Ku nshuro ya mbere IYF igiye guhura n’urubyiruko hakoreshejwe uburyo bwa Murandasi

International youth Fellowhship irimo gutegura ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko kuri murandasi rizwi nka IYF World youth Connect 2020 . Ni igikorwa ngarukamwaka gihurizwamo urubyiruko iyi nshuro ikaba ari iya 23.

Iri huriro rizatangira tariki 30 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama rifite intego yo guha urubyiruko ubutumwa butanga icyizere n’ubushobozi bizabafasha mu kubategura nk’abayobozi beza b’ejo hazaza.

Urubyiruko rutandukanye rwo ku isi yose rwahuye n’ingaruka nyinshi zatewe n’icyorezo cya Covid-19. Abenshi muri bo bugarijwe n’ubwoba, urujijo ndetse no gushidikanya kuri ejo hazaza harwo.

Nicyo cyatumye hatekerezwa kuri gahunda zigenewe urubyiruko zizarufasha gusobanukirwa uburyo n’amahirwe yo gutuma bagira imyumvire ihamye n’umutima ukomeye uzabashoboza guhangana n’ingaruka z’ibibazo by’uburyo bwose zirwugarije.

Iserukiramico mu mbyino n’ibindi
Harimo n’umuconyarwanda

Izo gahunda zikubiye mu mahugurwa ku bijyanye n’imyumvire myiza, ibiganiro byubaka bitangwa n’inzobere mu bisata binyuranye, ubujyanama, gutyaza ubwenge ndetse no ku guhanga udushya.

Ikindi kizakorerwamo ni amarushanwa yo kugaragaza impano, aho abazatsinda bazahabwa ibihembo.

Binyuze muri aya mahugurwa azaca kuri murandasi yiswe “Online World Youth Connect” umuryango IYF urateganya guha amahirwe urubyiruko rwazahajwe n’ingaruka za Coronavirusi yo kubasha kungukiramo byinshi ari nako bakomeza ingamba zo gukomeza guhashya iki cyorezo binyuze mu kucyirinda ndetse no kurwanya ikwirakwira ryacyo mu gihe gikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi.

Bizaba ari ku nshuro ya 23 iri huriro ritegurwa, mu gihe mu bihe bishize ryajyaga ritegurwa urubyiruko ruhurira hamwe ariko uyu mwaka rikazabera kuri murandasi ku nshuro ya mbere.

Byitezwe ko rizitabirwa n’urubyiruko rugera ku ma miliyoni ruherereye mu bihugu 94 ku isi yose harimo n’u Rwanda.

Ibindi biteganyijwe kubera muri iryo huriro, harimo iserukiramuco ry’imbyino n’imyiyerekano, ibiganiro ndetse n’izindi gahunda zizafasha urubyiruko gusobanukirwa urusobe rw’inyigisho n’indangagaciro bikubiye mu mico y’ibihugu bitandukanye.

Iyi ni iya Foromu y’urubyiruko izajya iba nyuma ya saa sita hagati y’urubyiruko rw’Afurika-Aziya n’Uburayi

Dr. Ock Soo Park, umuyobozi mukuru ari nawe washinze umuryango wa IYF uherutse mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yatangaga ibiganiro ku bijyaye n’imyumvire myiza muri Kigali Marriot Hotel byiswe “Special Mindset Conference” aho yanagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, azaba atambutsa ibiganiro bifasha urubyiruko kugira imyumvire irufasha kwibonera ibisubizo by’ibibazo birwugarije ndetse biganisha ku iterambere.

Umuyobozi wa IYF mu Rwanda, Benjamin Ko uri mu bashinzwe imyiteguro y’iri huriro yaragize ati: “ Turi gutegura ihuriro rya IYF Online World Youth Connect 2020 tugamije guhesha urubyiruko rwahuye n’ingaruka za Coronavirusi ubushobozi bwo kuvamo abayobozi beza b’ejo hazaza binyuze mu busabane ndangamuco.

Urubyiruko ruherereye mu mpande zose z’isi, rushobora kwiyandikisha muri Online World Youth Connect binyuze ku mpuzamurongo wo kuri murandasi (https://forms.gle/UiGB3Pk9n2rVoacW9) bigakorwa mbere ya tariki 29 Nyakanga. Ibikorwa byose bizajya bica ku murongo wa Facebook ndetse na Zoom.

Ukeneye ibindi bisobanuro birambuye wahamagara kuri 0785332491, 0783253580.

Gahunda yose y’iki gikorwa

UFITINEMA Aimé Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share