Umuhanzi “NIYENO” ngo umutima we yawuhariye Hip up

Umwite Niyonkuru Ennock cyangwa se Niyeno kuko yose ni amazina ye, amwe yayahawe n’ababyeyi irindi ni iry’ubuhanzi. Yavukiye mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, ni umuhanzi ukizamuka ukunda injyana ya Hip up akaba ari nayo aririmbamo gusa.

Mu gice cy’imyidagaduro dukunze kuganira n’abahanazi, uyu munsi twahisemo kuganira n’uyu muhanze, ngo atubwire byinshi birimo ubuzima bwe, ibihangano afite ndetse n’imishinga yifuza kugeza ku banyarwanda cyane cyane abakunzi be.

Dore ikiganiro twagiranye uko giteye:

Umunyamakuru: Mwatangira mutwibwira?

Niyeno: Amazina yanjye ni NIYONKURU Ennock

Umunyamakuru: Tujya twumva abahanzi mukoresha amazina y’ubuhanzi, mwe hari izina mufite?

Niyeno: Yego izina rirahari ni NIYENO

Umunyamakuru: Niyeno, iri zina rivuga iki? Igisobanuro cyaryo ni ikihe?

Niyeno: Nta birenze tu! ntabwo nagiye kure ngo nshakishe izina byo kumena umutwe cyangwa se ngo mbe nashaka izina rizagora abafana banjye, Niyeno nk’uko mubyumva ni impine y’amazina yanjye ( Niyonkuru Enock).

Umunyamakuru: Niyeno ni umuhanzi ufite imyaka ingahe, ese yavukiye he?

Niyeno: Navukiye mu Karere ka Rusizi, mfite imyaka 28

Umunyamakuru: Ubuzima bwa Niyeno ni ubuhe? Ese ni ingaragu cyangwa arubatse?

Niyeno: ( Araseka!!!) ndi umuntu usanzwe! Mu buzima busanzwe ndikorera, ndi ingaragu ariko y’umugabo, mfite umwana w’umuhungu ugiye kuzuza imyaka ibiri.

Umunyamakuru: Mama w’uwo mwana se yitwa nde? Hari gahunda yo kubana mufite?

Niyeno: Amazina ye si ngombwa ko yashyirwa mu itangazamakuru, naho ibyo kubana byo ( Araseka) buriya muzaba mubimenya neza tuuu.

Umunyamakuru: Niyeno ibihangano bye bishingiye ku yihe njyana?

Niyeno: Njye nkora HIP UP gusa.

Umunyamakuru: Kubera iki ari yo njyana wahisemo gusa?

Niyeno: Nabyirutse numva ari yo nkunda kandi nshoboye ndetse nanisangamo, muri make nakubwira ko nayihebeye.

Umunyamakuru: Injyana ya Hip up ifite abafana cyane cyane urubyiruko ariko ikagira n’abandi bayicira urubanza. Bakavuga ko ari injyana y’abantu bananiranye, Hip up ni iy’abantu banywa itabi,… Hip up muyibona mute? Isura yayo ni iyihe?

Niyeno: Abantu dutekereza bitandukanye, ushobora kuba ukunda Hip up undi agakunda R&B, undi agakunda gakondo, … erega burya igihangano si injyana, message (Ubutumwa) gusa! Numva twagakwiye kwita ku cyo umuntu yashatse kuvuga, ubutumwa buri mu ndirimbo, gucira urubanza bikaza nyuma.

Tuvuge kuri icyo cyo kunywa itabi, nkanjye iryo tabi (urumogi) ntaryo nywa, yewe n’irisanzwe ntaryo nywa, n’abandi barahari benshi rwose! Muri make icyo navuga Hip up ntiyagakwiye gucirirwaho iteka cyangwa urubanza kuko ni injyana nk’izindi zose.

Umunyamakuru: Muvuze ku itabi n’ibiyobyabwenge, umuntu arebye umuhanzi Niyeno asanga afite dreaddy zimenyerewe ku barasta, iyi nsokozo nayo benshi bavuga ko ari iy’abantu banywa itabi cyangwa se urumogi, hari icyo mwatubwira kuri iyo nsokozo?

Niyeno: Abagitekereza gutyo ntabwo mbasetse! Dreaddy ni insokozo nk’izindi bitewe n’icyo umuntu aba akunze. Tuzi inyogosho zitandukanye abantu biyogoshesha, haba kumaraho ( skin Head), gusigaho agasatsi gake ( ordinaire), abagore bamwe bagasuka, bakadefriza,… biterwa n’icyo wifuza.

Dreaddy ni uburyo bumwe muri ubwo twavuze umuntu aba ashaka gutungamo umusatsi we. Mu kinyejana tugezemo nibwira ko ntawakagombye kuba agitekereza atyo.

Umunyamakuru: Ibihangano byanyu mwatangiye kubishyira hanze ryari?

Niyeno: Imyaka 2 irashize mbitangiye. Nibwo natekereje gushyira ahagaragara indirimbo zanjye ubundi nashimishwaga no kwiririmbira gusa kuko nabikundaga. Byantinyuye kuba nabishyiramo umwanya wanjye wose bikaba akazi kuko nasanze y’uko ari akazi nk’akandi kose dukora, nk’uko n’abandi bahanzi babikunda bakanibikora, nanjye niyo mpamvu mfite impamvu zo kwagura ubuhanzi bwanjye bukanarenga imbibi z’igihugu.

