Umunyarwanda agiye guhangana n’Umutanzaniya mu mukino w’iteramakofi

Umunyarwanda Manzi Ndizeye Bosco Uzwi nka Master Coco, yitabiriye amarushanwa y’imikino njyarugamba ari kubera Tanzania ahagarariye igihugu cye cy’URwanda.

Irushanwa rya Kickboxing rizabera Dar Es Salaam, ryateguwe na Blackpanther kungufu club yo mu gihugu cya Tanzaniya k’ubufatanye na Azam tv ari naho imikino izakuriranwa ako kanya cyangwa se “Live”.

Umukinyi umwe rukumbi uzayitabira aturutse mu gihugu cy’uRwanda yitwa MANZI NDIZEYE Bosco, akaba yaratangije Rwanda Kung-Fu federatiom aba na Président wayo wa mbere, ubu azitabira ahagarariye abarwanyi babarizwa mu itsinda rya Homiez.

Irirushanwa rizitabirwa n’ibihugu nka Uganda, URwanda, South Sudan, Malawi na Tanzania ari nayo yakiriye aya marushanwa.

Ndizeye Bosco userukiye URwanda azahura n’munya tanzania witwa Shabani Katipwal aho bazakina ibice bitatu buri kimwe kigizwe n’iminota 3 bakaruhuka iminota 2. Amarushanwa akaba aza kuba kuri yu wa gatandatu taliki 6/02/2021.

ESE n’izihe nyungu za kickboxing Ku barwanyi?

Ubundi uko umuntu agenda ayikina bituma umubiri nawo ugenda ukomera bikamwongerera imbaraga kandi bikaba biri no m’uburyo butuma habaho kongerera ubwonko ubushobozi ndetse no kurinda indwara zimwe na zimwe.

Master Coco ni muntu ki muri kickboxing ?

Amaze gukina imikino 7 yatsinze 5 anganya 2 nta numwe yatsinzwe.

N’iki kitezwe nk’inyungu muri rino rushanwa ku mukinnyi ndetse no ku gihugu muri rusange?

Mbese ku gihugu cye ni ishema rikomeye cyane kuba haruwagisohokeye ndetse n’igihugu cye kikaba nacyo cyashobora kuzabona umwanya wo kuyategura kikaba cyatumira abanyamahanga, naho ku mukinnyi aramutse atsinze hari ibihembo baba baragenewe birimo n’umukandara .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share