Rubavu: Uwibaga akanahohotera abaturage akoresheje imbunda y’igikinisho yatawe muri yombi

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020. Mu kagali ka Rukoko, Umudugudu w’Isangano ho mu Karere ka Rubavu. Mu masaha ya Saa tanu k’ubufatante bw’abaturage n’inzego z’umutekano hafashwe umusore wibaga akanahohotera abaturage akoresheje imbunda y’igikinisho yabakangishaga.

Uyu musore wagaragaye yambaye Ipantalo ya Gisirikare, afite imyaka 25 y’Amavuko, akaba yarahoze ari umushumba uragira Ingurube muri aka gace, nyuma aza kuhava yibye Abaturage aratoroka. Nyuma nibwo yaje kujya atangira gutega Abaturage akabakanga ndetse akanabakubita.

Nkuko Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr. Murangira Thierry yabitangarije ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru, ngo uyu musore akurikiranweho icyaha cyo kwihesha imirimo itari iye ndetse no kwambara imyambaro itari iye itaragenewe kwiba ibya Rubanda

Ati “RIB imukurikiranyeho icyaha cyo kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kwiba ibya rubanda, ubwo yafatwaga akaba yari afite ikintu gikoze nk’imbunda yakoze mu giti yakoreshaga akangisha abantu agamije kwambura abambutsa ibintu bivuye muri Congo. Ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi kandi iperereza riracyakomeje.’’

Ingingo ya 279 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe no kwambara umwambaro utagenewe ugamije kuyobya rubanda, umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share