Abayobozi b’Amadini barasabwa kugira imyumvire imwe ku cyorezo cya Covid-19

Umucyo Community Radio, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa  Umushinga watewe inkunga n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB),  yateguye amahugurwa y’umunsi umwe ku bayobozi 60 b’imiryango  ishingiye ku myemerere hagamijwe kubereka uruhare rwabo mu kuzamura  imyumvire y’abayoboke bayo ku kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, hubahirizwa  amabwiriza yashyizweho n’inzego za Leta zibifitiye ububasha bikanahuzwa  n’ibyanditse byera.

Aya mahugurwa yabereye ku Kicaro gikuru cy’Umuryango  w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda giherereye ku Kacyiru, Kuwa 17 Ugushyingo  2020 agamije kuganira no gufata imyanzuro ihurijwe hamwe nk’abashumba bafite intama bayoboye kandi bari mu bavuga rikijyana nk’uko iryo jambo rikunze gukoreshwa. 

Bamwe mu bayitabiriye bavuga ko roho nzima ikwiriye gutura mu mubiri
muzima bakemeza ko ibyo bahakuye bazabisangiza abayoboke babo.

Pasiteri Desire HABYARIMANA, ni umwe muri bo uvuga ko mbere yo gusenga abantu bakwiriye kumva ko roho nzima itura mu mubiri muzima.

Ati: ” Hari imvugo ikunze gukoreshwa ivuga ko roho nzima itura mu mubiri muzima aho abantu bakwiriye kumenya uko barinda imibiri yabo bakamenya kwirinda ubwabo bakanamenya uko barinda bagenzi babo.”

Pasiteri HABYARIMANA akomeza avuga nk’umushumba kimwe na bagenzi be bafite inshingano zo guhindura imyumvire muri zimwe mu ntama zabo zitiranya ibintu kubera imyumvire.

Ati: ” Turasaba abayoboke bacu guhindura imyumvire! Ntibasome Bibiliya ngo ibyo basomyemo babigonganishe n’amabwiriza ya Leta yo kurinda imibiri yacu kuko roho nzima itura mu mibiri yacu idatuye mu kirere.”

Fulgence MUTABARUKA nawe witabiriye aya mahugurwa avuga ko mbere yo gusenga abantu bakwiriye kuba bafite ubuzima, agasanga abakirisitu bakwiriye guhindura imyumvire bakarushaho kwitwararika.

Ati: ” Muri aya mahugurwa twigiyemo byinshi bidufasha guhindura imyumvire kandi natwe twihereyeho, iyo hatabayeho ko abantu birinda
bakandura icyorezo ari twe nk’itorero byatugora, n’umuntu byamugora. Umuntu akeneye kubanza akirinda kugira ngo roho ye ibone aho itura.”

Alexis KAPITENI umukozi akaba n’intumwa mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) , aganira n’itangazamakuru yasabye aba bayobozi b’Amadini n’Amatorero  kwirinda gutanga amakuru atariyo ku cyorezo cya Covid-19 cyane ko ibyo bavuze bigera kuri benshi kandi akenshi bikaba ihame.

Yagize ati: ” Icyo tubasaba, ni uko bagomba gutanga amakuru nyayo ntibayobye abakirisitu kuko hari amakuru ajyanye na Covid-19 abantu bakwirakwiza bigatuma hadafatwa ingamba zikwiriye, ubwo rero icyo tubasaba ni ugutanga amakuru nyayo ntibabwire ababakurikira ko Coronavirus ari ubuhanuzi bwasohoye, kuko buriya abanyamadini ni abantu badufasha mu iterambere ry’igihugu cyacu, batanze ubutumwa butari bwo rero byatugora kugira ngo tugere ku ntego twihaye zo guhashya iki cyorezo.”

Umuyobozi wa Radiyo Umucyo, Nyirahavugimana Cecile ari nayo yateguye iki gikorwa, avuga ko kuba  baratekereje guhuriza hamwe aba bakozi b’Imana ari uko n’ubundi usanga ari  bamwe mu bahura n’abantu benshi kandi rimwe na rimwe icyo bavuze  kikanumvwa. 

Ati, “Abayobozi b’Imiryango ishingiye ku myemerere bagiye bagira  uruhare muri gahunda zitandukanye kandi zagiye zitanga umusaruro, natwe  rero nka Radio ya Gikristo twahisemo kubahuriza hamwe kugira ngo basobanurirwe ibijyanye n’iki cyorezo cyugarije isi kitanaretse n’Igihugu cyacu  cy’u Rwanda kugira ngo bumve ko kugira ngo kizarangire bakwiye gukomeza  kubigiramo uruhare ariko bitanagiye kure y’ijambo ry’Imana bigisha umunsi ku  munsi.” 

Uretse kuba aba Bayobozi basobanurirwa ibijyanye na Covid-19 ndetse no  kubihuza n’ibyanditswe byera, banaganirijwe ko ingamba zashyizweho kugira  ngo zitange umusaruro ari uko abayoboke b’iyi miryango bakwiye kumva ko ari  inshingano za buri wese ku kwirinda no guhashya burundu iki cyorezo. 

Umucyo Community Radiyo ni Radiyo ya Gikristo, igamije ivugabutumwa  ry’Ubwami bw’Imana. Ni Radiyo Kandi igira ibiganiro bitandukanye nk’uko  inshingano nkuru z’Itangazamakuru zibivuga. Ni Radio ya Gikristo yigenga  yatangiye mu mwaka w’2005.  


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share