Wari uziko indwara y’igicuri atari amarozi, karande cyangwa se amadayimoni?

“ Iyo utituye hasi ngo ukomereke kuko ndibuka ko nigeze kwitura hasi ndakomereka bituma njyanwa kwa muganga barandoda, akenshi unahabwa akato muri sosiyete. Urugero: Hari mugenzi wanjye twiganagaga tukanararana wigeze kunena, arigendera ahunga ngo ntazamwanduza igicuri! Birumvikana kumva ako kato umuntu ahawe byarambaje ariko ku bw’icyerekezo nari narihaye cyo kwiga akenshi ibyo nageragezaga kubyima amaso n’amatwi kugirango nkomeze intego niyemeje.”

Uyu ni Ndayishimye Jean de Dieu utanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yaramaze kurwara indwara y’igicuri amaramye imyaka isaga 19 kuko ngo yamufashe mu mwaka wa 2001. Kimwe na bagenzi be bavuga ko abarwayi b’igicuri bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kutajyanwa kwa muganga no guhabwa akato.

Ndayishimiye akomeza agira ati: “ Mu mwaka wa nyuma rero nagiye ngira ibihe by’uburwayi cyane ( Crise), birashoboka ko ari uko nakoreshaga ubwonko cyane! Icyo gihe birumvikana ntabwo nashoboye kugira amanita anjyana uri Kaminuza y’URwanda i Butare kandi nari umuhanga mu ishuri.”

Ni mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabereye i Kigali kuri uyu wa gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2020, harebwa ibyakozwe na Leta y’uRwanda mu gutuma ubuzima bw’abarwaye igicuri burushaho kuba bwiza, abigeze kurwara iyo ndwara batanga ubuhanya bw’uko bafashijwe kuvurwa bagakira ikibazo kikagabanuka, bakarushaho kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere muri rusange nk’abandi banyarwanda.

Ikigo Handicap International gifite mu nshingano zacyo kwita ku barwayi b’igicuri, kivuga ko hari abitiranya indwara y’igicuri n’amarozi cyangwa amashitani ntibivuze hakiri kare n’amahirwe yo gukira akagabanuka. Odette Mukandanga, ni umuyobozi w’umushinga wita ku mubyeyi n’umwana ndetse no kurwanya indwara y’igicuri muri uyu muryango.

Ati: “ Imuryango ifite abarwayi b’igicuri akenshi usanga itiyakira bumva ko ari umuntu ukwiye kuguma mu gikari ntagaragare kugirango hatazagira uwo hanze umenya ko uwo muryango urwaje igicuri, cyane ko bamwe babifata ukundi bakumva ko ari imivumo cyangwa se ari imyuka mibi yaba iri mu muryango. “

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kivuga ko ubuvuzi bwegerejwe abaturage harimo n’abarwayi iyi ndwara, kikavuga ko uwishoboye n’uworoheje bibonyeho ibimenyetso by’iyi ndwara bakwiye kwihutira kujya kwa muganga kandi bakabifashwamo n’abajyanama n’ubuzima kuko babihuguriwe.

Yvonne Kayitenshonga ni umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu Kigo cya RBC, aragira ati: “ kubera iyo myumvire itari myiza kuri bamwe bavuga ngo ni amarozi bakaba bajya mu bavuzi ba gihanga, abandi bati ni amadayimoni bakajya mu masengesho, ibyo ntabwo bifasha cyangwa ngo bivure indwara y’igicuri. Niyo mpamvu hamwe n’ubwo buvuzi hamwe n’izo mbaraga mu kwigisha abaganga dushyiramo imbaraga mu kwigisha no kongera ubukangurambaga kugirango dusobanure, twumvikanishe aho indwara y’igicuri ivurirwa.”

Kuba indwara y’igicuri yiharira ¾ by’abayirwaye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere kubera kubura amahirwe yo kwivuza neza, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima ( RBC) kivuga ko abanyarwanda bakwiye kumenya uburyo bwose bwashyizweho kugirango abarwayi bivuze iyi ndwara hakiri kare.

Abajyanama barenga ibihumbi 55 bahawe amahugurwa kuri iyi ndwara kandi bakomeza gukiriranwa kugirango begere imiryango, bigishe ku bimenyetso by’indwara y’igicuri kuri bimwe bigaragarira buri wese n’ibidahita bigaragara. Aba bajyana kandi bafite inshingano zo gukomeza kubana n’imiryango irwaje igicuri kugirango bayibutse gahunda ya muganga ( Rendez vous), imiti n’inama za muganga.

Kuva ku kigo nderabuzima kugera ku rwego rw’ibitaro bya Kaminuza aho hose hari ubuvuzi bw’indwara z’igicuri, imiti y’ubwoko bwose nka Depakine, Phenobarbital,… mu mavuriro umunani mu gihugu hakaba hari icyuma cyabugenewe gisuzuma indwara y’igicuri. Ubushakashatsi bwakozwe bukaba bugaragaza ko 70% by’abarwayi b’igicuri iyo bavuwe neza bakira burundu. Icyumweru cyahariwe kuzirikana ku ndwara y’igicuri, mu nsanganyamatsiko igira iti: “ Abantu barwaye igicuri babeho neza”, Ikigo RBC kikavuga ko ari icyumweru kibasigiye ishusho nziza ku banyarwanda kuko imyumvire muri rusange igenda yigira hejuru benshi bari gusobanukirwa iby’indwara y’igicuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share