Umwongereza Prof Cotton umuyobozi wa UR, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri, Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kubisaba.Indahiro yo guhabwa ubu bwenegihugu yayikoreye mu karere ka Nyarugenge, aho umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ariwe wakiriye indahiro ya Cotton Philip.Uretse uyu muyobozi, hakiriwe kandi izindi ndahiro z’abandi basabye kuba abanyarwanda, barimo Harerimana Saidi na Birirumwami Darlene nabo basabye Ubwenegihugu Nyarwanda.

Muri Nyakanga 2017, Prof Philip Cotton yari yahawe umudari w’ishimwe n’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, amushimira umusanzu atanga mu burezi bw’u Rwanda.

Prof Cotton yahawe iri shimwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 91 y’uyu mwamikazi byabaye tariki 17 Kamena 2017.

Cotton yahawe igihembo kizwi nka ‘Officer of the Most Excellent Order of the British Empire (OBE)’, gihabwa umuntu wagize uruhare mu gikorwa runaka, bigatuma amenyekana mu rwego rw’igihugu.

Prof. Philip Cotton yagizwe Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda mu 2015, nyuma y’igihe yari amaze ari umuyobozi wa Koleji y’ubuvuzi n’ubumenyi mu by’ubuzima yahoze ari KHI.

Yaje kuyobora KHI aturutse mu Ishuri ry’ubuvuzi ry’i Glasgow muri Écosse.

Kuyobora Kaminuza y’u Rwanda azabisoza mu Ukwakira uyu mwaka, nyuma yo kusoza manda ye, kandi akaba atiteguye kongera amasezerano yo kuyobora iyi kaminuza.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko hari benshi bifuza kuba abanyarwanda

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira abagize Inama ya Komite Nyobozi  ya FPR Inkotanyi n’abanyarwanda muri rusange kwishimira abo aribo, kandi ko uwaba atabyifuza ibyo byaba ari ibibazo bye.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho ubwo yari ayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku kicaro gikuru cy’uyu muryango i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki 28 uku kwezi.

Perezida Kagame yibukije abagize Komite Nyobozi y’umuryango kwishimira abo aribo, cyane ko hari benshi bifuza kuba abanyarwanda uyu munsi.

Yagize ati “Ntabwo nifuza kuba undi muntu uwo ari we wese cyangwa ahandi, tugomba kwishimira kuba abo turi bo, ushaka kuba undi ibyo ni ibibazo byabo, byaba biteye isoni kuko hariho abantu bashaka kuba abo turi bo.”

“Tumaze imyaka dufite abantu basaba kuba abanyarwanda, nakomeje kubwira abayobozi kandi nizera ko bemeranya nanjye, uwifuza kuba umwe muri twe agomba guhabwa ayo mahirwe igihe cyose ashaka gutanga umusanzu mu kubaka igihugu cyacu.”

Menya uko ubwenegihugu bw’u Rwanda bubonwa

Uwemerewe kuba yasaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ni umunyamahanga ufite imyaka 18 no kuzamura, uba mu Rwanda cyangwa mu mahanga wujuje ibisabwa byose nk’uko biteganywa n’itegeko rigena ibijyanye n’ubwenegihugu bw’u Rwanda.

Ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kuba waravukiye ku butaka bw’u Rwanda, ubwenegihugu bw’inkomoko,ubwenegihugu buturuka k’ugushyingiranwa, ubuturuka k’ukugirwa umunyarwanda.

Hari kandi ubwenegihugu buturuka k’ukugira umwana utabyaye uwawe (adoption), Ubwenegihugu buzanwa no kongera kubusubirana (Recovery of Rwandan nationality) n’ibindi.

Gusaba ubwenegihugu binyura he?

Gusaba ubwenegihugu binyura ku biro bikuru bishinzwe abinjira n’abasohoka. Usaba ubwenegihugu ashobora no kujya ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Karere atuyemo. Mu gihe usaba ubwenegihugu ari mu mahanga, ageza ubusabe bwe kuri Ambasade y’u Rwanda mu gihugu aherereyemo.

Ubusabe bwo kubona ubwenegihugu bumara amezi atatu, bukishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, cyangwa se amafaranga y’amahanga ahwanye na yo.

Ibisabwa umunyamahanga usaba kugirwa Umunyarwanda (naturalization)

Ingingo ya 13 n’iya 14 z’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 zivuga ko uyu muntu asabwa kugaragaza Icyemezo cy’amavuko , Ibyemezo by’amavuko by’abana be bafite munsi y’imyaka 18, Kopi ya Pasiporo, Kopi y’uruhushya rwo gutura.

Asabwa kandi icyemezo kigaragaza ibyo akora mu gihugu, icyo cyemezo kigatangwa n’abayobozi b’Akarere akoreramo, Icyemezo cy’uko atakatiwe n’inkiko, Inyandiko igaragaza ko yishyuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu, adasubizwa yishyurwa kuri konti z’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro “RRA”

Asabwa kandi kwerekana amafoto abiri magufa afite inyuma hera, kandi yafashwe mu gihe cya vuba, Umwirondoro no kuba yaratuye mu Rwanda imyaka itanu yikurikiranya.

Uburenganzira n’inshingano by’uwahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Ingingo ya 5 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008 ryerekeye ubwenegihugu Nyarwanda, ivuga ko bitabangamiye Itegeko Nshinga n’andi mategeko yihariye, umuntu wese uhawe ubwenegihugu Nyarwanda nk’uko biteganywa n’amategeko, afite uburenganzira n’inshingano byose by’Umunyarwanda uhereye igihe abuherewe.

Ese ni ryari umuntu wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda ashobora kubwamburwa?

Ingingo ya 19 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/07/2008, ivuga ko ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Icyakora umuntu ashobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda butangwa, iyo yahawe cyangwa yasubiranye ubwenegihugu nyarwanda ku buryo buteganyijwe n’amategeko, ariko akoresheje amayeri, imvugo ibeshya, inyandiko irimo ikinyoma, cyangwa igize icyo iyobamo, ruswa yo kugura umwe mu bagize uruhare mu mihango yubahirizwa cyangwa ubundi buriganya.

Iyo yasabye kandi agahabwa ubwenegihugu nyarwanda agambiriye kugirira nabi Igihugu.

Uretse ibiteganyijwe mu gice cya mbere cy’igika cya 2 cy’iyi ngingo, ubwenegihugu ntibushobora kwamburwa iyo bishobora gutuma ubwatswe asigara nta bwenegihugu afite.

Phill Cotton arahirira ku idarapo ubwo yabonaga ubwenegihugu bw’uRwanda
Harerimana Saidi nawe yahawe ubwenegihugu
Birirumwami Darlene nawe ari mu banyamahanga bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share