Birashoboka ko wakorera Sport i wawe ndetse ukaba wanabihemberwa!

Hatangijwe uburyo bushya bwo gukora Sport wibereye i wawe, kuri Televiziyo yawe, ugakurikirana umutoza ibyo akora nawe ukabikora mu rwego rwo kudaheranwa na Guma mu rugo yatewe n’icyorezo cya Covid-19, bityo ugahashya ubusaza, Umubyibuho ukabije, indwara zitandura zikururwa ahanini no kuba wariye ukabyicara cyangwa ukabiryamisha umubiri ntubone akanya ko kubikoresha.

K’ubufatanya bw’Ihuriro ry’imiryango nyarwanda irwanya indwara zitandura (NCD Rwanda), Umujyi wa Kigali, Minisiteri y’Ubuzima, na Minisiteri ya Sport, mu rwego rwo kuzirikana abanyarwanda n’abaturarwanda bose batangije uburyo bushya bwo gukora Sport ukazajya uyikorera i wawe, kuko iyari izwi nka Car free day yahuzaga imbaga y’abantu itagikorwa kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi kidasize n’igihugu cy’uRwanda bityo bakaba bashishikariza abanyarwanda kuyitabira cyane cyane ko banashyizeho n’ibihembo.

Ubu buryo bushyashya bwo gukora sport wibereye mu rugo, biteganyijwe ko izajya itambuka ku maTeleviziyo atandukanye ( Isango star, Tv10, Tv1, Flash Tv) ku cyumweru cya 2 n’icyakane cy’ukwezi ku isaha imwe ya saa moya kugeza saa mbiri (07h- 08h), bikanyura kandi ku mbugaga nkoranyambaga za NCD Alliance na Ministere ya Sport kuri iyo saha kuko bizajya bibere icyarimwe (Live), ukora sport mu rugo iwe akaba yashobora gukuriki ibyo umutoza akora bakagendana.

Ikindi ni uko harimo ibihembo nk’uko muri sport isanzwe ya Car free day byatangwagamo, n’aha bikazajya bitangwa ku bantu bakoze sport bakarebwa cyane kurusha abandi.

Icyo bisaba ni iki?

Uwakoze sport yifuza guhatanira ibihembo asabwa kwifata akavidewo gato cyane kari hagati y’amasegonda 30 n’umunota 1 bigaragara ko ari gukorera sport iwe mu rugo, yaba ari kumwe n’umuryango we cyangwa se ari wenyine, akagashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha nka Twitter, Instagrame,… umuntu urebwe cyane cyagwa wakurikiwe cyane kurusha abandi akazahabwa ibihembo.

Ab’inkwakuzi bakiriye ibihembo byabo

Ibihembo biteganyijwe ni ibanga ariko ababiteguye bakavuga ko bishimishije kuko akenshi ngo bizajya biba bijyanye na sport nk’imyenda yo gukoresha sport, ibikapu,… ndetse n’igihembo cy’amafaranga kizaba kirimo kuko bizajya bihindagurika bitewe n’uwatsinze kuko azajya ashakirwa ibimukwiriye kandi bimushimishije.

Kuri uyu wa gatatu inkwakuzi zatsinze agace ka mbere Theo Nsenga na Mary Maina zashyikirijwe ibihembo byazo. Aho Mary yashyikirijwe imyambaro ya kigore yo gukorana sport naho Nsenga we ahembwa igikapu cyabugenewe gifasha umuntu ugiye gukora sport n’ibyo yitwaza byose ari bukenere muri sport ye.

Theo NSENGA asanzwe ari umutoza aba bazwi nka “Cotcha”, sport ni akazi ke ka buri munsi. Iri rushanwa yahise aryumva vuba kuko akazi ke agakorera ahantu hatandukanye muri Kigali harimo The ftness factory gym, Body max, Body fuel, Outdoor Aerobics ( Slim and Fit) iyi ikaba ari sport y’abagore bahuriza hamwe muri Slim n’ Fit Rwanda baza bagakora imyitozo ngororamubiri kugirango bagire ubuzima bwiza buzira indwara, akaba n’umwe mu batoza Sport y’Umujyi ya Car Free Day.

