Covid-19: Nta mpamvu yo gutinya urukingo ni nk’izindi zose! Ubuhamya bw’umwe mu banyarwanda barufashe ku ikubitiro

Icyorezo cya Covid-19 ni ikiza cyaje ari simusiga, cyogoga isi yose mu gihe gito cyane n’igihgu cy’uRwanda kirimo. Usibye guhitana ubuzima bwa benshi cyanahungabanyije inzego zose Ubukungungu, Ubuzima, Uburezi,… mu buryo bugaragara cyane kuzaziba icyuho bikazasaba imbaraga nyinshi.

Usibye gukomeza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo zikomeje, umuti urambye wo kukirimbura mu buzima bwa muntu nta wundi usibye gufata urukingo kuko mu bihugu bitandukanye izo nkingo zemejwe ndetse zatangiye guhabwa abenegihugu zirimo urwa Phizer-BioNTech, Moderna na AstraZeneca.

Amatsiko ni yose mu Banyarwanda bahawe icyizere n’inzego zibishinzwe ko bashobora kurugezwaho muri Werurwe 2021. Ariko kandi ibibazo bibaza, amakuru ndetse n’ibihuha ni byinshi bigera mu matwi yabo, ibyo byose bikabatera amashyushyu yo kuba babona cyangwa bakanavugana byibuze n’umuntu waba warakingiwe ngo ababwire uko umubiri we warwakiriye.

Ni muri urwo rwego twifuje kuganira n’umwe mu banyarwanda utuye k’umugabane w’Amerika, muri Leta ya Washington, Umujyi wa Pullman, amazina ye akaba ari Habimana Claude.

Twatangiye tumubaza impamvu yafashe urukingo mu bantu ba mbere kandi tujya tubona rufatwa n’abayobozi mu rwego rwo gutinyura abenegihugu maze adusubiza ko yarufashe kubera imirimo akora.

Habimana Claude: Mu kigo nkoramo ( Milestone), kirimo serivise zitandukanye zishingiye ahanini kwita ku bantu bakuze b’Abakecuru n’abasaza kuko hano abishoboye bashyirwa mu bigo by’abasaza bizwi nka “Maison de retraite” mu ndimi z’amahanga. Ibyo bigatuma tugira akazi gatandukanye karimo abaganga babitaho, abatekinisiye baba bagomba kureba ko mu byumba byabo nta kibazo tekinike nk’amatara yapfuye, ibyuma bitanga ubukonje cyangwa ubushyuhe mu nzu, n’ibindi n’ibindi.

Iyo mirimo yose dukora yatumye natwe tubarirwa muri cya gice cyahawe amahirwe yo gufata urukingo mu ba mbere kirimo abantu bakuze, abaganga, abarwaragurika,… ( Key Population). Ku bw’izo mpamvu rero byatumye ikigo cyacu gifata iya mbere muri leta turimo mu gusaba ko twafata urukingo, umuyobozi wacu atwoherereza twese Email abitumenyesha ariko kandi nti byari itegeko kuko yadusabaga ko ababishaka bakwiyandikisha, igihe cyazagera tugafata inkingo.

Impuruza:  Bivugwa cyangwa bihwihwiswa ko uru rukingo ruhabwa abirabura bisa nk’aho ari nko kurubageragezaho, ese nibyo?

Habimana Claude: Nk’uko nabivuze gufata urukingo si itegeko kuko uruhabwa ari wowe wabigizemo uruhare. Nko mu kazi rwose hari abatararufashe kandi nta n’inkurikizi zizabaho mu kazi kabo. Icyo ni icya mbere! Icya kabiri, aha ntuye muri rusange ni Leta navuga ko idatuwe n’abirabura cyane ku mpamvu nta kubwira kuko ntayizi, by’umwihariko mu kazi kanjye ngirango turimo turi abirabura nka 2 cyangwa 3. Kuba rero ikigo cyarasabye ko twakingirwa, mpamya ko iyo bareba ku kibazo cy’abirabura nk’uko mubimbajije bitari gushoboka.

