Ishyaka PSR ryahuguye abayoboke baryo byinshi birimo n’uko indorerezi igomba kwitwara mu matora

Ishyaka rya Gisosiyariste rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR) ryahuguye abayoboke baryo ku byerekeye amatora na Demokarasi mu Rwanda, muri Afrika no ku isi hose. Bigishwa ndetse ku myitwarire n’indangagaciro bikwiye kuranga indorerezi iri mu gikorwa cy’amatora.

Ni kuri uyu wa gatandatu, tariki tariki yay a 22 Ugushyingo 2020 ubwo abayobozi b’iri shyaka n’abayoboke ( Camarades) baryo bagiranye ikiganiro kirambuye kuko abagombaga guhugurwa ari nabo batoranyijwe kuzahagararira Ishyaka ryabo mu matora y’inzego z’ibanze ategerejwe mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka tugiye kwinjiramo wa 2021.

Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka PSR Honorable Jean Baptiste RUCIBIGANGO, atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa yagize ati: “ Turagirango twitegure nk’abanyamuryango bazaba indorerezi z’amatora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2021, ndetse no kwitegura mu gihe iki cyorezo cya Covid-19 kizaba kigabanutse mukazajya kwigisha abandi bayoboke bacu bari hirya no hino mu gihugu ku bijyanye n’amatora.”

Mu biganiro bitandukanye byatanzwe n’abayoboke b’Ishyaka PSR barimo Camarade Vanessa Umutoni, Camarade Clementine Uwitije na Camarade Alfred Tuyisenge Ntirushwa, bigishije ku ngingo zitandukanye zirimo iy’uburyo bwo guyunganya amatora, Uruhare rw’amategeko mu bugenzuzi bw’amatora, uburyo bwa Demokarasi n’amatora n’incamake y’amateka, Demokarasi, amatora n’ubutegetsi bw’igihugu hashingiwe ku itegeko nshinga,…

Abayoboke b’ishyaka PSR bigishijwe banasobanurirwa ku ijambo “ DEMOKARASI”. Iri jambo riri mu matirano ubundi rikomoka mu kigereki “ Demos” risobanura “ Abaturage”.

Demokarasi itandukanye n’igitugu, kutavugirwamo cyangwa ubutegetsi ubwo ari bwo bwose aho rubanda nyamwinshi ikumirwa mu gikorwa cyo gufata ibyemezo, rimwe na rimwe iri jambo rigakoreshwa mu buryo budakwiriyecyangwa bwo kubeshya ku mpamvu zo kuyobya uburari bw’ubuyobozi bw’igitugu. Urugero nka Repuburika Iharanira Demokarasi ya Koreya ya Ruguru, kimwe n’ibihugu bimwe na bimwe bya Afurika.

Amahame ya Demokarasi y’igihugu ashingiye ku ihame ry’uko ubusugire ari ubw’abaturage bose, haba mu buryo butaziguye nka Referandumu cyangwa mu buryo buziguye binyuze ku bahagarariye abaturage bitoreye muri Demokarasi, ari bo Abadepitw n’Abasenateri. Muri rusange, amatora ya demokarasi mu by’ukuri akorwa hakurikijwe ubwiganze busesuye, ni nayo mpamvu mu cyongereza bayita amatora ari “Free, Fair and Frequent” nk’uko byavuzwe na Robert Dahl.

Nk’uko byavuzwe na Ramond Aron, muri Demokarasi nyayo haba hategerejwemo Uburenganzira ku kubaho, ubwisanzure bwo kwishyira hamwe hamwe ( Amashyaka menshi), ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ( Inyunganizi) ndetse n’itangazakuru. Ku bw’ibyo, Demokarasi iba mu gihugu kigendera ku mategeko “ Rule of law”, Leta igendera ku kategeko kandi yemera ibitekerezo bitandukanye bya Politike.

Abayoboke ba PSR kandi bigishijwe ku matora n’ubwoko bwayo. Ijambo amatora riva ku nshinga y’Ikilatini “ Elegere” rivuga “GUhitamo” no ku izina  “ Election” rivuga “ Amahitamo”. Iri ni ishyirwaho ry’amatora, cyane cyane gutora mu ibanga, ry’umuntu, itsinda ry’abantu cyangwa ishyaka rya Politike ngo bahagararire abandi mu kurangura imirimo y’ubuyobozi cyangwa indi mirimo mu izina ry’abaturage. Ugutorwa ku bwinshi ni yo nzira yonyine ikoreshwa mu guhitamo userukira abandi cyangwa ubahagarariye. Mu bihe tugezemo iyi nzira izwi nk’uburyo bwemewe bunyuze mu mategeko bwo kugera ku buyobozi.

Ubundi amatora agira ubwoko bwinshi, amatora ya Politike. Aya akubiyemo amatora yo mu makomine, ayo mu mirenge no mu Ntara, amatora mu nama nshingamategeko ( Sena nAbadepite), n’amatora yo mu nzego zirenga imbibe z’igihugu ( Iburayi, Amerika,…). Andi matora ni ayo mu nteko z’amashyirahamwe ( Inama z’ubuyobozi, Amahuriro y’abakozi nnAmatsinda y’akazi adasanzwe). Ubwoko bwa nyuma bukaba ri ubw’amatora ya Kiliziya Gatolika arimo umutwe ( Chapitre) aha bashaka kuvug Umupadiri, n’Umwanzuro ( Conclave ) bashaka kuvuga umushumba wa Kiliziya Papa.

Dore uko amatora n’ibisubizo byayo bisobanurwa

Uburyo bukunze kugaragara mu matora ni nka butandatu. Uburyo bwo gutombora, ubwo kwigaragaza, ubwo kuzamura ukuboko, ubw’ubwumvikane, ubw’ibanga n’ubwo guserukirwa n’undi.

Ihame ry’ubwiganze bw’amajwi menshi rishobora gukorwa mu buryo butandukanye nk’ubwinshi bw’abaturage, ubwinshi bugereranyije, ubwinshi bwuzuye n’ubwinshi burenze.

Kugirango Demokarasi idaheza ibe ihame mu Rwanda kandi ntihabeho uwo ari we wese (yaba umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu) wakwiha ubutegetsi, ni ibintu bitikoze kuko habaye inzira ndende harimo n’intambara yo kubohoza igihugu hagati y’umwaka w’i 1990 kugeza 1994.

Mu itegeko nshinga ryo mu mwaka wa 2003 ryaje kuvugururwa mu w’i 2015, harimo ingingo 2 zibivuga neza. Iya mbere mu gika cyayo cya 3, ivuga ko ubutegetsi bw’igihugu ari ubw’Abanyarwanda bakoresha ubwabo binyuze muri Referandumu, mu matora asanzwe cyangwa se binyuze ku ba bahagarariye.

Wakomeza hasi ku ngingo ya 2 mu gika cya 1,2,3 usanga itegeko rivuga ko Itora rikorwa mu buryo butaziguye cyangwa buziguye kandi mu ibanga, keretse iyo biteganywa ukundi n’iri tegeko nshinga cyangwa andi mategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share