Muri make sport ni ibintu bye! ibintu avuga ko bitamugoye gutsinda iri rushanwa akaba aboneraho gusaba abanyarwanda bose kwitabira Sport kuko ari ingirakamaro k’umubiri.

NSENGA ashimira abateguye bose iki gikorwa  bakanashyiraho ibihembo, we avuga ko ahubwo ari abanyarwanda bagakwiye guhemba abazanye iki gitekerezo.

Ati: “ Ibihembo byanshimishije cyaneee! Mu by’ukuri njye numva ahubwo ari bo nagakwiye guhemba kuba baratekereje uko ubuzima bwanjye bwarushaho kuba bwiza. Bibiliya ibivuga neza, aho igira iti: “ Nimwite kandi mwubahe imibiri wanyu kuko ari ingoro y’Uwiteka”.  Ni muri urwo rwego dukwiye kuwufata neza, tukawurinda indwara dukora Sport kuko ni wo muti wa mbere.”

Mary MAINA wahawe igihembo nyamukuru kuko ari nawe wakurikiranywe cyane ku mbuga nkoranyambaga kurusha Nsenga, nawe asanzwe akora sport zitandukanye zirimo Gym, Physique akabifatanya no gukina umukino wa Clicket. Avuga ko umuntu uwo ari we wese mu bukene bwe cyangwa ubukire, umwana, umuntu mukuru ndetse n’abasheshe akanguhe baba bagomba gukora sport. Avuga ko Sport atari iy’abakire gusa nk’uko mu mvugo zitandukanye hari abakibona abantu bakora sport bakavuga ko bari kuyaza imireti n’inyama baba bariye.

Ati: “ Sport ntiyaremewe uriya uri kuyaza imireti n’inyama gusa, nawe wariye ubugari cyangwa ibirayi irakureba kuko aho byibika ni hamwe. Ni mu mibiri yacu kandi n’utabikoresha ukabiryamisha bizarangira biguteye indwara. Kubikoresha rero nta kundi udakoze Sport”

iyi Sport nta kiciro kihariwe cy’umuntu yashyiriwe kuko ireba buri wese. Gusa abategura Sport by’umwihariko Alliance Rwanda bavuga ko hari ibyiciro bikenera imyitozo ngororamubiri cyane kurusha abandi nk’abarwayi b’indwara zitandura (Diabete, Umwijima, Umutima, Kanseri,…), abafite umubyibuho ukabije… baba bagomba kwitabira Sport cyane kurusha abandi kuko ari ingirakamaro mu mibereho yabo.

Bwana Alphonse MBARUSHIMANA umukozi muri Alliance Rwanda ( Programme Manager), ashimangira ko Sport ari ingenzi umuntu uwo ari we wese yagakwiye kuyikora kuko ituma umubiri ukora neza, ubwonko bukaruhuka, imitsi ikarambuka, amaraso agatembera hose mu mubiri.

Adusobanurira akamara kayo, yagize ati: “ Mu by’ukuri abashakashatsi bagaragaje ko Sport ituma imvubura zitera ibyishimo mu mubiri zikora akazi kazo, bityo umuntu ukoze Sport bikamutera kwirirwana akanyamuneza yishimye, atekanye kandi atuje.”

Iki gikorwa kitezwe ko gishobora kurenza amezi 6 gikorwa ariko bikaba ari iby’agateganyo kuko Covid-19 iramutse irangiye nacyo cyahagarikwa abanyarwanda bagasubira mu buzima bwabo busanzwe burimo na Sport ya rusange bari baramenyereye.

Kugeza ubu Sport ziri gukorwa, ni iyi sport ije gufasha abari mu rugo ku cyumweru cya 2 n’icya 4 nk’uko twabivuze, icya 1 n’icya 3 haba hakozwe icyo bita Half Car Free Day, aho habaho gufungwa kw’imihanda abantu bakayigendamo bakora sport ariko badashobora guhurira ha handi bari bamenyereye bakurikiraga umutoza ibyo akoze nabo babikora, ako kantu kaburaga akaba ariko katekerejweho bityo kakaba kegerejwe abanyarwanda aho bari mu ngo zabo binyuze ku mateleviziyo .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share