta y’Ubumwe natwe twese tubungabunga ibimenyetso bya Jenoside nk’imfashanyigisho idufasha gukumira ikintu cyose cyasubiza abanyarwanda inyuma.”

“Ntabwo Jenoside yigeze iba igicuruzwa! Igikwiriye gukorwa, ni uko uriya muntu akwiriye gushyikirizwa ubutabera, akisobanura.”

Si iyo miryango gusa yagize icyo ivuga kuko n’abanyarwanda b’ingeri zitandukanye hari ubutumwa batanze, bagira bati:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share