Gasabo: Umuryango “My rights Alliance” waguriye Mituwere abaturage batishoboye bagera ku ijana

Umuryango utegamiye kuri Leta “ My rights alliance” ni umuryango uharanira imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abanyamuryango bawo, muri rusange ukaba ushinzwe kurwanya icyorezo cya Sida ndetse no guharanira uburenganzira bwa muntu. Kuri uyu munsi wateye inkunga abaturage batishoboye y’Ubwishingizi mu kwivuza ( Mutelle de santé) bagera ku ijana bo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagali ka Nyagatovu.

Uyu muryango umaze kugaba amashami hirya no hino mu gihugu ukagira abanyamuryango 45 ndetse n’abagenerwabikorwa bari mu ntara zigize igihu, umaze imyaka umunani uvutse. Ibiro bikuru byawo biri  mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, iyi ikaba ari nayo mpamvu nyamukuru yatumye batekereza ku baturage cyangwa se abaturanyi bawo nk’uko mu Kinyarwanda bivugwa ngo “Utera uburezi arabwibanza”, bityo ubagenera inkunga y’amafaranga y’amanyarwanda angana n’ibihumbi Magana atatu ( 30.000 frw) azabafasha kugura mituwere.

Bibiliya igira iti: “ Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo, ukagihindura ukagituramo, ( Gutegeka 26:1) uzende ku muganura w’ibyeze mu butaka byose, ibyo uzasarura mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ubishyire mu cyibo ubijyane ahantu Uwiteka Imana yawe izaba yaratoranirije kuhashyira izina ryayo ngo rihabe ( Gutegeka 26:2) .

Ikongera iti: “ Wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe, n’umuganura w’ibyo wunguka byose.“ ( imigani3:9).

Iyo mirongo ya Bibiliya nk’uko twayifashishije ivuga k’uri uyu munsi w’Umuganura uba ku itariki ya 7 Kanama buri mwaka. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa “ My rights Alliance Bwana Jean Claude UWIHOREYE, nawe abigarukaho avuga ko kuba iki gikorwa cyo gufasha cyahujwe n’umunsi w’Umuganura wabaye kuri uyu munsi ukizihizwa mu Rwanda hose ubwabyo bifite igisobanuro.

Ati: “ Ntabwo ari impanuka kuba igikorwa cyabaye uyu munsi, bifite aho bihuriye! Umuntu ashobora kuganura cyangwa se agaha ku bandi ibyo yagezeho. Niba dutanze Ubwisungane mu kwivuza, ni ukuvuga ko turimo turaha abanyarwanda ku byo twagezeho. ’’

Uyu muyobozi avuga ko kandi kuba bakora mu cyiciro cy’ubuzima ari nayo mpamvu yabateye kugenera aba baturage bangana gutyo Mituwere kuko ubuzima bwiza bwa mbere buhera mu kugira ubwisungane bubemerera kwivuza igihe barwaye.

Madamu Evelyne TUYISHIMIRE ashinzwe imibereho myiza n’iterambere mu kagari ka Nyagatovu (SEDO), avuga ko nk’Akagari bishimiye inkunga bahawe kuko izabafashiriza abaturage batishoboye kubona Mituwere. Avuga ko bagiye gushaka abaturage bazagezwaho iyi nkunga, hakazashingirwa ku mibereho babayemo.

Agira ati: “ Icyo tugiye gukora, tuzagera kuri buri Sibo tubaza Mutwarasibo umuturage afite udashobora kubona ubwisungane mu kwivuza hakurikijwe imibereho ye, cyane cyane hakazibandwa kuri bariya bakobwa baba barabyariye iwabo cyangwa se abakoraga umwuga w’uburaya bakaza kuwuvamo.”

Umuyobozi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kimironko Madamu Jeanne D’arc UWAMAHORO ubwo yakiraga iyi nkunga ashimira cyane umuryango ubateye inkunga, yavuze ko Umurenge wabo nk’ahandi hose mu gihugu nabo bagira igice cy’abaturage batishoboye ariko kandi bakagirwa n’abafatanyabikorwa kuko babibafashamo.

Ati: “ Tunejejwe n’inkunga muduhaye y’abaturage bacu batagira ubwishingizi, batishoboye. Turabagira ariko kandi tukagirwa n’abafatanyabikorwa kuko baza bakabidufashamo.”

“ Ikintu mukoze ni kinini cyane! Mwitaye ku buzima bw’abaturage cyane cyane mubarinda kurwara bagahera mu rugo, mudufashije ikintu gikomeye kuko abaturage 100 ari abantu benshi cyane.

Madamu UWAMAHAORO avuga ko umuryango “ My rights Alliance ari umuryango uvutse mu gihe gito cyane, ariko werekanye ishusho nziza mu buyobozi bw’Akarere, Umurenge, by’umwihariko Akagari bakoreramo ibikorwa byabo ko ari icyizere bababitsemo ko bazasenyera umugozi umwe.   

Abanyamuryango ba “My rights Alliance” bashyikiriza sheke y’ibihumbi 300 ubuyobozi bw’Umurenge n’Akagari

Akagali ka Nyagatovu katewe inkunga ya Mituwere gafite abaturage bose hamwe batishoboye bangana n’ibihumbi cumi na bitanu na makumyabiri n’umwe ( 15.021), bamwe muri aba bashoboye kwiyishyurira ubwishingizi mu kwivuza abandi birabananira kubera amikoro make.

Ku ijanisha ry’abaturage bamaze kubona ubwishingizi ni 38% , hakaba hitezwe ko abaturage ijana nibishyurirwa umubare uzazamuka ukagera kuri 40%.

Umuhango wo gushyikiriza inkunga yagenewe abaturage ba Kimironko, wabereye ku cyicaro cy’Umurenge aho n’Akagali ka Nyagatovu gakorera

Aime Gerard UFITINEMA

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share