Abaslam barasaba ko Sheikh Nsabimana Issa yagakurikiranywe mu mategeko kubera gusebenya

Umwe k’uwundi mu babonye ibikorwa bigayitse by’itsinda riyobowe na Sheikh Nsabimana Issa rikomeje kuyobya, Bamwe mu baslam barasaba inzego kubikurikirana.

Ubwo twumvaga inkuru y ‘ifungwa rya bamwe mu ba Sheikh barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus igisakara, twaje no gutangazwa no kuvuga ko bafungishijwe na Mufti.

Twatangiye gushaka amakuru kugirango tumenye iby’iryo tsinda rivugako muri RMC harimo igitugu n’akarengane.

Umwe mu bafunzwe tuganira yanze ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we, yagize ati: “Ubwo twahamagarwaga ntawaruzi icyo tuza gukora keretse abari bateguye inama. Tukigera mu biro bya RMC nabanje kubaza bagenzi banjye nti ko twegeranye iri sikosa? Mugenzi wanjye ariwe Sheikh Issa, yanyutse inabi arambwira ngo ndi ineko ya Mufti batangira kuvugako amatora yegereje kandi ko bagomba guhabwa imyanya.”

Sheikh tukubaze, mwakomeje inama cyangwa mwarayihagaritse?

Sheikh: Twahamagaye Mufti tumumenyeshako hari agatsiko kakoresheje inama kandi itemewe, twongeraho ko tutari twubahirije amategeko yo kwirinda icyorezo cya coronavirus.

Hari abandi bagenzi bawe bavuze ko Mufti yabafungishije?

Sheikh: Icyo ni ikinyoma kigamije kujijisha abaslam n’abanyarwanda muri rusange.

Sheikh, Issa Nsabimana mu ibaruwa ye yagaragajemo ko Mufti yamufatiyeho imbunda wowe warabibonye?

Sheikh: ” Issa arazwi ko arangwa n’ibinyoma kandi turamuzi akoreshwa na bamwe mu baslam baba mu nzego nkuru za Leta zigamije gusenya RMC ngo hagaruke AMR.”

Sheikh, Issa avuga mu ibaruwa ko Mufti agira escort zimurinda nibyo cyangwa ni ibihuha?

Sheikh: Ibyo ni ibihuha nonese Mufti hari uwamushyiriyeho abo bagomba kugendana ninde? Ibyo ni ukubiba amacakubili.

Twagirengo tumenye mufatwa mwafashwe nande? Mufatwa mwabajijwe iki?

Sheikh: Dufatwa twabwiwe ko twishe amategeko yo kwirinda icyorezo cya coronavirus. Tweretswe icyaha twakoze tugisabira imbabazi turarekurwa, ariko icyantangaje ni uko twarekuwe impanuro twahawe bagenzi bange bakazihinduramo inzangano.

Sheikh icyo usaba aba bagenzi bawe niki?

Sheikh: ” Ni ukureka ibihuha byongera kugarura umwuka mubi muri Islam cyane Sheikh Nsabimana Issa wambaye umwenda w’ubumenyi bw’idini ashaka kwiyambura. Niba rero abaslam bongeye kubyutsa kwigomeka inzego za Leta zibe maso.

Sheikh Issa nsabimana

Impuruza.net

One thought on “Abaslam barasaba ko Sheikh Nsabimana Issa yagakurikiranywe mu mategeko kubera gusebenya

  • September 16, 2020 at 7:49 am
    Permalink

    Iyi nkuru ni FAKE nuwo wiyita Umushehe nawe karabyiyemereye ko ari intasi ya Mufti, nonese se urumva atemera ko ariwe wamuhamagaye?
    Hanyumase kuki begenzi be Bigaragaje kuzindi TV ariko akaba we adashaka no kwivuga izina?
    Hari umusiramu uyobewe se ko iyo amatora yegereje ariho bahita batangira kwerekana abahezanguni nabarwanya RMC?
    None se nabanahindura RMC ikitwa AMUR hazaba hahindutse iki uretse izina gusa? Nubundi bo ibyo bakora bitaniyehe nibyo AMUR yakoraga?
    Izo nzangano na rwaserera buri gihe ntibyatangiraga ari uko amatora yegereje?
    Ese ubu RMC niki yereka Abasiramu baba Nyarwanda iti dore aho dutandukaniye na AMUR dore ibyo twabagejejeho? Ahubwo RMC imaze gufungisha umubare munini wabasiramu. Utavuga rumwe nawe wese aba umwanzi. Njye rero uwo mushehe ntamagarariye kimwe nabandi basiramu rwose ntacyo twamutumye. Sheikh Issa ubwe kugiti cye yivugiye ibimureba wenyine, ahubwo ndumva kumukurikirana aricyo cyemeza koko ko nta mutekano afite bitewe nibyo yagaragaje.

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share