“Open Calls” amaziro y’ejo heza hazaza ha Rwiyemezamirimo

Ikigo cy’Igihugu cy’ubushashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda ( NIRDA), ni Ikigo cya Leta cyahawe inshingano zo guha ubufasha abahanga udushya mu by’inganda, bakabasha kugira kugira ubushobozi bwo guhangana ku isoko binyuze mu gukurikirana ibyo bakora bifashishije ikoranabuhanga rikewe, guhanahana ubumenyi ndetse n’ubushakashatsi.

kuri uyu wa kane NIRDA yatangije gahunda ya Open calls ya 2020-2021 igamije gufasha inganda z’abikorera batunganya umusaruro ukomoka mu ruhererekane nyongereragaciro rw’ibikomoka ku nkoko, ingurube, ibiryo by’amatungo ndetse n’ibikomoka ku mabuye.

Iyi gahunda ya “Open Call “ imaze imyaka irenga ibiri muri NIRDA. Yatangiye hafashwa inganda ziri mu bijyanye no gukora ibitoki ( Bana Processing) ndetse n’imyenda ya Made in Rwanda.

NIRDA, Abagenerwabikorwa n’abafatanyabikorwa ubwo batangizaga Open Calls ya 2020 – 2021

Ibyo byararangiye hakurikiraho ibijyanye n’abatunganya imbaho, Imboga ndetse n’imbuto nabyo bikaba birimbanije. Kuri iyi nshuro ya gatatu umwihariko wayo ukaba ari uko NIRDA iri gukorana n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere (ENABEL) batera inkunga Leta y’uRwanda binyujijwe muri gahunda ya “ Open Calls ” inkunga batewe ikaba ingana n’akayabo ka Miliyari enye z’amafanga y’uRwanda.

K’uruhande rw’abakora mu nzego zirebwa n’iyi gahunda bavuga ko ije ikenewe.

Shirimpumu Jean Claude ni umworozi w’ingurube, yagira ati: “ Byaragaragaye ko mu biryo by’amatungo hari ikibazo! Ni bike, ntibyizewe ku buziranenge bwabyo ariko iyi gahunda itweretse ko ije kubikemura. Ikibazo cy’ibiryo by’ingurube dufite ikibazo cy’uburyo babikora mu byiciro. Ubundi hakagombye kuboneka ibyiciro hagati ya bine na bitandatu, ni ukuvuga ngo ingurube igiye gucuka, ingurube icutse, ingurube ikeneye kubyibushywa, ingurube ihaka, ingurube yonsa, ntabwo zakagombye kurya ibiryo bimwe. Ariko ku isoko tuhasanga ubwoko bubiri gusa bw’ibiryo. N’ibyo tuhasanze igiciro kiba kiri hejuru ndetse ugasanga binakemangwa mu buziranenge bwabyo.”

Shirimpumu Jean Claude ari mu ngurube ze

Abanyenganda barashishikarizwa gusaba ubufasha. Ntabwo ari ubufasha bw’amafaranga bahabwa ahubwo ni ubufasha bujyanye n’ikoranabuhanga, bagahabwa amamashini azabafasha gukemura ibibazo bafite bijyanye n’iryo koranabuhanga.

Ayo mamashini bazayahabwa k’ubufatanye NIRDA ifitanye na Bank y’uRwanda itsura amajyambere BRD, bakazishyura iyo nguzanyo nta nyungu kuko ikigereranyo cy’inyungu ari 0% .

Uyu mushinga wa NIRDA nturobanura inganda kuko zose zifite amahirwe yo gusaba ubufasha, keretse izigitangira kuko amabwiriza awugenga avuga ko kugirango uruganda rwemererwe gusaba rugomba kuba byibuze rumaze umwaka umwe rukora.

Inganda zose zirashishikarizwa gusaba, NIRDA ikazakora ubugenzuzi n’igikorwa cyo gusura izo nganda, hagendewe k’ubushobozi buzaba buhari hakazatangazwa inganda zatoranyijwe guterwa iyo nkunga.

