kimwe no ku Isi hose uRwanda narwo rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi w’Iposita

Mu myaka yashize bavugaga Iposita hakumvikana kwandikirana amabaruwa ku bantu bari mu bice bitandukanye, hashyizweho ikitwa Tembure ( Timbre), hari kandi n’uburyo bwo koherezanya amafaranga bwari buzwi nka manda positari ( Mandat Postal).

Abakozi ba Leta n’amakoperative niho babitsaga amafaranga nk’uko bikorwa ubu n’amabanki, nyuma y’aho haziye iterambere ry’ikoranabuhanga nka Interinete ndetse na Telefone zigendanwa zisa nk’aho bigabanyije akazi k’amaposita ibituma abenshi bibaza aho Iposita ihagaza magingo aya.

Gusa kuri ubu miliyari n’igice by’abatuye isi bakoresha Iposita harimo na serivise zayo z’imari, ibi bituma Iposita iba iya kabiri ku isi mu kugeza izo serivise ku baturage.

Kuri ubu benshi batekereza ko kuba ikoranabuhanga rikataje bivuga ko ibikorwa by’Iposita byasubiye inyuma, Bwana Celestin KAYITARE umuyobozi w’Iposita mu Rwanda avuga ko Iposita nayo yazamukanye n’ikoranabuhanga k’uburyo yifashishwa cyane kuri ubu mu ihererekanya ry’ibintu biva cyangwa mu mahanga ndetse kuri ubu ngo yifashishwa cyane n’urubyiruko ibitatekerezwaga cyane na benshi.

Ati: “ Nk’ubungubu abari batoya kuko ari bo bari gukoresha iyo serivise cyane, ibyo bita ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga E-Commerce ( Commerce Electronique), ubu abajeni babirimo cyane ni na serivise irimo ikora cyane hano mu Iposita, aho urubyiruko dore ko ari narwo rujijukiwe n’iby’ikoranabuhanga bari gutumiza ibintu cyane hanze, abenshi rwose ntibakigura n’ibintu hano mu maduka! Yaba isaha, imyenda, inkweto se, … ushobora kubitumiza hanze ako kanya, ugatumiza Dubai, mu Bushinwa cyangwa n’ahandi hose ushaka ariko cya kintu utumije aba ari ikintu gifite uburemere ( Physique) ntabwo gishobora kuza mu rutsinga, ntabwo gishobora kuza mu muyaga, kiza nk’ibisanzwe gifunze bakazabiteranyiriza hamwe, bikaza mu ndege, bikaza bikagera hariya i Kanombe ku kibuga cy’indege natwe tukajya kubikurayo tukabikuzanira.

Urumva ko n’ubwo ikoranabuhanga irimo, ni ukuyifashisha ariko igikorwa ny’izina cyo guhererekanya ibintu kizakomeza gikorwe n’Iposita. Iposita rero iracyariho, irakomeza kandi izakomeza kubera ko dukora twunguka ntabwo turi ikigo gikora gihomba, ni ukuvuga ngo uko turushaho gushyira ikoranabuhanga mu byo dukora ni nako tuzarushaho gukomeza kunguka mu byo dukora bityo Iposita ikomeze kwitunga kandi ikomeze guha abanyarwanda serivise.”

Muri ibi bihe bya Covid-19 Bwana Celestin KAYITARE uyobora Iposita, avuga ko kuba wenda hari ibyo bishyuzaga byagabanutseho bitewe n’uko indege nyinshi zitakoraga ngo babashe kwakira no kohereza ibitubutse, kuri ubu bari gukoresha ikoranabuhanga ryitwa “Express Mail Service” ryihutisha ubutumwa, akavuga ko kuri ubu riri kubinjiriza agatubutse rikabafasha mu buryo bwo kwitunga.

Akomeza agira ati: “ Mu bidufasha dushaka amafaranga adutunga tutagoye Leta, tutagiye gusaba mu isanduka ya Leta, harimo serivise yihutisha cyane ubutumwa twita “ EXPRESS MAIL SERVICE ”, iyo ni ya yindi ufata ubutumwa niba wabutanze nyuma ya saa sita ukatubwira uti: “ Ndashaka ko ejo buba bwageze i Huye, ndashaka ko buba bwageze i Rubavu,…” Tukabikora. Kera byashoboraga no gutwara iminsi ibiri cyangwa se itatu ariko ubu ubuduha mu gitondo, mu gitondo cy’undi munsi bukaba bugeze yo.”

Bimwe mu bikorwa by’Iposita harimo koherezanya ubutumwa bwihuta nk’ubwanditse ku mpapuro, amafaranga,imizigo, Serivice zo kuvunja amafaranga, kohereza ibicuruzwa hanze ndetse bagafasha n’abantu (abaguzi), Abikorera, za Company,…mu kubagereza aho ibyo baguze bijya.

Iposita ihamya ko izakomeza gushaka uburyo yarushaho kunoza imikorere mu buryo bujyanye n’impinduka z’ikoranabuhanga k’uburyo izakomezanya n’abakiriya bayo.

Uyu munsi tariki ya 09 Ukakira 2020, ni umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana Iposita “ THE WORLD POST DAY” .  Ni umunsi kandi uhurirana n’ishyirwaho ry’ihuriro ry’amaposita ku isi (UPU) washyizweho kuri iyi tariki, ukwezi k’Ukwakira 1874, uRwanda rukaba rwaratangiye kuwizihiza tariki ya 09 Ukwakira 1969, intego nyamukuru y’uyu munsi ku isi ikaba ari iyo kumenyekanisha uruhare rw’Iposita mu buzima bwa buri munsi bw’abantu, ubucuruzi ndetse n’uruhare ifite mu mibereho y’isi n’iterambere ry’ubukungu.  

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share