Ikigo NIRDA cyiteguye gufasha ababumbyi kwiga gutwika amatafari n’amategura hatangijwe ibidukikije

Abakora ibikoresho by’ubwubatsi bikomoka ku ibumba nk’amategura, Amatafari, amakaro n’ibindi, bakunze kuvuga ko n’ubwo babikora badahatana ku isoko mpuzamahanga bitewe n’uko ibyo bakora biba bidakomeye ikaba n’impamvu ituma abakora ibikorwa by’ubwubatsi usangamo n’ibiboneka mu Rwanda bigurira ibikorerwa mu mahanga, impamvu nyamukuru bahurizaho ikaba ari ubuziranenge bwabyo, bikanaterwa n’igiciro cyabyo kiba gihanitse.

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda nto n’iziciriritse mu Rwanda ( NIRDA) k’ubufatanye n’Ikigo cy’Ababiligi ANABEL, cyatangije amarushanwa agamije guhitamo ibikorwa by’ububumbyi kugirango abo bazahitamo bazafashwe kubona imashini zibafasha mu kazi kabo.  

Faustin NIYONZIMA na Nadine KAYIRANGWA ni bamwe mu bakora ibyo ibikoresho, bavuga ko bagorwa n’uburyo gakondo basanzwe bakoresha, bakavuga ko izo mashini bazitezeho byinshi birimo ubuziranenge bw’ibyo bakora, kugabanuka kw’igiciro cyabyo, kubungabunga ibidukikije,…

Niyonzima ati: “ Imashini zizajya zikoresha itaka ryonyine ushyizemo n’agasima gake, ubwo kaba ubonye itafari ryawe ryiza kandi ritangije ibidukikije.”

Kayirangwa nawe ati: “ Twagira ikibazo cyo guhura n’imbogamizi y’aho dukorera, Iyo imvura yagwaga ntitwabaga tucyongeye gukora kuko byanyagirwaga! Nkakora nsa nk’aho ntegereje ko impeshyi iza yashira nkaba ndekeye aho,… ikindi mu mikorere itarimo ikoranabuhanga nta bakozi tugira kuko dutangira batwambura, ariko nidukoresha ikoranabuhanga n’itafari numva rwose rizagabanuka ku giciro kuko n’abakozi bazaba ari bake.”

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ( Minicom) Bwana Samuel KAMUGISHA, ashinzwe iterambere ry’inganda no guteza imbere abikorera, avuga ko ikizibandwaho muri iyi gahunda ari ukuzamura ubushobozi bw’abakoresha ibumba mu bwubatsi hagamijwe kugabanya ibyatumizwaga hanze.

Ati: “ Icyagaragaye ni uko wasangaga amafaranga meshi yagendaga ku bikoresho by’ubwubatsi ariko na none hakagaragara ko ibyo bikoresho twabibona mu gihugu. Bwaba n’uburyo ndetse bwo guteza imbere ibumba rikaba ryakoreshwa nk’igikoresho cy’ubwubatsi, rero ni ukubafasha kubona amamashini afite iryo koranabuhanga rigezweho no kubongerera ubumenyi kugirango bashobore gukoresha ayo ma mashini, ibyo byose nibigerwaho bizatanga umusaruro mu gihugu cyane cyane ayo madovize twoherezaga hanze tujya gushaka ibyo bikoresho.”

Kubera ko izo mashini bazahabwa zizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, by’umwihariko ngo kizaba ari n’igisubizo kirambye mu kurengera ibidukikije.

Dr Christian SEKOMO BIRAME ni umuyobozi mukuru w’Ikigo NIRDA, ati: “ Ku kigereranyo turiho ubungubu henshi baracyakoresha inkwi ariko hari n’ibindi bashobora kwitabaza mu gutwika bitari inkwi, icyo gihe ibiti ntitwaba tubikase tukaba ari umusanzu ukomeye twaba dutanze mu kubungabunga ibidukikije.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igihe aba bakora ibikoresho bikozwe mu ibumba bazaba bongerewe ubushobozi hazabaho ukwihaza kwa Afrika.

Ati: “ Ubundi ikigo NIRDA mu nshingano zacu harimo gufasha inganda ntoya n’iziciriritse, mu by’ukuri aba bantu mbere barakoraga none ni iki dushaka kuzana nk’akarusho! Ni uko iyo mikorere bari bafite mbere itatumaga bashobora gutanga ibintu bifite ubwiza cyangwa ubuziranenge. Ubu ntabwo tureba isoko ryacu gusa ryo mu gihugu ahubwo turareba ukuntu n’izo nganda zacu zishobora gukora bityo zibe zanagaburira amasoko y’aka karere tutaretse n’umugabane w’Afrika.”

 Muri iyi gahunda igamije kongerera ubushobozi bw’ibikoresho bikorwa mu ibumba, ni gahunda ngari yatangijwe n’ikigo NIRDA ikaba ikubiye muri gahunda yaguye y’ipiganwa ya 2020 – 2021 izwi nka “ Open Calls Program”,ikaba igamije kuzamura ubucuruzi bwa Rwiyemezamirimo imufasha gukemura ibibazo by’ikoranabuhanga bituma adatera imbere ngo abe yabasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

By’umwihariko biteganyije ko iyi gahunda yonyine izakoreshwamo akayabo ka miliyoni enye z’amayero (4.000.000 Euro) azafasha ba rwiyemezamirimo, iyi gahunda ikazageza mu kwezi kwa Mutarama 2021.

Ibi ni mugihe gahunda ya Leta y’uRwanda y’imyaka irindwi yo guhanga imirimo hariho y’uko buri mwaka hagombaga guhangwa imirimo mishya Magana abiri na cumi n’ine ( 214), ibi bikaba byaratangaga icyizere ko intego Leta yihaye muri icyo gihe cy’imyaka irindwi izagerwaho yo guhanga imirimo ingana na miliyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu ( 1.500.000).

Ikigo NIRDA, ni ikigo cya Leta cyahawe inshingano zo guha ubufasha abahanga udushya mu by’inganda. Bakabasha kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko bunyuze mu gukurikirana ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rikenewe, guhanahana ubumenyi ndetse n’ubushakashatsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share