Mu Bufaransa hafi y’ahahoze ibiro bya Charlie Hebdo hagabwe igitero

Saa sita zirenzeho iminota mike, ku isaha y’i Kigali, i Paris mu murwa mukuru w’u Bufaransa hagabwe igitero cy’umuntu wari witwaje umuhoro atema abantu babiri. Iki gitero cyabereye hafi y’ahitwa Bastille.

Umwe mu babinyoye niwe wabibwiye AFP. Polisi yasabye abanyeshuri kuguma mu mashuri mu rwego rwo kwirinda ko hari abasohoka bagafatwa bunyago.

Abatabazi bahise bahagera batabara abakomeretse

Iki gitero kigabwe nyuma y’iminsi mike Al-Qaïda itangaje ko izagaba ibitero ku banyamakuru ba Charlie Hebdo kubera ko baherutse kongera gushushanya Intumwa y’Imana Muhammad kandi kizira.

Hari umuntu Polisi y’u Bufaransa yataye muri yombi imukurikiranyeho ruriya rugomo rwakorewe abaturage bari bari hafi y’aho Charlie Hebdo yahoze ikirera.

AFP

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share