Iyi gahunda yizeweho umusaruro cyane cyane mu kongera imirimo, iyo haje ikoranabuhanga rishyashya bituma hatangwa imirimo ifitiye agaciro abayikora ndetse bikanarushaho guteza imbere gahunda y’ibikomoka mu Rwanda ( Made in Rwanda).

Urugero: Nko ku bijyanye n’amabuye, hari byinshi bitumizwa mu mahanga kubera ko nta koranabuhanga rihari. Kwinjiza ikoranabuhanga mu byo bakora hitezwe ko bizagabanya icyuho kingana na 17% ugereranyije n’ibyatumizwaga mu mahanga.

Ku ngengabihe ya NIRDA ubusanzwe igeza ku mezi 8, ubu abanyenganda bashobora gutangira gusaba. Icyo gihe kikazafata hagati y’ibyumweru 6- 8 barangiza hagakurikiraho igikorwa cyo kujonjora abasabye, nyuma y’aho hakurikireho gusurwa kugirango hanarebwe niba koko uruganda rukora, atari baringa.

Ibyo nibirangira hazahita hakurikira igikorwa cyo kugena inkunga, hagatumizwa izo mashini.

Dr Olivier KAMANA ni umuyobozi w’Ishami ry’ubushakashatsi n’Iterambere muri NIRDA, avuga ko umusaruro watanzwe na gahunda ya Open call watangiye kugaragara ko kandi ushimishije.

Ati: “ Mu by’ukuri umusaruro wa ‘Open Calls’ mubo twafashije mu gihe cyashize watangiye kugaragara kandi unashimishije! Aho nahera ni nko mu batunganya imyenda. Ngirango mwabonye abakora udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda, bariya abenshi ni abahawe imashini zigezweho na NIRDA muri ‘Open call ‘ yo muri 2018. Ngirango mwabonye ko no ku isoko hasigaye hari inzoga nyinshi zikomoka ku bitoki kandi nziza. Hasigaye hari umuvinyo w’ibitoki ( Vin de Banane) atari uru rwagwa tuzi twese rukomoka ku bitoki ndetse rusigaye rushimwa cyane hano mu Rwanda. ibyo byose byakomotse kuri gahunda ya Open calls.”

“ Ubu turi gufatanya n’abatunganya imboga n’imbuto, mu minsi iri imbere umusaruro uzahita ugaragara cyane ndetse n’abakora ibikomoka ku mbaho nabo ni uko. Muri make ba Rwiyemezamirimo cyane cyane abari muri izo nganda twafashije, batangiye kugaragaza impinduka mu mikorere yabo, bahanze imirimo mishya ndetse n’inyungu yabo yariyongereye. Twizera ko n’umuturage iyo nyungu izamugeraho kuko inganda nizitera imbere bizaha n’umuturage amahirwe yo kubona mo akazi bityo nawe yiteze imbere.”

NIRDA yifashisha uburyo bushingiye ku ruherekane nyongeragaciro hibandwa ku bikorwa bigamije gukora igicuruzwa na service, bihereye ku gitekerezo, uburyo gikorwamo, kugeza kigejejwe ku baguzi ndetse n’ibindi. Ibi NIRDA ibikora biciye muri gahunda zayo eshatu:

Gahunda yo guhiganirwa ubufasha (Open Calls), Gahunda y’isakazabumenyi na Gahunda y’ubushakashatsi bugamije iterambere mu byerekeye ikoranabuhanga, imiti n’ibiribwa hakoreshejwe laboratwali z’ikitegererezo.

One thought on ““Open Calls” amaziro y’ejo heza hazaza ha Rwiyemezamirimo

  • November 18, 2020 at 5:32 am
    Permalink

    I wanted to thank you for this good read!! I absolutely loved every little bit of it. Joelly Edik Kiri

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share