Umunyamakuru: Injyana ya Hip up ifite abandi bahanzi bayirimo, n’ubwo atari uguhangana ariko se ni iki gishyashya muzanyemo, abakunzi banyu babitegeho iki?

Niyeno: Nk’uko ubivuze harimo abandi bahanzi bivuze ko atari umwe! Ni abahanzi nyine benshi. Bivuze ko n’undi yashobora kujyamo.

Gusa ikintu igihari ni message ( ubutumwa) umuntu aba agomba gutanga zubaka abanyarwanda, cyane cyane zitabayobya ndumva ari cyo cy’ingenzi navuga ngomba kugenderaho. Ndabizi neza ibyo nkora bizakundwa, bamwe bari kubinyereka kandi mfite icyizere ko n’abandi bazaza, umwana ntavuka yuzuye ingobyi niko bavuga.

Ikindi, sinje guhangana n’abo nsanze mu mwuga. Nje gufatanya nabo no kubakira ku byo bakoze bityo dufatanye kuzamura inyana yacu no gukundisha abanyarwanda muri rusange umuziki wacu nka Made in Rwanda mu gihugu no hanze yacyo.

Umunyamakuru: Ni iyihe mishanga mufite muri uyu mwuga w’ubuhanzi?

Niyeno: Nta gishya ni nk’uko abandi bose babikora, gusa ndashaka kubyinjiramo byimbitse. Projets zanjye sinzazihererana nzajya ngenda nzibatangariza gusa muri uyu mwanya ndashaka byibuze ntere impamvu abantu bankunda abe ari cyo mperaho, icyo iyo cyakunze umuntu agenda yagura ibikorwa kandi burya ngo n’ibikorwa birivugira.

Umunyamakuru: Kugeza ubu mufite ibihangano bingahe?

Niyeno: ubu indirimbo mu buryo bw’amajwi ( audio) ni 4, Video yo ni 1 cyokoze hari umushinga w’indirimbo ( Lyrics video) yanjye nise “BIG UP” ndi gukorera n’amashusho.

Mfite n’ibindi bihangano 2 bishya mpishiye abanyarwanda, ibi bihangano bikaba biri muri studio, buhoro buhoro icyo nijeje abakunzi b’ibyo nkora ni uko ntazabatera irungu.

Umunyamakuru: Hari abahanzi bahanga cyangwa se baririmba mu buryo butandukanye, hari abaririmba byo kwishimisha, hari abaririmba kuko babigize umwuga,… mwe muri mu kihe gice?

Niyeno: Njye ndumva ahubwo ibyo bice byose mbirimo! Iyo ndi kuririmba mba nishimye. Si ukwishimisha njye gusa n’abandi mba mbashimisha kuko sindirimba ibyo nziyumvira, ndirimba ibigirira akamaro abantu benshi ariko ndabikunda.

Ikindi kandi gituma mvuga ko ibyo bice mbirimo, ni uko ari umwuga nkunze ngomba gukora.

Umunyamakuru: Ni iki mubona kibura cyangwa se kitagenda mu ruganda rwa Muzika cyane cyane muri iyi njyana yanyu cyakagambye gukosorwa?

Niyeno: Uretse no mu njyana ya Hip up, ndatekereza ko no mu zindi njyana harimo utubazo. Urabona gukora umuziki ni ibintu bihenze utangaho amafaranga kandi atari make, bikamera nk’ibikugora kugirango ubikore.

Ikintu njye numva cyadufasha nk’abahanzi nanasaba inzego zibishinzwe, ni uko hakongerwa uburyo bwo gufasha impano ziri hasi kandi zirahari nyishi, ni uko zigongana n’amikoro make benshi bakabivamo.

Njya numva hari ababigerageza, nabasaba ko bakomeza n’abandi bakaza bityo bagashaka izo mpano hakorwa amarushanwa kandi amahirwe agahabwa koko ababizi nta kurobanura.

Umunyamakuru: Nkeka ko Niyeno ari umuhanzi wimenya muri byose, ese muteganya kuzagira Manager cyangwa wumva wazakomeza muri ubu buryo bwawe bwo kwimenya?

Niyeno: Uko biri kose burya n’iyo wakwimenya Manager uba umukeneye. Reka nkwereke! Nk’ubu ndimenya, byabindi bita kwipapa no kwimama, ariko nakubwira ko mpura n’akazi kenshi cyane. Mpamya ko ubushobozi butaba buhagije kugirango ugire intera runaka uvaho ngo ugere ku yindi, urwo rugendo rero niho ubona ko Manager akenewe.

Umunyamakuru: Hari ubutumwa bwihariye mwaha ababakurikira by’umwihariko abakunzi banyu ?

Niyeno: Ubutumwa nabaha ni ukubashimira mbikuye ku mutima! Hari abatinyuka bakambwira courage, hari abankunda mu buzima busanzwe, … nanjye nababwira ko mbahoza ku mutima kandi mbakunda nkaba mbasaba gukomeza kunshyigira mbizeza ko ntazabatenguha. Muri make Big Up nk’uko nabiririmbye!

Umuhanzi Niyeno uje aririmba mu njyana ya Hip up
Abafana be aho muri hose ngo Big up
Big up” indirimbo izaza kuri Album ya Niyeno
Urwandiko” indirimbo ye ya mbere

UFITINEMA Aime Gerard

Impuruza.net      

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share