Gasogi United yungutse umukinnyi mushya ari we Mazimpaka André

Gasogi United yemeje ko yamaze gusinyisha uwari umunyezamu wa Rayon Sports, Mazimpaka André, ku masezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Mazimpaka André nta kipe yari afite nyuma yo gutandukana na Rayon Sports ubwo amasezerano y’imyaka ibiri yari ararangiye muri iyi kipe yahesheje Shampiyona ya 2018/19, ndetse ibiganiro byo kuyongera bikaba ntacyo byatanze.

Hari hashize iminsi bivugwa ko uyu munyezamu ashobora gusubira muri Mukura Victory Sports yigeze gukinira hagati ya 2015 na 2016.

Ibinyujije kuri Twitter, Gasogi United yatangaje ko Mazimpaka André ari umukinnyi wayo mushya, wasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa.

Muri Gasogi United, Mazimpaka André azahanganira umwanya na Cuzuzo Gaël wazamukanye n’iyi kipe mu mwaka ushize w’imikino ndetse na Mfashingabo Didier uherutse kugurwa muri Etoile de l’Est.

Mazimpaka yabaye umukinnyi wa munani Gasogi United isinyishije nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2019/20, iri ku mwanya wa cyenda muri Shampiyona.

Abandi iyi kipe yaguze ni Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports, Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema, Nzitonda Eric wavuye muri Gicumbi FC, Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC, Nkunzimana Sadi wavuye muri Espoir FC, umunyezamu Mfashingabo Didier wa Etoile de l’Est n’Umunye-Congo Bola Lobota Emmanuel.

Gasogi United iherutse kwemeza Cassa Mbungo André na Kirasa Alain nk’abatoza bayo mu mwaka utaha w’imikino.

Habimana Bonaventure

impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share