“Mugomba gufata iya mbere mu kubungabunga ibidukikije ndetse mukanabishishikariza n’abandi” – Hon Rucibigango Jean Baptiste

kuri iki cyumweru tariki ya 04 Ukwakira  2020, Urubyiruko rw’ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera abakozi mu Rwanda ( PSR) ruzwi nka Camarades n’abayobozi b’ishyaka, bagiranye inama nyunguranabitekerezo ku musanzu ishyaka ryatanga mu kurengera ibidukikije mu myaka itanu iri imbere, kugirango u Rwanda n’abanyarwanda  barusheho kugira imibereho myiza.

Muri iki gihe abarenga 1/2 cy’abatuye isi baba mu mijyi, ese bikomeje bityo mu mwaka wa 2050, 2/3 by’abazaba batuye isi baba batuye mu mijyi? Ushingiye ku bwiyongere bw’abaturage ndetse n’umubare w’abantu bakomeza guhunga ibyaro bajya gushakisha imirimo n’imibereho myiza, usanga abantu barushaho kuba benshi mu mijyi. Abo bavantara kandi ni nako baba bakeneye kugezwaho ibikorwa bitandukanye nk’amazu yo kubamo, amazi, amashanyarazi, aho gushyira imyanda , ibikorwa by’isuku n’isukura, imihanda, uburezi , ubuvuzi,… Ugasanga ubwiyongere bw’abatuye umujyi bushobora gutuma inzego z’ubuyobozi zitabasha kugeza ibintu nkenerwa ku bawutuye bose.

Logo PSR

Kuva na kera ishyaka rya PSR, ryihaye ingamba yo kurengera ibidukikije kuko ari inkingi nyamakuru mu bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego iri shyaka ryihaye inshingano zo kugira uruhare rutaziguye mu kwita ku bidukikije no kurengera isi dutuye mu kurwanya ibyahumanya ikirere.

Ni muri urwo rwego Perezida w’ishyaka Honorable Jean Baptiste RUCIBIGANGO, yaboneyeho gusabasa urwo rubyiruko ko rugomba gufata  iya mbere mu kubungabunga ibidukikije ndetse rukanabishishikariza n’abandi .

Visi-perezida w’ishyaka PSR Camarade Mukama, yavuze ko ishyaka rigomba gushyira mu bikorwa  ingamba z’igihugu zigamije kubaka ubukungu butangiza ibidukikije kandi budahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe ibyo yise mu rurimi rw’icyongereza Green Growth and Climate Resilience Strategy , kugirango dukomeze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Yavuze ko Kigali igomba gusa neza igatandukana n’imijyi itandukanye ku isi usanga yanduza nka Newdheli mu Buhinde, Dakar muri Senegal,… usanga imyanda ijugunye hirya no hino.

Ishyaka PSR ryemera ko kurengera ibidukikije ari inshingano za buri muntu utuye isi, akaba ari muri urwo rwego iri shyaka n’urubyiruko rwaryo bashyizeho ingamba 9 bifuza kozashyirwa mu bikorwa harengerwa ibidukikije:

Ingamba ya mbere, ni gutunganya imyanda yose hagamijwe ko yakongera gukoreshwa mu bundi buryo kandi itanduje ibidukikije.

Kurandura burundu ibihumanya amazi cyane cyane ibituruka ku myanda ndetse n’ibindi bishobora kuyahumanya.

Uburyo bunoze bwo kurondereza ingufu z’amashanyarazi hifashishijwe amatara arondereza amashanyarazi ndetse n’ikoreshwa ry’imirasire y’izuba.

Ibikorwa byinshi byo gutera ibiti mu rwego rwo gusukura umwuka duhumeka no gucogoza ibihumanya ndetse no kugabanya kwiyongera k’ubushyuhe.

Gukangurira abantu gukoresha batiri bongera gusharija iyo umuriro washizemo nk’ingamba yita ku kurengera ibidukikije.

Gushishikariza abantu kureka itabi ndetse no gutanga ibihembo ku bantu babashije kurireka kuko ryangiza ubuzima bwabo rikanahumanya ikirere.

Gutanga ibihembo ku bahinzi birinda gukoresha imiti ihumanya ibidukikije hagamijwe kwimakaza ubuzima  buzira umuze ndetse no gucogoza ingaruka ziterwa no gukoresha imiti ihumanya ubutaka igahumanya n’ubuzima bwacu.

Gutera inkunga imiryango y’urubyiruko n’amahuriro agamije kubungabunga ibidukikije no kugira uruhare mu gutuma amasomo yo kubungabunga ibidukikije ashyirwa mu nteganyanyigisho z’amashuri no gushyigikira uburezi bukangurira abantu kwita ku bidukikije kuko bugira uruhare ruhambaye mu guha abantu ubumenyi bukenewe mu kubaka imijyi yita ku bidukikije no kugera ku iterambere rirambye.

Mu biganiro byatanzwe na bamwe muri ba camarades, byavugaga ku Kwaguka kw’imigi, Guhumanya umwuka duhumeka n’ihindagurika ry’ikirere, icyo amategeko abivugaho n’ingamba z’iri shyaka rifite mu kurengera ibidukikije.

Itegeko nshinga ry’uRwanda ryatowe mu mwaka wa 2003 rikavugururwa mu mwaka wa 2015, rivuga ko abaturarwanda bose bafite uburenganzira bwo kuba ahantu hasukuye kandi hari ubuzima buzira umuze, hakaba kandi hagomba kubungwabungwa kubera izo mpamvu tumaze kuvuga.

Mu Rwanda kandi itegeko No 04/2005 riteganya kurinda, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije by’umwihariko ingingo ya 7.4 ishimangira ko buri wese afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru y’uko ibidukikije byifashe, akanagira uruhare mu gufata ibyemezo bigamije kurinda ibyo bidukikije.

Nk’uko itegeko No 63/2013 ryo ku wa 27/08/2013 ribivuga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije ( REMA), cyahawe inshingano zo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku micungire y’ibidukikije mu gutegura raporo ivuga uko ibidukikije byifashe mu Rwanda, ikazajya isohoka buri myaka ibiri.

Urubyiruko rwa PSR mu nama rwaganiraga uko ibidukikije byabungwabungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share