Abafite ubumuga barasaba ubuvugizi ihezwa mu kazi bakorerwa rigacika burundu

Hatangizwa icyumweru cyahariwe abafite ubumuga butandukanye, kuri uyu wa mbere taliki 23 ukwakira 20202. Hagarutswe ku ibikorwa bizakorwa muri iki cyumweru kizasozwa taliki 3 ukwakira 2020, hizihizwa umunsi w’abafite ubumuga.

Ni igikorwa kizabera mu Mirenge yose ya Nyarugenge ariko mu rwego rw ‘Igihugu bikazizihirizwa mu Murenge wa Mageragere.

Hazakorwa ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga mu kurengera abafite ubumuga babarinda ihezwa ry ‘ubugira kabiri cyane rikorerwa abagore bafite ubumuga, hazasurwa kandi ibikorwa by’abafite ubumuga mu Mirenge yose, inyubako ko zifite ibikorwa remezo cyane cyane ko bafite uburyo bwo korohereza abafite ubumuga, ibi bikorwa bikazasozwa hizihizwa umunsi mpuzamahanga mu Mirenge yose bikazabera ku Mirenge harimo kuremera abafite ubumuga mu Mirenge itandukanye.

Joseline NIYONSABA afite ubumuga bw ‘ingingo, avuga ko n’ubwo we ubwite atarahura n’ihezwa mu kazi kuko yikorera ariko ikibazo cyo guhezwa kibagiraho ingaruka zo kutagira icyo bageraho kuko abibona cyane muri bagenzi be.

Ati: “Bituma duhora hasi kubera ko naho dusabye akazi tutakabona kuko iyo batubonye bahita bumva ko ntacyo dushoboye bigatuma tugira ingaruka zo kutagira icyo twigezaho, tugahora duteze amaboko ngo baduhe kndi bwaba ari ubwenge cg ubumenyi bwifuzwa mu kazi tubufite. “

Esperance NSHUTIRAGUMA ni umuyobozi nshingwabikorwa wungirije w ‘akarere ka Nyarugenge avuga ko ubukangurambaga bwatangiye hari imirongo ngenderwaho ijyanye no gutanga akazi kuri bose.

Ati : “Niyo mpamvu tubegera nabo ubwabo tugahindura imyumvire yabo kuko akenshi usanga umuntu ufite ubumuga nawe yumva ko ari uko yaremwe yaremewe guhohoterwa yaremewe kumva ko adashobora kuvuga ibyamubayeho niyo mpamvu tubakangurira guhindura imyumvire yo kumenyekanisha Ihohoterwa yahuye naryo”.

Richard KANANGA avuga ko abakorerwa Ihohoterwa basabwa kudaceceka bakavuga ibyababayeho.

Ati: ” Ikirimo kigaragara nuko harimo abafite ubumuga bacyitinya cyangwa se batazi gusaba uburenganzira bwabo mu gihe ufite ubumuga yakoze ikizami cyangwa se yatoranijwe nkabandi bakozi basanzwe baje gukora ipiganwa nawe afite amahirwe angana nayabandi kugirango abe yabasha kujya mu kazi “

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2012 habaruwe abafite ubumuga bagera ku 7901. Harimo abagabo 4450 n’abagore 3451 bingana na 3.2% byabatuye mu karere ka Nyarugenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share