Ikindi navuga, njya kwikingiza nahahuriye n’abazungu nka bane (4) ndetse n’umwirabura kandi ukomeye mu nzego za leta, nkeka ko haramutse hari ibihungabanya ubuzima bwe nawe atari kurwiteza kuko atandukanye na rubanda rugufi rw’abirabura nk’uko bivugwa ko ari twe ruri kugeragezwaho.

Muri make ibyo byose bivugwa ni ibinyoma bidafite aho bishingiye.

Impuruza: Ese mu kigo cyanyu mwafashe urukingo muri nka bangahe?

Habimana Claude: Biragoye kuba wamenya umubare w’abakozi barufashe kuko ibya hano biba ari ibanga, byonyine ibijyanye n’ubuzima bw’umuntu babigira ibanga cyane. Byakugora uramutse ushatse kumenya umubare keretse ahari inzego z’ubuzima zibishinzwe nizo zamenya umubare w’abakingiwe cyangwa abamaze gukingirwa.

Muri make umuntu ahabwa gahunda ( Rendez – vous) ye k’uburyo nta n’undi mushobora kuyihuza kandi ikintu cy’isaha hano baracyubahiriza cyane, icyo kikaba imwe mu mpamvu nyamukuru ituma abantu badashobora guhurira aho hafatirwa urukingo.

Impuruza: Ese urukingo rwaba rugurishwa cyangwa rutangirwa Ubuntu?

Habimana Claude: Kugeza ubu navuga ko urukingo ari Ubuntu, icyo ntazi sinzi niba bizakomeza gutyo.

Impuruza: Uri mu bantu ( Amerika) ba mbere bafashe urukingo, ese warufashe ryari?

Habimana Claude : Amabwiriza y’uru rukingo avuga ko umuntu afata urukingo rumwe hagacaho ibyumweru bitatu (3) akongera agafata urundi, muri make urukingo ruba ari ruwe ariko rugafatwa mu byiciro bibiri (2). Urukingo rwa mbere (1) narufashe ku itariki ya 20 Ukuboza 2020 nzongera gufata urwa nyuma ari rwo rwa kabiri (2) ku itariki ya 10 Mutarama 2021.

Impuruza: Hari inkingo zitandukanye zirimo Phizer-BioNTech n’izindi, mwe mwafashe uruhe?

Habimana Claude: Birumvikanatwedufata urwa BNT 162 B2 rukorwa n’ikigo PHIZER. Ni urukingo rwavumbuwe n’Abanyamerika bafatanyije n’Abadage.

Impuruza: Inkingo cyangwa imiti cyane cyane iyi ikomeye ntibura utubazo iteza mu mubiri ( Effet secondaire), ibi bituma hari na benshi bumva barutinye, mwe mwarufashe nta tubazo rwaba rwarabateye cyangwa se impinduka za hato na hato mu mubiri?

Habimana Claude: Uru rukingo rwose ni urukingo nk’izindi zose! Wenda ababyeyi bafite abana bato bo babyumva vuba kurusha abandi. Umwana wakingiwe ntashobora kubura utuntu tw’impunduka mu mubiri we nko kugira umuriro, gucika intege, kuruka,… ariko utwo tuntu ntidutinde mu mubiri we. N’urukingo rwa Covid-19 niko rumeze, nta byacitse rwose!

Ubundi biterwa n’umubiri w’umuntu. Abakozi b’ikigo CDC bivuga “ Centers for Deseases Control and Prevention” iyo bamaze kugukingira baguha ikarita nagereranya n’ifishi ababyeyi bahabwa bamaze gukingiza abana, bakagusaba kwicara iminota cumi n’itanu (15 min) kugirango barebe impinduka z’ako kanya umubiri wawe ugaragaza. Iyo minota yashira bakakureka ugataha ariko bagakomeza kugukurikirana kuko baba basigaranye numero ya Telefone yawe bashyizemo n’icyo nakwita App bagakomeza kugukurikirana. Buri munsi ubona ubutumwa bugufi muri Telefone yawe ( message) bugizwe nk’ibibazo nka bitanu (5) cyangwa (6) bakubaza uko umeze, ese ufite umuriro? ufite isesemi se?… ariko magingo aya nta muntu ndumva hano wakingiwe waba yaragaragaje ibimenyetso bidasanzwe abitewe n’uru rukingo.

