Abacururiza mu isoko rya Kimisagara barasaba inzego zitandukanye kuborohereza

Mu isoko rya Kimisagara riherereye muri uwo Murenge, bagaragaza ibihombo bakomeje guterwa n’imikorere bari gukoreramo kandi n’ubundi baragize igihombo gikabije kubera icyorezo cya Covi-19.

Baganira n’Impuruza, abacuruzi batandukanye icyo bahurizaho si igihombo gikabije batewe na Guma mu rugo yashyikiye ingeri zitandukanye z’abanyarwanda nk’uko byagiye bigenda n’ahandi hose ku isi, ahubwo icyo batindaho ni imikorere bari gukoreramo idatuma bagira icyo baronka kandi kuba baragarutse gucuruza bwakabaye ari uburyo bwo kureba uko bakwisuganya bakongera kubyutsa umutwe.

Itegeko rivuga ko mu isoko nk’uko n’ahandi bimeze hagomba kuba harimo abacuruzi 50% , bivuze ko bagenda basimburana bityo hakirindwa umuvundo no kwanduzana icyorezo cya Covid-19.

Bizimana Eric acururiza muri iri soko ibijyanye n’amavuta yo kwisiga, avuga ko imikorere yabo yangiritse cyane ukurikije n’uko bakoraga mbere kuko haba abakiriya bataboneka n’ibyo gucuruza usanga bihenze bityo n’abaguzi babonetse ugasanga hagura bake.

Ati: “Mu by’ukuri urebye muri rusange imikorere turi gukoreramo ni twese mu Rwanda, amabwiriza ni amwe kandi ntawe tubishinja kuko n’icyorezo cyatuziye twese. Ubu tugenda dusimburana, niba nakoze uyu munsi ejo hazaza undi nawe utakoze kugirango hubahirizwe ya mabwiriza yo kuba turi 50% y’abacuruzi. Gusa icyo nakubwira nta kigenda kuko abaguzi ntabo, ibintu birahenze,… ikigaragara n’umunsi wawe wo gukora usanga ntaho utaniye n’utaje kuko aba ari ukwicara hano bukakwiriraho gusa.”

Asaba Leta by’umwihariko Ikigo cy’igihugi Gishinzwe Imisoro (Rwanda Revenue Authority) ko yakumva akarengane bafite byibuze ikazabishyuza iyo mimsi 15 bitwa ko baba bakoze aho kubishyuza iminsi 30 nk’uko byari bisanzwe.

Ati: ”Mbere ya Coronavirus twishyuzwaga umusoro kuko twakoze iminsi 30 y’ukwezi, ubu tri gukora iminsi 15 kubera uko gusimburana mu isoko, turasaba Leta ko yadufasha ikumva ubwo buremere bw’ikibazo cyacu, natwe ntitwitwaze ko nta bakiriya turi kubona wenda badusoreshe bakurikije iminsi 15 twakozemo gusa. Ibyo byadufasha cyane! ”

Mukeshimana Chantal unzwi nka Maman Patrick, acuruza amafi mabisi mu isoko rya Kimisagara. Nawe tuganira hari imbogamizi zikomeye yatugaragarije z’amasaha, avuga ko kuba isoko rifunga saa kumi (16h) bibateza igihombo gikomeye cyane kuko ari amasaha ubundi y’abaguzi baba baje kugura amafi kandi by’umwihariko abacuruza ibintu bijya muri frigo nk’amafi, inyama se, … ureba nabi bikaba byakwangirika kuko byaraye.

Ati: “ Isaha yo gufunga muri iri soko ni saa kumi. Amasaha y’umugoroba ni amasaha twe tuba twitezeho abakiriya kuko na mugitondo kubera kwinjira ari bake bake usanga benshi rwose banigira Nyabugogo, mu ma Busheri ( Boucheries) duturanye,… Icyizere ubu usigaranye kikaba ari icy’amasaha ya nimugoroba nayo yagira ukumva ngo isaha yo gufunga isoko irageze  nimufunge mutahe! Ubwo na ba bakiriya wari ugize baka bigiriye muri za Boucherie kuko zo zifunga n’ubundi ku masaha yagenwe”.

“ Turasaba dukomeje rwose ko bajya batwongerera amasaha hakurikijwe ayagenwe na Leta kuko agenda ahindagurika bitewe wenda n’uko icyorezo kifashe n’imibare y’abarwayi ba Covid 19, byadufasha cyane.”

Maman Patrick nawe asaba ko Leta yadohora ikareba uburyo yakorohereza aba bacuruzi kuko mu kwezi baba bakozemo icya kabiri, byibuze bagasorera iminsi 15 ihwanye n’uko bakoze.

Twifuje kugira urwego twageraho rwaba urw’ubuyobozi cyangwa urushinzwe imisoro ngo tubavugishe ariko ntibyadukundira ku mpamvu zo kuba batagikorera cyane mu biro kubera ingamba zafashwe zo kwirinda icyorezo cya Covid, turakomeza gukurikirana iby’iyi nkuru nituramuka tubonanye nabo tuzayigarukaho ubutaha.

Jean Bonheur KWIHANGANA

Impuruza,net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share