Iya 01 Ukwakira 1990 , intangiriro y’urugamba rwo kwibohora. Menya amatariki yaranze urwo rugendo!

Tariki ya 1 Ukwakira 1990

Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.

Ingabo za RPA, ishami rya gisirikare rya FPR-Inkotanyi, ku ikubitiro ryari riyobowe na Gen. Maj Fred Gisa Rwigema, gusa ubutegetsi bwa Habyarimana bubifashijwemo n’abacancuro, bwabashije gukoma mu nkokora RPA.

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba RPA barishwe bitera icyuho gikomeye mu buyobozi ndetse na morali ijya hasi bikomeye mu basirikare hafi ya bose bari basigaye.

Perezida Paul Kagame muri icyo gihe wari Major yahise ajya ku buyobozi, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi.

Tariki ya 2 Ukwakira 1990

Hatabarutse uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi Gen. Maj Gisa Fred Rwigema, arasiwe i Nyabwishongwezi.

Ku ya 4 Ukwakira 1990

Ingabo z’Abafaransa 300 zaje kurinda abaturage babo babaga mu Rwanda ndetse n’ingabo za RPA batayo ya 9 zafashe Umujyi wa Nyagatare.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 bucya ari ku ya 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yacuze ikinyoma ivuga ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali ibigira urwitwazo ubwo yafungaga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi b’abanyapolitiki benshi.

Ku ya 5 Ukwakira 1990

Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abo muri Zaire baje gufasha ingabo za Habyarimana.

Ku ya 6 ni ya 7 Ukwakira 1990

Ingabo za RPA batayo ya 4 zafashe Gabiro.

Ku ya 8 Ukwakira 1990

Nyuma y’isibaniro na RPA i Kagitumba, ingabo za FAR zishe Abahima 1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ku ya 11 kugera 13 Ukwakira 1990

Babaye ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 muri Komini Kibilira.
Ku itariki 23 Ukwakira: Urupfu rwa Major Bunyenyezi na Major Bayingana, ubwo bagwaga mu mutego w’umwanzi i Ryabega.

Ku ya 13 Ugushyingo 1990

Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Ku ya 6 Ukuboza 1990

Ikinyamakuru Kangura cyashyize ahagaragara amategeko 10 y’Abahutu, umunani muri yo yashishikarizaga Abahutu kutagirira Umututsi imbabazi.

Ku ya 3 Mutarama 1991

RPA yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za Leta.

Ku ya 7 Mutarama 1991

Abanyarwanda batari bake bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Ku ya 23 Mutarama 1991

RPA yafashe Umujyi wa Ruhengeri ifungura n’imfungwa zari zifungiye muri Gereza ya Ruhengeri zitwa Ibyitso.
Mu mpera za Mutarama kugera ntango za Werurwe: Hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya 500 na 1,000.

Muri Werurwe 1992

Habaye iremwa ku mugaragaro ry’umutwe w’Abahutu b’abahezanguni wiswe CDR n’iyicwa ry’Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi 1992

Igitero gikomeye cya RPA cyafashe Amakomini amwe n’amwe, cyatumye abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Muri Kanama 1992

Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Mu Ugushyingo 1992

 Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Ethiopia banyujijwe iya Nyabarongo.

Ku ya 8 Gashyantare 1993

RPA yigaruriye agace kanini k’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo.

Ku ya 8 Werurwe 1993

Ni bwo hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, ku bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Ku ya 7 Mata 1993

Guverinoma yakiriye iyo raporo, inahakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama 1993

Hatangiye kumvikana ibiganiro byo kwangisha abandi Banyarwanda kurwanya Abatutsi binyuze kuri Radio RTLM.

Ku ya 4 Kanama 1993

Mu gihe RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, Guverinoma yo yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Ku ya 28 Ukuboza 1993

Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA zageze i Kigali muri CND, hari mu rwego rwo gushinga Guverinoma y’inzibacyuho yari yaremejwe n’amasezerano ya Arusha.

Ku ya 6 Mata 1994

I Dar-es-Salaam habereye Inama y’Akarere, ndetse ni na bwo indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahise ihanurwa saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’), ubwo yagarukaga i Kigali igiye kugera ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe.

Ku ya 7 Mata 1994

Habaye iyicwa rya Minisitiri w’Intebe Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga, hishwe kandi n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Ubwo Jenoside yahise itangira i Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Ku ya 8 Mata 1994

Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Ku ya 14 Mata 1994

U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza ku ya 20 uwanyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Ku ya 18 Mata 1994

RPA yarashe RTLM ku bw’ikwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.

Ku ya 19 Mata 1994

I Butare aho Perezida Sindikubwabo avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.

Ku ya 21 Mata 1994

RPA yabohoye Byumba.

Ku ya 21 na 22 Mata 1994

Akanama ka Loni Gashinzwe Umutekano mu mwanzuro wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270 gusa.

Ku ya 30 Mata 1994

RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzania.

Ku ya 16 Gicurasi 1994

RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Ku ya 22 Gicurasi 1994

RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.

Ku ya 29 Gicurasi 1994

RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Ku ya 2 Kamena 1994

RPA yabohoye Kabgayi.

Ku ya 13 Kamena 1994

RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.

Ku ya 21 Kamena 1994

Ku mwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka y’u Rwanda na Zaire mu rwego rwa “Operation Turquoise”.

Ku ya 28 Kamena 1994

I Genève, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo kuba Jenoside ikorerwa Abatutsi.

Ku ya 4 Nyakanga 1994

RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zaire.

Ku ya 14 Nyakanga 1994

RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Ku ya 17 Nyakanga 1994

RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Ku ya 19 Nyakanga 1994

Ni bwo hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’ihagarikwa ku mugaragaro rya Jenoside.
Kuri izo tariki urusaku rw’amasasu rwarahagaze mu mujyi wa Kigali, iki kiba ikimenyetso cyo guhagarikwa kwa Jenoside yarimo ikorerwa Abatutsi, aho ingabo za RPA zabashije guhashya iza FAR n’Interahamwe, benshi muri aba bahungira muri Zaïre.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share