Abahinzi barataka igihombo gikabije batewe na Covid – 19

Urugaga rw’abahinzi « Imbaraga Farmers » ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe,  aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda  rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye. 

Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda,  uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika.

Dr Semwaga atangaza uruhare rwa MINAGRI mu kurinda abahinzi igihombo

Yagize ati : “Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha mu gihe cya guma mu rugo,  twaguze umusaruro w’abahinzi,  aho Leta yashoye asaga miliyari 3, ndetse byabaye ibyo kwishimirwa kuko byagaragaye ko igihugu gifite ibiribwa bihagije.”

N’ubwo MINAGRI yatangaje ibi, abahinzi  bo mu Ntara zinyuranye bo bemeje ko Covid-19 yabashoye mu bihombo bikomeye, aho abahinzi b’urusenda batangaje ko zabapfiriyeho, abahinzi b’imboga zinyuranye harimo abitirirwa bazirete batangaje ko umufuka w’imboga bagurishaga 2000frs, mu gihe cya guma mu rugo wamanutse cyane aho n’amafaranga 80 batatinyaga kuyishyura,  izindi zirababorana, kuri bo ibi byose akaba ari igihombo babona batazikuramo batabifashijwemo na Leta.

Abahinzi bagaragaza igihombo gikomeye bagize kubera icyorezo cya covid 19

Joseph Gafaranga umunyamabanga nshingwabikorwa w’urugaga « Imbaraga Farmers » yatangaje ko Covid-19 ari ikibazo gikomeye ku bahinzi ndetse igihombo yabashoyemo kukigobotora ari ihurizo.

Urugaga « Imbaraga Farmers » rugizwe n’abanyamuryango 28,500, bakora umwuga w’ubuhinzi, rukaba rwarashinzwe mu 1992.

UFITINEMA Aimé Gerard

Impuruza.net

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Share