Hari ibintu ukunda gukora utazi ko bishobora kugutera Kanseri

Kanseri ni imwe mu ndwara zica abantu benshi ku isi. Ariko hari abantu bamwe bibaza niba mu myifato yabo cyangwa mu mafunguro ya buri munsi hari ibyabateza ibyago byo kwandura Kanseri.

Hari kanseri zimwe na zimwe abantu badashobora kwirinda kuko idapfa kugaragaza ibimenyetso kuburyo bworoshye. Gusa na none ibiryo turya, ubuzima tubamo bwa buri munsi, ndetse n’imyuka duhumeka, ibyo byose bitwongerera ibyago byo kurwara kanseri.

Twifashishije ubushakashatsi bwakozwe na Business insider bwabateguriye ibintu 6 bishobora kugutera kanseri kugirango ubashe kwirinda ugire ubuzima bwiza.

  1. Kurya isukari nyinshi bikwongerera ibyago byo kugira umubyihuho ukabije ndetse na Diyabete. Ariko si aho bigarukira kuko kunywa ibinyamasukari byinshi uretse uwo mubyibuho ukabije, byica utunyangingo tw’ububiri, bityo bikakwongerera amahirwe yo kurwara kanseri kuko umubiri uba utagifite ubwirinzi buhagije.
  2. Ibiryo byo mu nganda. Iyo urya ibiryo bidafite umwimerere wabyo, byaba imbuto cyangwa imboga, biba bibi cyane ku buzima. Ibiryo bifungwa mu bikoresho bya pulasitike (plastic) kugira ngo bimare igihe kirekire, ubushakashatsi bwagaragajeko ibi biryo bishobora kwongera ibyago byinshi byo kurwara kanseri. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bishyirwa muri ibyo biryo kugirango bidapfa vuba cyangwa bigaterwa n’ibikoresho bikoze ububiko bw’ibiryo.
  3. Kunywa itabi: kugeza ubu abantu benshi bamaze kumenya ibibi bizanywa no kunywa itabi. Si abanywa itabi gusa bafite ibyago byo kurwara kanseri, kuko n’abahumeka umwuka w’itabi ryanyowe nabarikurinywa baba bafite ibyago byo k’urwego rwo hejuru byo kurwara kanseri nyamara bitabaturutseho. Imyotsi y’itabi iba igizwe byibuze n’ibinyabutabire birenga 70 bishobora gutera kanseri.
  4. Kwirirwa ku zuba: kwirirwa ku zuba k’uburyo buhoraho nabyo burya byongera amahirwe yo kurwara kanseri, cyane cyane iyo utambaye amarineti y’izuba cyangwa imyenda yabugenewe, bituma uruhu rutukura, uko rugenda rutukura rero niko ibyago byo kwandura kanseri yiyongera.
  5. Inyama zokeje. Inyama zokeje cyangwa zatetswe ku muriro mwinshi cyane ziba zifite bimwe mu bitera kanseri. Ibyo binyabutabire birekurwa mugihe wokeje cyangwa ukarangiye inyama ku muriro mwinshi cyane.
  6. Inzoga: inzoga iyo zinywewe ku kigero kirenze icyabugenewe zongera ibyago byo kurwara kanseri yibasira umwijima.

Gusa mu bihugu bimwe nka Amerika ibyago byo kwicwa cyangwa kwandura kanseri byagabanutseho 1.5% mumyaka 25 ishize dushingiye kuri raporo yatanzwe n’ikigo cyitwa American cancer society. Iri gabanuka rikaba ahanini rishingiye kwihindagurika ry’uburyo bw’imibereho.

Src: Ubumwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share