Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be basabiwe gufungwa burundu

Mu rubanza ruregwamo Umunyamakuru Phocas Ndayizera na bagenzi be, uyu munsi Ubushinjacyaha bwavuze ko Ntamuhanga Cassien watorotse gereza, yari yarashinze itsinda ryitwa ‘Abaryankuna’ bifashishaga mu bikorwa byo gutuka ubutegetsi bw’u Rwanda. Ubushinjacyaha kandi bwaboneyeho gusaba Urukiko guhamya ibyaha abaregwa, rukabakatira gufungwa burundu.

Uru rubanza ruri kuburanishwa n’Urugerero rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza. Inteko iburanisha uru rubanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha saa 09:40.

Umucamanza yabanje kubaza abunganizi ba Phocas Ndayizera batinze kugera aho bagombaga gukorera akazi kabo, bavuga ko bagize ibyago imodoka barimo ikagira ikibazo ubwo bariho bagenda.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya, bukomereza ku majwi ya Phocas Ndayizera yavuganaga na Ntamuhanga Cassien mu biganiro byo gusebya u Rwanda.

Umushinjacyaha wavuze ko Phocas Ndayizera yari yariyise Kazire mu rwego rwo kuyobobya uburari, yavuze ko we na Cassien bari barashinze urubuga rwitwa ‘Abaryankuna’ bakoreshaga batuka abayobozi b’igihugu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Cassien watorotse gereza yari afungiyemo ari we wari umuhuzabikorwa wa ririya tsinda, bwabwiye Urukiko ko hari audio enye zumvikanamo uyu Cassien avuga nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda

Urukiko rwabajije Ubushinjacyaha icyemezo ko ayo majwi ari aya Cassien koko, buvuga ko byemejwe n’umwe mu bari bahari ubwo hafatwaga ayo majwi.

Bwavuze kandi ko kumenya ijwi rya Cassien bitagoye kuko yabaye umunyamakuru kuri Radio bityo ko bibaye ngombwa hashakwa ibiganiro bye hakabaho igereranya ryabyo n’ariya majwi.

Basabiwe gufungwa burundu…

Ubushinjacyaha ubwo bwavugaga ijambo rya nyuma muri uru rubanza, bwagiye bugaruka kuri buri umwe uregwa muri uru rubanza n’ibyo bagiye bemerera Ubugenzacyaha ubwo bafatwaga nyuma bagera mu rukiko bakabihakana.

Nko kuri Nshiragahinda Erneste wafatiwe i Rwamagana, Ubushinjacyaha bwavuze ko yagiye ahindura imvugo ubwo yagezwaga mu Bushinjacyaha

Umushinjacyaha ati: “Ariko ntabwo ari umwihariko we gusa ahubwo bose bageze mu rukiko barabihakana.”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyagezweho mu iperereza bigaragaza ko abaregwa bakoze ibyaha, bukaba busabira Ntamuhanga Cassien, Phocas Ndayizera n’abandi baregwa muri uru rubanza, ko Urukiko rwabahamya ibyaha rukabahanisha gufungwa burundu.

Ubushinjacyaha buvuga ko bubasabiye iki gihano kuko nta n’umwe wemereye Urukiko cyangwa ngo agaragaze kwicuza nibura bibe byaba inyoroshyacyaha.

Buvuga kandi ko ibyaha aba bantu baregwa bikomeye kandi nibura kimwe muri byo kikaba gihanishwa igifungo cya burundu.

Umucamanza yabajije abunganira abaregwa icyo bongera ku bihano basabiwe n’Ubushinjacyaha, bavuga ko aka kanya batapfa guhita bagira icyo babivugaho kuko biriya bihano bikomeye bityo ko bagomba gufata umwanya wo kubanza kubiganiraho.

Umucamanza yubashye icyifuzo cyabo, ahita asubika urubanza, yimurira iburanisha tariki 14 na 15 Ukwakira 2020.

Ibyaha baregwa:

  1. Icyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa kubuhirika hakoreshejwe intambara cyangwa izindi mbaraga.
  2. Icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba, ubwinjiracyaha bwo gukoresha binyuranije n’amategeko ikintu giturika cyangwa ikindi kintu gihumanya ahantu hakoreshwa na rubanda.
  3. Icyaha cyo kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.
Iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Mu cyumba cy’iburanisha cyari kirimo abo mu miryango y’abaregwa n’abanyamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share