Nkanjye nihereyeho, narakingiwe ndataha umunsi ukurikiyeho ngira ugucika intege ( weakness) ariko bitari cyane k’uburyo nareka akazi, nyuma birashira ubu ndaho ntegereje ko umunsi nahawe ugera nkajya gufata urwa nyuma.

Impuruza: Nk’imiti yose cyane cyane ikomeye iyo wayifashe muganga hari ibyo agusaba kwitwararika kugirango utica iyo miti, ese no kuri uru rukingo niko bimeze?

Habimana Claude: Reka mbanze ngire icyo nibutsa! Urukingo rwa  Covid-19 ntabwo rufatwa n’umuntu uwo ari we wese. Oyaaa! Umwana uri munsi y’imyaka 16 ntiyemerewe kuruterwa kuko mu igeragezwa ryarwo bahereye ku bana b’imyaka 16 kuzamura biba ngombwa ko abo bakoreyeho ubwo bushakashatsi ari bo bakomeza kuruha.

Undi muntu utemerewe kuruterwa ni umugore utwite. N’iyo bagiye kurugutera baba bafite gihamya ko ubuzima cyangwa imyaka yawe bitari muri abo bantu uko ari babiri.

Ngarutse ku kibazo mwari mumbajije, nta mabwiriza yandi rwose uhabwa kuko iyo uri umuntu usanzwe unywa inzoga ukomeza kuzinywa ntibazikubuza, nta biryo runaka bagusaba kurya cyanwa ngo ubireke, mbese ni ibisanzwe.

Impuruza: Ni iki wabwira abantu batarafata uru rukingo kandi barwifuza ariko bakaba bahungabanywa n’ibyo bumva hirya no hino?

Habimana Claude: Njya gufata urukingo ninjye n’umutimanama wanjye ndetse n’umugore wanjye nabiganirijeho ariko ari njye wafashe iya mbere. Mpamya ko Leta zacu ( Rwanda, Amerika) kugirango zitugezeho izi nkingo haba hagendeyemo amafaranga cyangwa amadorari menshi cyane kugirango barokore ubuzima bwacu. Ari byo baturekera iki cyorezo kikatumara kuko nacyo nticyoroshye, twese turabizi. Nutinya se nanjye nkatinya amaherezo azaba ayahe ko uyu ari wo muti wa burundu wo kurimbura iki cyorezo mu bantu? Abantu ni bahumure, nta rukingo ruza ruje kwica abantu ahubwo ruba ruje kubakiza.

Nkuko tubikesha kaminuza ya Johns Hopkins yashyize ahagaragara ikarita y’isi yerekana amakuru umunsi k’uwundi ibihugu COVID-19 imaze kugeramo, imibare y’abantu bamaze kwandura, abamaze koroherwa nabo imaze guhitana. Ku isi hose miliyoni 85,760,827 niwo mubare w’abamaze kwandura iki cyorezo, mu gihe Miliyoni 1,855,414 batakiri kuri iyi si y’abazima bahitanwe nacyo.

Umugabane w’Amerika niwo uza ku isonga mu kugira abarwayi benshi ndetse n’abahitanwa na Covid-19 kuko muri Miliyoni 254,563,071 bayirwaye ibihumbi 353,628 bahitanywe nayo .

Mu Rwanda kugeza ubu abamaze kwandura Covid-19 umubare wabo ni 9,062 abagera ku 115 bamaze guhitanwa nayo, abayikize akaba ari ibihumbi 6,940

Uhabwa App muri Telefone yawe kugirango ikigo CDC kizakomeze gukurikirana ubuzima bwawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share