Kigali: Abana bari munsi y’imyaka 12 ntibemerewe kuzinjira mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2020

Imyiteguro y’Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2020 irarimbanyije. Iki gikorwa gisanzwe kiba hagati mu mezi ya Nyakanga na Kanama kikaba kigiye kuba mu mpera z’umwaka hagati ya taliki ya 11 – 31 Ukuboza 2020 bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo, Urugaga rw’Abikorera (PSF) n’abafatanyabikorwa barwo bashyizeho ingamba zo kwirinda (zisanga izisanzwe ho) mu gihe ibikorwa biri kuba.

Uretse kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga (Cashless Economy), harimo n’uko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kwinjiri muri iri Murikagurisha. Stephen Ruzibiza uhagarariye PSF yasobanuye ko ibi na byo bizakumira ikwirakwira ry’icyorezo kandi nko nta bikinisho by’abana bizacuruzwa ngo kuko abana bagoye gukurikiza amabwiriza yo kwirinda indwara ya Covid-19.

“Ibikinisho by’abana ntago byemewe gucuruzwa muri iri murikagurisha kuko n’ubundi nta mwana uri munsi y’imyaka 12 uzaba yemerewe kuriza mo.”

Nubwo bigoye cyane gutandukanya abana batarengeje imyaka 12, ababyeyi basabwe kubigiramo uruhare rukomeye kuko ari bo bazi neza abana babo bangana.

Mu rwego rwo gucunga umutekano abashinzwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda John Bosco Kabera yavuze ko bazajya basaka abinjira n’abasohoka kugirango hatazagira uwinjirana ibintu bitemewe.
Hari n’abashinzwe gukurikirana ibyabuze n’ibyatoraguwe kugira ngo bisubizwe nyirabyo.

Abikorera bagera kuri 373 baturutse mu bihugu 12 ni bo bamaze kwemeza ko bazitabira iri Murikagurishwa. Rizajya ritangira Saa tatu za mu gitongo risozwe Saa mbiri z’umugoroba ku buryo Saa yine zizajya zigera abantu bageze mu ngo.

Si abana bafatiwe ibyemezo byo kubuzwa kwinjira gusa kuko n’inganda zicuruza ibinyobwa bisindisha, ntizemerewe kuhakandagira

Iri murikagurisha mpuzamahanga ryari kuba ryarabaye ariko kubera icyorezo cya Covid-19 amatariki ryari kuberaho aza kwimurwa ashyirwa ku wa 11 Ukuboza kugeza ku wa 31 Ukuboza 2020.

Uturutse ibumoso Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ushinzwe guteza imbere inganda n’abikorera, Samuel KAMUGISHA , Umuyobozi wa PSF Stephen RUZIBIZA n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco KABERA

Mu kiganiro PSF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Polisi y’u Rwanda bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 9 Ukuboza, izi nzego zose zagaragaje ko kuba iri murikagurisha rigiye kuba bidasobanuye ko icyorezo cyarangiye, ko ahubwo rizarangwa n’impinduka zose zigamije gukomeza kwirinda.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Stephen Ruzibiza, yavuze ko zimwe mu mpinduka zizaranga iri murikagurisha mpuzamahanga ari uko inganda zikora inzoga, Bralirwa na Skol, zitaryitabira.

Yagize ati “Ikijyanye na Skol na Bralirwa ntabwo bazaza ariko restaurant zindi zirahari zizacuruza amafunguro, iyo uguze amafunguro n’ibijyana nayo byose, ushaka kunywa agura icyo anywa, ushaka kurya akagura icyo karya ariko Bralirwa na Skol ntabwo bazaza muri Expo.”

Abakunzi b’inzoga za Skol bitabiraga Imurikagurisha ariho agatima kari , ubu ni ukukibagirwa
Ahari hamenyerewe muri Expo nk’icyicaro cya Brarirwa ubu nta kintu kihubatse kuko batemerewe kuhagera

PSF yavuze ko mu biganiro bagiranye n’izi nganda ariko uko zizajya zigurisha ibinyobwa kuri restaurant zizitabira iri murika, kuko amategeko ya Leta agena ko abemerewe gucuruza inzoga gusa ari abagurisha n’ibyo kurya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, wari muri iki kiganiro yavuze ko kuba Expo izaba bitavuze ko ari umwanya wo kuba abantu banywa inzoga cyane ko n’utubari tugifunze kubera Covid-19.

Yakomeje avuga ko kuba iri murikagurisha rigiye kuba bidasobanuye ko Covid-19 yarangiye ahubwo yemeza ko rizaba hanubahirizwa ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Ati “Iri murikagurisha riraba mu gihe igihugu cyacu n’Isi muri rusange biri mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19, turagira ngo rero twongere twibutse abaturarwanda ko kuba imurikagurisha ribaye ntabwo bikuyeho ko Covid-19 ikiriho, ntabwo bikuyeho ko igifite ubukana, ntabwo bikuyeho ko yica cyangwa ishobora no kuzahaza abantu, iri murikagurisha rizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda.”

Iri murikagurisha rizaba rifite izindi mpinduka bitewe n’icyorezo cya Covid-19 zirimo ko abarigana bose bazajya bishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga kuko nta mafaranga azakirwa mu ntoki.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share