Karongi: DASSO y’umukobwa iravugwaho gutera umunigo nyirakuru

 Kuri uyu wa Kane tariki 7, Mutarama, 2021 umwe mu bakozi b’Urwego rushinzwe gufasha mu gucunga umutekano ku karere ( DASSO) witwa Batamuriz, bivugwa ko yafashe moto asanga Nyirakuru witwa Verediyana mu Mudugudu wa Rugogo, Akagari ka Byogo, Umurenge wa Mutuntu aramuniga amusaba kumuzingura ngo abone urubyaro.

Amakuru dufite avuga ko Batamuriza atarashaka. Ikindi twamenye ni uko uriya mukecuru yareze Batamuriza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Abaduha amakuru bagize bati: “ Yafashe Moto araza ajya kwa Nyirakuru wamureze nyuma ya Jenoside amusanga mu Mudugudu wa Rugogo, mu Kagari ka Byogo muri Mutuntu aramubwira ngo namukure aho yamushyize, ngo yabuze ibyara.”

Batubwiye ko yamusingiriye, aramuniga, umukecuru Verediyana aratabaza abaturanyi baratabara.

Nyuma Batamuriza yuriye moto asubira ku Karere ka Karongi.

Bukeye ubuyobozi bw’Akagari buyobowe na Nyiranzabahimana Pelagie, bwahuye n’abaturage bahana amakuru ku byabaye kwa Verediyana bakora raporo bayigeza kuri RIB ikorera hafi aho.

Nyuma yo gukora inyandiko mvugo y’ibyabaye abaturage bageze aho ruriya rugomo rwabereye barasinye, inyandiko igezwa mu bugenzacyaha.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Byogo Madamu Pelagie Nyiranzabahimana yabwiye Taarifa dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ayazi, tumubajije niba hari icyo yabitubwiraho, yahise akupa telefoni.

Twongeye kumuhamagara ntiyayifata.

Umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ka Karongi Bwana Emmanuel Nzamurambaho yabwiye iki kinyamakuru ko urwo rugomo ntarwabaye.

Ati: “ Uwaguhaye ayo makuru yakubeshye ntabyabaye. Ujye kubibaza Meya.”

Hari undi muyobozi w’urwego rw’ibanze muri Karongi twabajije niba ayo makuru ayazi, ati: “ Barongeye nanone se? Naherukaga ibyo ku wa Kane, nari ngize ngo barongeye! Baba baduhesha amanota mabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share