Rwamagana – Nyakariro: Bababazwa no kubona insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru ariko ntabagereho

Utugari tubiri Munini na Gatare, ni utugize umurenge wa Nyakariro, Akarere ka Rwamagana. Abaturage bahaturiye bababazwa no kuba bari mu irembo rya Rwamagana ntibagire amashanyarazi, ngo bakabazwa kandi no kubona insinga z’amashanyarazi zibaca hejuru zijya gucanira abaturanyi hirya no hino mu gihe bo bwira bakajya gucana amabuji, udutadowa, …

Ubusanzwe uyu Murenge wa nyakariro ufite amashanyarazi, usibye abatuye utu tugari twavuze haruguru batawufite. Nk’Intore basanze bagomba kwishakamo ibisubizo bakusanya amafaranga kugirango bereke akarere ko bafite inyota yo kubona amashanyarazi nk’abandi bityo babe baterwa inkunga.

Nkundima Patrick ni umuturage utuye mu kagali ka Gatera, Umurenge wa nyakariro. Yagize ati: ” Dufite inyota rwose yo kubona amashanyarazi kuko twibaza icyo twacumuye mu gihe hirya no hino mu baturanyi bacu bayafite”.

” Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo twagerageje gukusanya udufaranga tugera kuri miliyoni hafi ebyiri, ubu tukaba turi kuri compte ya Sacco dutegereje kwereka leta ngo idutere inkunga ndetse idutabare idukize umwijima”.

Impuruza icyumva aya makuru, yegereye ushinzwe kubakisha imiyoboro y’amashanyarazi Bwana NZAYISENGA Theoneste kugirango tumenye niba koko ikibazo cy’aba baturage REG yaba ikizi, maze adusubiza agira ati: ” Nibyo ikibazo cy’aba baturage turakizi.”

” Nk’uko mubizi uRwanda rufite gahunda nziza yo kuzacanira abaturage bose umuriro, ni muri urwo rwego natwe twafashe inshingano zo gupima igihugu cyose kugirango nihagira aho dusabwa gutanga amashanyarazi bizatworohereze mu kazi kacu, urumva ko n’icyo kibazo cya Nyakariro nacyo ari ngombwa ko twakimenya kuko n’ingengo izahagendera irazwi, ahubwo ni ukureba uburyo yaboneka maze igikorwa kigatangira abaturage bakaba bacanirwa”.

Nzayisenga avuga ko bakorana n’Akarere ahanini binyuze mu mihigo, hakarebwa ingengo y’imari ihari abaturage bagahabwa amashanyarazi, hakarebwa impamvu zitandukanye zirimo gushyira imbere ab’ibanze (Prioritaire) n’uko ubushobozi bungana.

Mu kiganiro twagiranye na Meya w’Akarere ka Rwamagana MBONYUMUVUNYI Rajab, yatubwiye ko ikibazo cy’abaturage ba Nyakariro bakizi, abasaba kwihangana kuko kuba badahabwa umuriro haba hari byinshi bisabwa bigendanye n’amikoro.

Ati: “Ikibazo cya Nyakariro cyo kutagira amashanyarazi kuri bamwe mu baturage bayo turakizi rwose! Erega natwe si ukwanga gushakira ibyiza abaturage bacu birimo ibikorwa remezo nk’ayo mashanyarazi, Imihanda n’ibindi ahubwo ni uko biba bisaba ingengo y’Imari ihambaye.”

Meya avuga ko Akarere kandi kazi intambwe ikomeye abaturage bateye yo kwishakamo ibisubizo, bakusanya amafaranga yo kuzaheraho babatera inkunga ariko kandi akavuga ko ari igitonyanga mu nyanja ukurikije n’amafaranga azakoreshwa muri icyo gikorwa.

Ati: ” Turashimira aba baturage inkunga yabo bishatsemo kugirango tube twayiheraho tubafasha. Umushinga uzabagezaho amashanyarazi uzatwara amafaranga menshi, kuba barashoboye kwitanga bagakusanya inkunga igera kuri miliyoni ebyiri kndi igikorwa gihagaze muri za miliyoni mirongo, urumva ko ikibazo. Gusa ni igikorwa cyiza cyakozwe, ni igikorwa gituma twumva uburemere bw’ikibazo n’ukwifuza kw’abaturage bituma tubashyira imbere y’abandi no mu mihigo duhize bikazatuma baza imbere mu guhabwa amashanyarazi ukurikije n’ahandi ataragera.”

Akarere ka Rwamagana gafatanyije na REG kamaze kugeza amashanyarazi mu ngo ku kigereranyo cya 56%, kakavuga ko kuba hasigaye 44% batarayabona ari ibintu bibaraje inshinga kuko umubare ukiri mwinshi, bityo Meya Rajab akabiheraho asaba abaturage kwihangana no kwihanganira ingaruka zose babona ziterwa no kutagira amashanyarazi.

Leta y’uRwanda ibinyujije mu kigo gitanga amashanyarazi REG yihaye umukoro wo kuzaba ifite abaturage bose bafite amashanyarazi mu ngo zabo mu mwaka wa 2024, igikorwa kizatwara akayabo ka Miliyari 900.

Magingo aya abaturage bamaze kugezwaho amashanyarazi bangana na 55% byumvikana ko hasigaye 45% , ariko ipimwa ry’uko amashanyarazi azagera ku baturage n’ibizasabwa byose rikaba ryararangiye, igisigaye kikaba ari ukwishakamo ubushobozi igikorwa kikarangira neza.

Ikigo REG byumvikana ko ari cyo kizabazwa iby’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga, aho ugeze ni uko warangiye, kiri gukora iyo bwabaga. Uyu mwaka kikaba cyaragejeje amashanyarazi mu ngo zigera ku 140.000 hirya no hino mu gihugu.

UFITINEMA Aime Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share